1Igihe Yezu amanutse umusozi, abantu benshi baramukurikira.
2Nuko haza umubembe amupfukama imbere, aramubwira ati «Nyagasani, ubishatse wankiza.»
3Yezu arambura ukuboko, amukoraho, avuga ati «Ndabishatse, kira.» Ako kanya ibibembe bye birakira.
4Nuko Yezu aramubwira ati «Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo kandi utange ituro ryategetswe na Musa ngo ribabere icyemezo cy’uko wakize.»
Yezu akiza umugaragu w’umutegeka w’abasirikare(Lk 7.1–10)5Yezu abaye akinjira muri Kafarinawumu, umutegeka w’abasirikare aramwegera, aramwinginga, avuga ati
6«Nyagasani, umugaragu wanjye aryamye mu nzu iwanjye; ni ikimuga kitinyagambura kandi arababaye cyane».
7Yezu aramubwira ati «Ndaje mukize».
8Uwo mutegeka aravuga ati «Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa maze umugaragu wanjye akire.
9N’ubwo nanjye ndi umuntu utegekwa, mfite abasirikare; nabwira umwe nti ’Genda’, akagenda; undi nti ’Ngwino’, akaza; n’umugaragu wanjye nti ’Kora iki’, akagikora.»
10Yezu abyumvise, aratangara maze abwira abamukurikiye, ati «Ndababwira ukuri, muri Israheli nta muntu nigeze nsangana ukwemera nk’uku.
11Ndabibabwiye: benshi bazava aho izuba rituruka n’aho rirengera, basangire na Abrahamu na Izaki na Yakobo mu Ngoma y’ijuru,
12naho abana b’Ingoma bazatabwa hanze mu mwijima: aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo.»
13Hanyuma Yezu abwira uwo mutegeka w’abasirikare, ati «Genda, uko wemeye abe ari ko ugirirwa.» Nuko wa mugaragu akira ako kanya.
Yezu akiza nyirabukwe wa Petero(Mk 1.29–31; Lk 4.38–39)14Yezu ngo agere kwa Petero, asanga nyirabukwe aryamye, yahinduwe.
15Amukoze ku kiganza, ubuganga bumwamukamo, arabyuka aramuzimanira.
16Bugorobye, bamuzanira abahanzweho na roho mbi nyinshi; nuko azirukana azikabukira, maze akiza abarwayi bose,
17kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati «Yatwunamuye mu ntege nke zacu, yigerekaho n’indwara zacu.»
Ibya ngombwa ku batorwa n’Imana(Lk 9.57–60)18Yezu abonye ko ashagawe n’abantu benshi, ategeka ko bafata ku nkombe yo hakurya.
19Umwigishamategeko aramwegera ati «Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.»
20Yezu aramusubiza ati «Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we ntagira aho yegeka umutwe.»
21Undi wo mu bigishwa aramubwira ati «Nyagasani, reka mbanze njye guhamba data.»
22Yezu aramusubiza ati «Nkurikira, ureke abapfu bahambe abapfu babo.»
Yezu acubya umuhengeri(Mk 4.35–41; Lk 8.23–25)23Yezu aherekejwe n’abigishwa be, bajya mu bwato.
24Ni bwo habyutse umuhengeri mwinshi mu nyanja, imivumba irenga ubwato. Nyamara we yari asinziriye.
25Baramwegera baramukangura, bavuga bati «Nyagasani, dutabare, turashize!»
26Arababwira ati «Muratinya iki, mwa bemera gato mwe?» Hanyuma arahaguruka, ategeka umuyaga n’inyanja, maze haratuza cyane.
27Nuko abo bantu baratangara, baravuga bati «Uyu ni muntu ki, imiyaga n’inyanja byumvira!»
Yezu akiza abantu babiri bahanzweho na roho mbi(Mk 5.1–20; Lk 8.26–39)28Amaze gufata inkombe yo hakurya mu gihugu cy’Abanyagadara, abagabo babiri bahanzweho na roho mbi baturuka mu irimbi, baza bamusanga; bari ibintu by’ibinyamaswa, ntihagire utinyuka kunyura iyo nzira.
29Nuko barasakuza bati «Uradushakaho iki, Mwana w’Imana? Wazanywe no kuduturumbanya igihe kitaragera?»
30Hirya y’aho rero hakaba umukumbi w’ingurube zarishaga.
31Roho mbi ni ko kwinginga Yezu, ziti «Niba utwirukanye, twohereze muri uriya mukumbi w’ingurube.»
32Arazibwira ati «Nimuzijyemo!» Nuko ziva muri abo bantu, zijya muri za ngurube, maze uwo mukumbi wose ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu nyanja, urarohama.
33Abashumba barahunga, basubira mu mugi, bavuga ibyabaye byose, n’ibyerekeye abahanzweho.
34Nuko abatuye umugi bose basanga Yezu; ngo bamubone, baramwinginga ngo abavire mu gihugu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.