1Uhoraho abwira Musa, ati
2«Ohereza abantu bajye gutata igihugu cya Kanahani jyewe ngabiye Abayisraheli. Muzohereza abantu bavuye muri buri nzu, buri wese ahagarariye inzu y’abasekuruza be; kandi abazoherezwa bazava mu batware ba Israheli.»
3Guhera mu butayu bwa Parani, Musa arabohereza, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse. Abo bantu bose bari bavuye mu batware ba Israheli.
4Dore amazina yabo: Uwari uhagarariye inzu ya Rubeni, ni Shamuwa mwene Zakuri.
5Uwari uhagarariye inzu ya Simewoni, ni Shafati mwene Hori.
6Uwari uhagarariye inzu ya Yuda, ni Kalebu mwene Yefune.
7Uwari uhagarariye inzu ya Isakari, ni Yigweyali mwene Yozefu.
8Uwari uhagarariye inzu ya Efurayimu, ni Hosheya mwene Nuni.
9Uwari uhagarariye inzu ya Benyamini, ni Paliti mwene Rafu.
10Uwari uhagarariye inzu ya Zabuloni, ni Gadiyeli mwene Sodi.
11Uwari uhagarariye inzu ya Yozefu ari yo ya Manase, ni Gadi mwene Susi.
12Uwari uhagarariye inzu ya Dani, ni Amiyeli mwene Gemali.
13Uwari uhagarariye inzu ya Asheri, ni Sheturi mwene Mikayeli.
14Uwari uhagarariye inzu ya Nefutali, ni Nahibi mwene Wofusi.
15Uwari uhagarariye inzu ya Gadi, ni Gewuyeli mwene Maki.
16Ayo ni yo mazina y’abantu Musa yohereje gutata igihugu cya Kanahani; Hosheya mwene Nuni, Musa amwita izina rya Yozuwe.
17Musa abohereza gutata igihugu cya Kanahani, agira ati «Mugende, munyure kuri Negevu, muterere umusozi
18maze murebe niba abaturage b’aho ari abanyembaraga cyangwa niba ari abanyantege nkeya.
19Muzarebe niba icyo gihugu gituwe n’abo bantu ari cyiza cyangwa ari kibi, murebe niba imigi batuyemo ari ingando cyangwa niba ari ibigo by’intavogerwa.
20Muzarebe niba icyo gihugu cyera imyaka cyangwa niba kiyirumbya, murebe kandi niba giteye amashyamba cyangwa niba ari nta yo. Muzanashirike ubute maze musorome ku mbuto z’icyo gihugu.»
Koko rero cyari igihe cy’imizabibu ya mbere.
21Nuko barazamuka batata icyo gihugu, bahera ku butayu bwa Sini bagera i Rehovu hafi ya Lebo-Hamati.
22Bazamukira kuri Negevu, bagera kuri Heburoni ahari hatuwe na Ahimani, Sheshayi na Talumayi, abuzukuru b’Abanaki. Heburoni iyo yari yarubatswe imyaka irindwi mbere y’uko Tanisi yo mu Misiri yubakwa.
23Bageze mu kibaya cya Eshikoli, bahatema ishami ry’umuzabibu rifite iseri bagombye guhekesha umutsibo ari babiri. Basoromye kandi ku matunda, no ku mbuto z’imitini.
24Aho hantu bahita ikibaya cya Eshikoli, ari byo kuvuga ’Ikibaya cy’iseri’, kubera rya seri ry’umuzabibu Abayisraheli bahasoromye.
Abatasi bavuga iby’urugendo rwabo25Ubutasi bw’icyo gihugu babumazemo iminsi mirongo ine.
26Bagaruka i Kadeshi mu butayu bwa Parani, bahasanga Musa, Aroni n’imbaga yose y’Abayisraheli. Bababwira iby’urugendo rwabo, banabereka imbuto zo muri icyo gihugu bavuyemo.
27Batekerereza Musa iyi nkuru, bati «Twagiye mu gihugu watwoherejemo, dusanga rwose ari igihugu gitemba amata n’ubuki; mbese dore n’imbuto cyera!
28Ariko rero, abantu bagituye ni abanyamaboko cyane, imigi yabo ni ibigo bigari, bikikijwe n’inkuta z’amabuye. Twahasanze kandi n’abuzukuru b’Abanaki.
29Abamaleki batuye mu ntara ya Negevu, Abahiti, Abayebuzi n’Abahemori batuye mu misozi, naho Abakanahani batuye hafi y’inyanja no ku nkombe z’uruzi rwa Yorudani.»
30Kalebu acecekesha imbaga yari itaramiye Musa, agira ati «Reka tugende, tuzamuke, twigabize kiriya gihugu; nta gushidikanya ko tuzagitsinda, tukakigarurira.»
31Ariko abari bajyanye na Kalebu muri ubwo butasi, baramusubiza bati «Ntidushobora gutera bariya bantu kuko baturusha amaboko.»
32Ndetse batangira no kugayira cyane Abayisraheli, icyo gihugu bari baratase, bavuga bati «Igihugu twazengurutse kugira ngo tugitate, twasanze ari igihugu kica nabi abagituye, kandi n’abantu twahabonye ni abagabo barebare b’inkorokoro.
33Twanahabonye ba bantu b’ibihangange, bene Anaki, bo mu bwoko bw’abantu b’ibihambati. Imbere yabo twumvaga turi nk’inzige, kandi koko na bo ubwabo ni ko babonaga tungana.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.