1Icyo gihe ariko Antiyokusi yazengurukaga intara zo mu majyaruguru. Aza kumenya ko mu Buperisi hari umugi witwa Elimayi wabaye icyamamare kubera ubukire bwawo, feza yawo na zahabu yawo,
2ukagira n’ingoro ikize cyane, irimo ibikoresho by’intambara bicuze muri zahabu, imyambaro y’ibyuma n’intwaro byahasizwe na Alegisanderi mwene Filipo, umwami wa Masedoniya, wabaye umwami wa mbere w’Abagereki.
3Aza rero kugerageza gufata uwo mugi kugira ngo awusahure, ariko ntibyashoboka, kuko abaturage bawo bari babimenye.
4Bafata intwaro baramurwanya, atsinzwe arahunga, arahava asubira i Babiloni n’ikimwaro cyinshi.
5Akiri mu Buperisi, baza kumumenyesha ko ingabo zari zateye muri Yudeya zatsinzwe,
6kandi ko na Liziya ubwe, n’ubwo yari yajyanye n’igitero gikomeye, yatsinzwe, akaba yarahunze Abayahudi bari indatsimburwa kubera intwaro zabo, ubwinshi bw’ibyo bitwaje, n’ibyo banyaze amahanga batsinze.
7Anamenya ko batembagaje rya shyano ry’ikigirwamana yari yarubatse ku rutambiro rw’i Yeruzalemu, ahantu habo hatagatifu bahakikiza inkike nka mbere, kimwe na Betishuri, umwe mu migi yabo.
8Umwami ngo yumve iyo nkuru akubitwa n’inkuba, arasuhererwa bikomeye maze yiroha ku buriri bwe, arembeshwa n’agahinda kuko ibyabaye byose bitagenze uko yabyifuzaga.
9Aho ahamara iminsi myinshi kuko buri kanya yabaga yazikamye. Abonye ko agiye gupfa,
10atumiza incuti ze zose maze arazibwira ati «Amaso yanjye ntagitora agatotsi, n’umutima wanjye washenguwe n’ishavu.
11Ubwanjye naribwiye nti ’Nk’uyu mubabaro wose mfite n’aka gahinda nazikamyemo, bituruka ku ki? Ukuntu nagwaga neza kandi ngakundwa, igihe nari ngifite amaboko!’
12Ariko ubu ngubu, ni bwo nibutse ibibi byose nakoreye i Yeruzalemu, igihe nsahuye ibikoresho byose bya feza n’ibya zahabu byari bihari, nkohereza abajya gutsemba nta mpamvu abaturage bo muri Yudeya.
13Ndahamya rero ko ibyo bibi nakoze ari byo binteje ibi byago, nkaba ndinze gupfana agahinda mu gihugu cy’amahanga!»
Iyimikwa rya Antiyokusi wa gatanu14Ni ko guhamagaza Filipo, umwe mu ncuti ze, amushyiraho ngo abe umutegetsi w’igihugu cyose.
15Amuha ikamba rye, ikanzu ye n’impeta ye, kugira ngo yite ku burere bw’umuhungu we Antiyokusi, kandi anamutegurire kuzamuzungura ku ngoma.
16Nuko umwami Antiyokusi agwa aho ngaho, hari mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’icyenda.
17Liziya ngo amenye ko umwami yatanze, yimika Antiyokusi, umuhungu we, yari yarareze kuva mu bwana bwe kugira ngo amuzungure, amuhimba irya Ewupatori.
Yuda Makabe agota ikigo cy’i Yeruzalemu18Abantu bo mu Kigo bari barafungiye Abayisraheli ahakikije Ingoro, bagashaka kubagirira nabi ku mpamvu ibonetse yose, kandi bagatera inkunga abanyamahanga.
19Yuda yiyemeza kubatsemba, ni ko guhamagaza rubanda rwose kugira ngo babagote.
20Bamaze gukorana, baca ingando imbere y’ikigo; ubwo hakaba mu mwaka w’ijana na mirongo itanu, bubaka ibya ngombwa byo kurwaniraho, bakora n’imashini.
21Ariko abari bagoswe baza guca icyuho, bajyana n’Abayisraheli b’abahemu,
22bajya kubwira umwami bati «Uzatindiganya na ryari kuturenganura no guhorera abavandimwe bacu?
23Twiyemeje n’umutima wacu wose gukorera so, dukurikiza amategeko ye kandi twubahiriza amatangazo ye.
24Kubera iyo mpamvu rero, bene wacu dusangiye igihugu baratwanze. Si ibyo gusa; abacu bose babaguye mu nzara, barishwe, n’ibyacu byose barabisahura.
25Nta bwo kandi ari twe twenyine bagiriye nabi gusa, ahubwo ni ibihugu byawe byose.
26Dore ubu ngubu bateye ikigo cy’i Yeruzalemu kugira ngo bakigarurire, kandi ngo bakomeze Ingoro n’ikigo cya Betishuri.
27Niba rero utihutiye kubakoma imbere bazakora n’ibirenzeho, kandi nta bwo uzashobora kubahagarika.»
Urugamba rw’i Betizakariya(2 Mak 13.1–17)28Umwami ngo abyumve ararakara, akoranya incuti ze, abagaba b’ingabo zigenza amaguru n’abanyamafarasi.
29Mu bindi bihugu no mu birwa byo mu nyanja, haturuka na ho izindi ngabo z’abacancuro,
30ingabo ze zose zigera ku bantu ibihumbi ijana bagenza amaguru, abanyamafarasi ibihumbi makumyabiri, n’inzovu mirongo itatu n’ebyiri zimenyereye urugamba.
31Barahaguruka banyura muri Idumeya, bagota umugi wa Betishuri bawurwanya igihe kirekire bakoresheje imashini. Ariko abari bagoswe, bakarwana basohoka, batwika za mashini, birwanaho gitwari.
32Nuko Yuda ava mu murwa aca ingando i Betizakariya, ahateganye n’ingando y’umwami.
33Umwami na we abaduka mu gitondo cya kare, anyarukana ingabo ze azishyira ku nzira y’i Betizakariya, aba ari ho zishinga ibirindiro ziteguye urugamba, hanyuma bavuza akarumbeti.
34Imbere y’inzovu bahashyira umutobe w’imizabibu n’uw’inkeri kugira ngo zikarihe ku rugamba.
35Nuko bazikwirakwiza mu mitwe y’ingabo, iruhande rwa buri nzovu hakajya abantu igihumbi bambaye imyambaro y’icyuma ku gituza n’ingofero zicuzwe mu muringa, n’abanyamafarasi magana atanu mu b’ingenzi bari iruhande rwa buri gikoko.
36Abo ni bo bamenyaga aho kigiye kwerekeza bakakigenda iruhande, batagitirimukaho.
37Hejuru ya buri nzovu bahubakaga umunara ukomeye mu biti bakoresheje imigozi inoze, mbese wari nk’ubwugamo, kandi muri buri munara hakaba abasirikare batatu barwanira hejuru y’ibyo bikoko, hakaba n’undi ushinzwe kuyobora iyo nzovu.
38Naho igice gisigaye cy’abanyamafarasi, umwami abashyira ku mpembe zombi z’urugamba kugira ngo basembure abanzi kandi bazibe icyuho.
39Nuko izuba ngo rirasire ku ngabo za zahabu n’iz’umuringa, imisozi yose irakirana kandi irarabagirana boshye amafumba bacanye.
40Igice kimwe cy’ingabo z’umwami gikwira mu mpinga y’umusozi, ikindi kinyanyagira mu ibanga ryawo; bakagenda batayagara kandi nta cyo bishisha.
41Abantu bose bumvaga umuriri n’urwamo rw’icyo gitero, n’urw’intwaro zagendaga zikocorana, bagira ubwoba; kuko cyari igitero kinini kandi gikomeye koko.
42Yuda n’abantu be barabasatira kugira ngo bashoze urugamba, abantu magana atandatu bo mu ngabo z’umwami barahagwa.
43Nuko Eleyazari, uwo bahimbaga irya Awarani, arabukwa kimwe muri bya bikoko gihambiriyeho intebe nk’iy’umwami, kandi cyasumbyaga ibindi byose igihagararo; akeka ko ari cyo umwami ariho,
44ni ko kwitanga kugira ngo akize umuryango we kandi ngo izina rye ritazibagirana.
45Yirukankana ubutwari bwinshi, yiroha rwagati mu rugamba, arangamiye cya gikoko, agenda yica hirya no hino, ku buryo abanzi bamwitazaga mu mpande zose.
46Nuko ahita yinjira mu nsi ya ya nzovu, ayitera inkota, arayica. Icyo gikoko kirunda hasi, kimugwa hejuru na we agwa aho.
47Abayahudi babonye ko ingabo z’umwami zifite umurego, bahera ko barazihunga.
Abanyasiriya bafata Betishuri; bakagota n’umusozi wa Siyoni(2 Mak 13.18–23)48Ingabo z’umwami zitanga imbere Abayahudi ngo bazahurire i Yeruzalemu, maze umwami agota Yudeya yose n’umusozi wa Siyoni.
49Agirana amasezerano y’amahoro n’abatuye i Betishuri, bamwimukira mu mugi, kuko batari bafite ibibatunga mu gihe cy’intambara, kubera ko wari umwaka wo kuraza ubutaka, bukaruhuka.
50Umwami ni ko kwigarurira umugi wa Betishuri, awushyiraho inteko yo kuwurinda.
51Ingoro ayigota igihe kinini cyane, ahubaka ibya ngombwa byo kurwaniraho, ahashyira n’imashini z’intambara z’amoko yose; izivubura umuriro, izirasa imyambi, izitera amabuye n’imihumetso.
52Abagoswe na bo bashinga imashini zabo ku ruhande rwabo, maze barwana igihe kirekire.
53Ariko nta biribwa byari bikiri mu bigega, kuko uwo mwaka wari uwa karindwi, kandi rero Abayahudi bazanywe muri Yudeya bavuye mu mahanga bari bararangije kurya ibyahunitswe.
54Ni ko gusiga abantu bake ahantu hatagatifu kuko bari mu kaga k’inzara, abandi baratatana umwe ukwe undi ukwe.
Umwami yemerera Abayahudi gukomeza idini yabo(2 Mak 13.23–26; 11.22–26)55Filipo, wa wundi wari waratoranyijwe n’umwami Antiyokusi akiriho, kugira ngo amurerere umuhungu we Antiyokusi kandi amutegurire kuzamuzungura ku ngoma,
56yari ahindukiye avuye mu Buperisi no muri Mediya ari kumwe n’ingabo zari zaherekeje umwami, agashaka kwigarurira ubutegetsi bwa byose.
57Liziya yumvise iyo nkuru, yihutira gutahuka. Ni ko kubwira umwami, abagaba b’ingabo n’abandi bantu, ati «Turagenda dusubira inyuma buri munsi, ibidutunga bitangiye kugabanuka, n’aha hantu twateye hihagazeho. Kandi, iby’ubutegetsi bw’igihugu cyacu biradutegereje.
58Nimucyo rero twumvikane na bariya bantu, duhane amahoro n’igihugu cyabo cyose.
59Tubareke babeho bakurikije imigenzo yabo nka kera, kuko kuba twaravanyeho imigenzo yabo ari byo byabateye uburakari no gukora ibi byose.»
60Umwami n’abagaba b’ingabo ze bemera iyo nama, ni ko kohereza abajya kugirana amasezerano y’amahoro n’Abayahudi, na bo barabyemera.
61Umwami n’abagaba b’ingabo babyemeresha indahiro, noneho abari bagoswe babona gusohoka mu kigo.
62Nuko umwami yinjira ku musozi wa Siyoni, ngo abone ukuntu aho hantu hakomeye, arenga kuri ya ndahiro yari yarahiye, ategeka ko basenya inkike yawo yose.
63Hanyuma ahaguruka bwangu asubira i Antiyokiya, ahasanga Filipo yari yeguriye umugi. Aramurwanya, maze umugi awufata ku ngufu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.