Nehemiya 9 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ikoraniro rusange ryo kwicuza ibyaha

1Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’uko kwezi, Abayisraheli barongera bakoranira hamwe kugira ngo basibe; bose baza bambaye ibigunira kandi binyanyagijeho umukungugu.

2Nuko abo mu bwoko bwa Israheli bivangura n’abanyamahanga, maze bishinja ibyaha byabo, barabyicuza, hamwe n’iby’abasekuruza babo.

3Hanyuma barahaguruka, bamara igice cya kane cy’umunsi basomerwa igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho Imana yabo, buri wese agihagaze mu mwanya we; naho mu kindi gice cya kane cy’umunsi, bapfukama imbere y’Uhoraho, basaba imbabazi z’ibyaha byabo.

4Nyuma y’ibyo Yozuwe hamwe na Bani, Kadamiyeli, Shebaniya, Buni, Sherebiya, Bani na Kenani, bahaguruka aho bari mu mwanya wagenewe abalevi, maze barangurura ijwi, batakambira Uhoraho, Imana yabo.

5Nuko Yozuwe, Kadamiyeli, Bani, Hashabineya, Sherebiya, Hodiya, Shebaniya na Petahiya b’abalevi, baravuga bati

«Nimuhaguruke! Nimusingize Uhoraho, Imana yanyu,

ubu n’iteka ryose!

Haragasingizwa Izina ryawe ry’ikuzo,

ryo rirenze uko dushobora kurishima no kurisingiza.»

6Nuko Ezira aravuga ati

«Ni wowe wenyine Uhoraho!

Ni wowe waremye ijuru,

urema ikirere n’ingabo zacyo zose;

isi uyiremana n’ibiyiriho byose,

hamwe n’inyanja n’ibiyibamo;

ibyo byose ni wowe bikesha kubaho

kandi n’ingabo zo mu ijuru, imbere yawe zirunama.

7Uhoraho, ni wowe Mana, wihitiyemo Abramu,

umuvana muri Uri y’Abakalideya,

maze umwihera izina yitwa Abrahamu.

8Wabonye ko umutima we ukunogeye,

maze ugirana na we isezerano

ryo kuzamugabira iki gihugu

cyari gituwe n’Abakanahani, Abaheti n’Abahemori,

hamwe n’Abaperezi, Abayebuzi n’Abagirigashi,

kugira ngo abamukomokaho bazagiture,

kandi iryo wavuze ryaratashye,

kuko wowe uri indahemuka!

9Witegereje ibyago abasokuruza bacu bagiriye mu Misiri,

maze ugutakamba kwabo ukumvira hafi y’Inyanja y’Urufunzo.

10Weretse Farawo ibimenyetso n’ibitangaza byinshi,

abagaragu be n’abatuye igihugu cye ubigirizaho nkana,

kuko wari uzi ko bishongoye ku bakurambere bacu,

maze izina ryawe riba ikirangirire,

kuva ubwo na n’ubu.

11Inyanja wayibaciriyemo icyambu,

bayinyuramo rwagati humutse,

naho abari babahomereye, ubabirindurira ikuzimu,

nk’ibuye baroshye mu mazi magari.

12Wabayoboreshaga inkingi y’igicu ku manywa,

na ho nijoro ukabayoboresha inkingi y’umuriro,

ugira ngo ubamurikire mu nzira banyuramo.

13Wamanukiye ku musozi wa Sinayi,

maze aho uri mu ijuru ukavugana na bo,

ubaha amabwiriza azira kubera, n’amategeko atunganye,

hamwe n’amateka n’amatangazo aboneye.

14Wabamenyesheje sabato yawe ntagatifu,

maze ubaha amabwiriza,

amategeko n’amateka, ukoresheje Musa umugaragu wawe.

15Wabamanuriye umugati mu ijuru ngo ubamare inzara,

ubavuburira n’amazi mu rutare ngo abamare inyota.

Wabategetse kuza muri iki gihugu ngo bakigarurire,

kuko wari warakibasezeranyije, ugeretseho indahiro.

16Ariko abasokuruza bacu bo, bakwishongoyeho,

bagushingana ijosi, banga kubahiriza amategeko yawe.

17Banze kumvira, biyibagiza ibyiza byose wabagiriye,

bagushinganye ijosi,

basigara bifuza kwisubirira mu bucakara bwo mu Misiri.

Nyamara wowe, kuko uri Imana Nyir’imbabazi,

ukaba umugwaneza n’umunyampuhwe, kandi ugatinda kurakara,

n’impuhwe zawe ntizigereranywe,

ntiwigeze ubatererana.

18N’igihe bayazaga ibyuma, bakabyicuriramo inyana,

hanyuma bakavuga bati

’Dore Imana yawe yagukuye mu Misiri’,

kandi bagakora n’ibindi bibi byinshi bakakubabaza;

19wowe, kubera impuhwe zawe zitagereranywa,

ntiwigeze ubatereranira mu butayu;

inkingi y’igicu yakomeje kubayobora inzira ku manywa,

naho nijoro inzira bakayiyoborwa n’inkingi y’umuriro.

20Wabamanuriyeho umwuka wawe mwiza,

kugira ngo bamenye gushishoza;

manu yawe bayihozaga mu itama,

ukabaha n’amazi ngo bice akanyota.

21Mu myaka mirongo ine bamaze mu butayu

wabamenyeraga ikibatunga,

nta n’ikindi bigeze bashaka ngo bakibure,

imyambaro yabo ntiyabashiriyeho,

n’ibirenge byabo ntibyabyimbagana.

22Wabeguriye ingoma z’abami, ubagabira ibihugu,

ibihugu bahana imbibi barabitura,

bigarurira icya Sihoni, umwami wa Heshiboni,

n’icya Ogi, umwami wa Bashani.

23Wabagwirije urubyaro, rungana n’inyenyeri zo ku ijuru,

maze ubacyura mu gihugu

wari warasezeranyije abakurambere babo,

ko bazakinjiramo, bakagitura.

24Abana babo bagitashyemo, maze barakigarurira,

Abakanahani bari bagituye, ubacisha bugufi imbere yabo,

kimwe n’abami babo n’imiryango yose yo mu gihugu,

maze urababagabiza ngo babakoreshe uko bashatse.

25Bigaruriye imigi yubakiye n’ubutaka burumbuka,

batura mu mazu arimo ibyiza by’amoko yose,

amariba afukuye, imizabibu n’imizeti biba ibyabo,

ndetse n’ibiti byera imbuto bitagira uko bingana.

Barariye barahaga, baranabyibuha,

maze baradamarara kubera ineza yawe.

26Nyamara bo barakwivumburiye, bakwivumbagatanyaho,

amategeko yawe bayahigikira kure,

bica abahanuzi bawe bababwirizaga kukugarukira,

kandi bakora n’ibindi bibi byinshi, birakubabaza.

27Ni bwo ubagabije abanzi babo barabashikamira,

ariko mu kababaro kabo baragutakira,

maze aho uri aho mu ijuru urabumva,

kubera impuhwe ugira uboherereza abatabazi,

ngo babakure mu nzara z’abanzi babo.

28Nyamara ihumure ryataha,

bakongera gukora ibitakunyuze,

nawe ukabatererana, abanzi babo bakabashikamira.

Ariko bakongera gutera hejuru bagutabaza,

aho uri, aho mu ijuru ukabumva;

nuko kubera impuhwe zawe,

ubarokora utyo incuro nyinshi.

29Warabihanangirije ngo bagarukire Amategeko yawe,

naho bo barushaho kwishongora,

basuzugura amategeko yawe,

amabwiriza yawe bayarengaho,

kandi ari yo aronkera ubuzima abayakurikiza.

Bateruye intugu baba rubebe,

bagushingana ijosi, banga kumvira.

30Warabihanije, imyaka ishira ari myinshi,

ubamanuriraho umwuka wawe, urabihanangiriza,

ndetse uboherereza n’abahanuzi,

ariko bo banga kumva,

maze worohera indi miryango yo mu bihugu, irabigabiza.

31Ariko kubera impuhwe zawe zitagereranywa,

ntiwabatsembye cyangwa se ngo ubatererane,

kuko uri Imana igwa neza, ukaba Nyir’impuhwe,

32None rero, Mana yacu, wowe Mana Musumba byose,

ukaba umudatsimburwa n’igihangange,

wowe ukomeza isererano ryawe, nturanganwe ubuhemu,

wijenjekera aya makuba twagize,

akagwirira abami n’abatware bacu,

hamwe n’abaherezabitambo, abahanuzi n’abasokuruza bacu,

ndetse n’umuryango wawe wose,

kuva mu gihe cy’umwami wa Ashuru kugeza na n’ubu.

33Watubereye intabera mu byatubayeho byose,

wowe wakurikiranye ukuri,

naho twebwe twarahemutse.

34Ni byo koko, abami n’abatware bacu,

hamwe n’abaherezabitambo ndetse n’abasokuruza,

banze gukurikiza amategeko, amateka yawe ntibayitaho,

basuzugura n’amabwiriza yawe.

35Mu gihe bari mu gihugu,

bagitungiyemo byinshi wari wabihereye;

mu gihugu kigari kandi kirumbuka wari wabagabiye,

bo banze kukuyoboka,

ntibisubiraho mu bikorwa byabo bibi.

36None ubu dore twabaye abacakara,

n’igihugu wahaye abasokuruza bacu ngo kizabatunge,

ni twebwe dusigaye tugihatswemo.

37Umusaruro w’iki gihugu urarumbuka,

nyamara wikubirwa n’abami watugabije uduhora ibyaha byacu;

badutwara uko bashaka kimwe n’amatungo yacu.

Mbega amakuba turimo!»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help