1Uhoraho ambwira iri jambo, ati
2«Mwana w’umuntu, bwira icyo gikomangoma cy’i Tiri, uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:
Kubera ko umutima wawe wirase, ukaba waravuze ngo:
Ndi imana, nganje mu nyanja rwagati;
nyamara kandi uri umuntu nturi Imana,
n’ubwo wigereranya n’Imana bwose.
3Wigize umuhanga utambutse Daneli,
dore ngo ko nta banga ujya uyoberwa.
4Kubera ubuhanga n’ubwenge ufite, wagwije umutungo,
zahabu na feza ubihunika mu bubiko bwawe.
5Ubwenge bwawe n’ubucuruzi, byatumye wongera umutungo wawe,
maze ubukire bwawe butera umutima wawe kwikuza!
6Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuze ati
’Kuko wigereranyije n’Imana,
7ngiye kuguteza abanyamahanga b’ababisha kurusha abandi.
Bazakura inkota barwanye ubwo buhanga bwawe,
icyubahiro cyawe bagihindanye.
8Bazakuroha mu rwobo,
maze upfire rubi mu nyanja nyirizina.’
9Uzongera se uvuge ngo: Ndi Imana,
igihe abishi bawe bazaba bagusatiriye?
Oya da! Nturi Imana, ahubwo uri umuntu,
ndetse uri mu maboko y’abagusogota.
10Uzapfa urw’abatagenywe
ugwe mu maboko y’abanyamahanga,
kuko jyewe Uhoraho ari ko navuze.’»
Amagorwa azagwirira umwami w’i Tiri11Uhoraho ambwira iri jambo, ati
12«Mwana w’umuntu, ririmba indirimbo y’amaganya yerekeye umwami w’i Tiri. Uzamubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:
Wahoze uri intangarugero mu butungane,
wuje ubuhanga, ukagira n’ubwiza buhebuje,
13ugatura muri Edeni, ubusitani bw’Imana.
Wari wisesuyeho igishura gitatse amabuye y’agaciro:
irya sarudoni, topazi, diyama, kirisolite, na onigisi,
irya yasipi, safiri, malakita na emerodi;
ingoma n’imyirongi byawe bitatswe na zahabu,
ibyo byose byarateguwe umunsi w’iremwa ryawe.
14Wowe wari umukerubimu urambuye amababa,
naragushyiriyeho kuba umurinzi.
Wari ku musozi mutagatifu w’Imana,
ukagenda rwagati mu makara agurumana.
15Imyifatire yawe iba intangarugero kuva ukiremwa,
kugeza ubwo utahuwemo ubwo bugome.
16Kubera imihihibikano y’ubucuruzi bwawe,
wigwijemo ubugome n’ibyaha;
ni bwo nguhanantuye hejuru y’umusozi w’Imana, nkugira igicibwa,
wowe, mukerubimu nari narashyiriyeho kuba umurinzi,
nkwirukana rwagati mu makara agurumana.
17Ubwiza bwawe bwaguteye kwirata,
ubwamamare bwawe bukuyobya ubwenge;
ubwo mpera ko nkwesa hasi,
ngutangaza imbere y’abami ngo bagushungere.
18Kubera ibyaha byawe byinshi
n’ubucuruzi bwawe bwuje uburiganya,
wandavuje amasengero yawe.
Ni cyo cyatumye nguhemberamo umuriro, urashya urakongoka,
nguhindura ivu ku isi mu maso y’abakurebaga bose.
19Amahanga yose yari akuzi yakutse umutima,
kubera ko wahindutse ikintu giteye ubwoba,
kandi ukaba utazongera kubaho ukundi!’»
Ibyabwiwe Sidoni20Uhoraho ambwira iri jambo, ati
21«Mwana w’umuntu, hindukirira Sidoni maze uyihanurire ibiyerekeyeho.
22Uzayibwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:
Dore ngiye kukwibasira, wowe Sidoni,
iwawe ni ho ngiye guherwa ikuzo.
Bazamenya ko ndi Uhoraho,
ubwo nzacira Sidoni uruyikwiye,
nkayerekaniraho ubutungane bwanjye.
23Nzayiteza icyorezo, amayira yayo atembemo amaraso.
Abantu bazagwa mu mugi rwagati,
bishwe n’inkota ziturutse impande zose,
maze bamenyereho ko ndi Uhoraho.’
Israheli ihumurizwa24Umuryango wa Israheli ntuzongera kugira amahwa n’imifatangwe bihanda, biturutse mu bayikikije bayisuzugura; maze bazamenye ko ndi Uhoraho.
25Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Igihe nzakoranya umuryango wa Israheli mbavanye mu mahanga batataniyemo, nzagaragariza muri bo ubutungane bwanjye mu maso y’amahanga; bazature ku butaka nahaye Yakobo, umugaragu wanjye.
26Bazahatura mu ituze, biyubakire amazu batere n’imizabibu, maze bibereho mu mutekano. Icyo gihe ababakikije bose banabasuzugura nzabacira urubakwiye, maze bamenyereho ko ndi Uhoraho, Imana yabo.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.