Yudita 3 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibihugu byinshi byiyegurira Oloferinesi

1Haza rero intumwa z’amahoro, zije kumubwira ziti

2«Dore turi imbere yawe, twebwe abagaragu ba Nebukadinetsari, umwami w’igihangange. Tugenzereze uko ushaka.

3Dore n’ibikingi by’amatungo yacu, ubutaka bwacu bwose n’imirima yacu yose y’ingano, amashyo n’imikumbi byacu, n’ibiraro byose byo mu ngando zacu, byose turabikweguriye; ubikoreshe icyo ushaka.

4Dore n’imigi yacu n’abaturage bayo; ni abacakara bawe. Ngwino uyinjiremo uko ushaka.»

5Abo bagabo bagera kuri Oloferinesi, nuko bamubwira batyo.

6Amanuka agana ku nkombe y’inyanja, we n’ingabo ze, ashyira umutwe w’ingabo muri buri mugi ukomeye kugira ngo ziwutegeke, kandi ahatora abagabo b’imena ngo bajye bafasha ingabo ze.

7Abatuye muri iyo migi n’abo mu karere kayikikije, bamwakira batamirije amakamba, bavuza ingoma kandi babyina.

8Ayogoza igihugu cyabo cyose, atema ibiti byeguriwe imana zabo, bikurikije umugambi we wo gutsemba imana zose zo ku isi, kugira ngo amahanga yose ayahatire kutagira undi basenga uretse Nebukadinetsari, abe ari we mana abantu b’indimi zose n’amoko yose bambaza.

9Agera ahateganye na Esidereloni, hafi ya Dotayimu, iri imbere y’imisozi miremire ya Yudeya.

10Ashinga ingando hagati ya Geba na Sikitopoli, maze ahamara ukwezi kugira ngo yegeranye ibyo ingabo ze zizakenera.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help