1Indirimbo y’amazamuko
Igihe nari mu kaga natakambiye Uhoraho,
maze na we aranyumva.
2Uhoraho, urandinde abantu babeshya,
kandi bakarahira ibinyoma!
3Nk’ubwo se Imana izabahanisha iki,
mwebwe, murahira ibinyoma?
4Izabahanisha imyambi yo ku rugamba,
yatyarijwe ku makara y’umugenge.
5Mbega ibyago ngira byo gutura mu banyamahanga,
no gutura rwagati mu bagome!
6Natuye igihe kirekire
mu bantu banga amahoro;
7maze naba mvuze amahoro,
bo bagashoza intambara.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.