1Nuko mbona Igikoko kizamuka mu nyanja, gifite amahembe cumi n’imitwe irindwi, kikagira kuri ya mahembe amakamba cumi, naho ku mitwe yacyo hariho izina rituka Imana.
2Igikoko nabonaga cyasaga n’ingwe, amaguru yacyo ameze nk’ay’ikirura, n’urwasaya rwacyo ari nk’urw’intare. Nuko cya Gikoko gihabwa ububasha bwacyo, intebe yacyo n’ubutegetsi burambuye na cya Kiyoka.
3Umwe muri ya mitwe yacyo wasaga n’uwakomeretse bwo gupfa, ariko uruguma rwacyo ruhita rukira. Nuko isi yose iratangara, ihita iyoboka cya Gikoko.
4Ubwo batangira kuramya cya Kiyoka, kuko cyahaye cya Gikoko ububasha, kandi baramya n’icyo Gikoko bavuga bati «Ni nde wagereranywa n’iki Gikoko, cyangwa se ni nde washobora kukirwanya?»
5Nuko gihabwa umunwa wo kwirata no gutuka Imana, gihabwa n’ububasha bwo gukora icyo gishaka igihe cy’amezi mirongo ine n’abiri.
6Cyabumburiraga umunwa gutuka Imana, no gutuka izina ryayo, Ingoro yayo n’abatuye ijuru.
7Gihabwa kandi kurwanya abatagatifujwe no kubatsinda, gihabwa n’ububasha ku miryango yose, ibihugu byose, indimi zose n’amahanga yose.
8Nuko abatuye isi bose baragisenga, abo bose kuva isi yahangwa, bafite amazina atanditswe mu gitabo cy’ubugingo cya Ntama wishwe.
9Ufite amatwi, arumve!
10Uwagenewe kubohwa, azatabwa muri yombi byanze bikunze, n’uwagenewe kwicwa n’inkota, azicishwa inkota. Igihe rero kirageze cyo kugaragaza ubwiyumanganye n’ukwemera by’abatagatifujwe.
11Nuko mbona nanone ikindi Gikoko kizamuka ku isi. Cyari gifite amahembe abiri nk’intama, ariko kikavuga nk’Ikiyoka.
12Cyakoreshaga ububasha bwose bw’Igikoko cya mbere mu maso yacyo, kigategeka isi n’abayituye gusenga Igikoko cya mbere, cyari cyakize uruguma rwajyaga kugihitana.
13Icyo Gikoko cya kabiri gikora ibintu byinshi bitangaje, kugeza n’aho kimanurira ku isi umuriro wo ku ijuru, abantu bose babireba.
14Bityo kiyobya abatuye isi kubera ibyo bitangaza cyari cyahawe gukora mu maso y’Igikoko cya mbere; kibwira abatuye isi kwimika ishusho yubahiriza cya Gikoko cyari cyakomerekejwe n’inkota, none kikaba ari gitaraga.
15Nuko gihabwa ububasha bwo guha ubuzima iyo shusho y’Igikoko cya mbere, ku buryo iyo shusho ibasha ubwayo kuvuga, maze igategeka kwica umuntu wese wanze gusenga ishusho y’Igikoko.
16Nuko abantu bose, abato n’abakuru, abakire n’abakene, abacakara n’abigenga, gihabwa kubashyiraho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa ku gahanga,
17kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wemererwa kugura cyangwa kugurisha ikintu adafite ikimenyetso cy’izina ry’Igikoko cyangwa umubare uranga izina ryacyo.
18Ubu rero ni igihe cy’ubushishozi: umunyabwenge arasobanukirwe n’umubare uranga Igikoko, kuko uwo mubare uhwanye n’izina ry’umuntu. Uwo mubare ni magana atandatu na mirongo itandatu na gatandatu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.