1Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana,
kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho.
2Mu maso y’ibipfamutima bameze nk’abapfuye burundu,
barigendeye basa nk’aho bagushije ishyano,
3bagiye kure byitwa ko barimbutse,
nyamara bo bibereye mu mahoro.
4Ndetse n’ubwo mu maso y’abantu basa n’abahanwe,
bahorana amizero yo kutazapfa.
5Nibamara guhanishwa ibihano byoroheje,
bazahabwa ingororano zitagereranywa.
Imana yarabagerageje isanga bakwiye kuba abayo;
6yarabasukuye nka zahabu mu ruganda,
ibakira nk’igitambo kitagira inenge.
7Igihe Imana izabagenderera, ni bwo bazabengerana,
barabagirane nk’ibishashi by’umuriro mu bikenyeri byumye.
8Bazacira amahanga imanza kandi bategeke ibihugu,
maze Nyagasani ababere umwami iteka ryose.
9Abamwiringiye bazamenya ukuri icyo ari cyo,
abamuyobotse bazibanire na we mu rukundo,
kuko asesekaza ubuntu n’imbabazi ku ntungane ze,
ntanareke gusura abo yitoreye.
10Ariko abagome bazahanishwa igihano gikwiranye n’ibitekerezo byabo,
kuko bahinyuye umuntu w’intungane kandi bakitarura Nyagasani.
11Koko rero, baragowe abasuzugura ubuhanga n’inyigisho zabwo;
amizero yabo nta cyo ashingiyeho,
imiruho yabo nta cyo imaze,
ibyo bakora bararuhira ubusa;
12abagore babo ni ibipfamutima,
abana babo ni abagome,
urubyaro rwabo ni ibivume!
Ikiruta ni ukwibera ingumba aho kubyara abagome13Hahirwa umugore w’ingumba utarigeze agira amakemwa,
kandi ntabonane n’umugabo bakorana icyaha,
kuko azaronka umugisha igihe imitima yose izasuzumwa.
14Arahirwa nanone umukone utigeze gukora ikibi,
kandi ntatekereze ibinyuranyije n’ugushaka kw’Imana,
kuko aziturwa ineza y’ubwo budahemuka bwe,
agahabwa umwanya ushimishije mu Ngoro ya Nyagasani.
15Koko rero, imbuto y’ibikorwa byiza isendereye ikuzo,
n’umuzi w’ubwenge ntushobora kumungwa.
16Ariko abana bavutse mu busambanyi bazakenyuka,
urubyaro rukomoka ku mibanire itemewe, ruzarimbuka.
17Kabone n’ubwo baramba igihe kirekire, ntibazitabwaho,
ndetse no mu busaza bwabo, ntibazubahwa.
18Nibakenyuka nta cyizere bazapfana,
ntibazanahozwa ku munsi w’urubanza,
19kuko ububabare ari yo maherezo y’inyoko y’abagome.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.