Izayi 64 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Waza nk’umuriro utwika, amazi akatura,

ukamenyesha izina ryawe mu bagutambamira;

amahanga yose yahinda umushyitsi imbere yawe,

2kubera ibintu biteye ubwoba waba ukoze tutabyiteguye.

3Nta na rimwe bigeze babyumva,

nta na rimwe bigeze babibwirwa,

nta n’ijisho ryigeze ribona indi mana ikora ityo,

ngo irengere uwayizeye, uretse wowe.

4Usanganira abishimira gukurikira ubutabera,

bakwibuka, bagakurikira inzira zawe:

None waraturakariye, kuko twagucumuyeho,

ariko kandi tuzakizwa n’uko tugarutse mu nzira zawe.

5Twese twari nk’abahumanye,

n’ibikorwa byacu by’ubutabera

bimeze nk’umwenda urimo imyanda;

twese twararabiranaga nk’amababi yahungutse,

ibicumuro byacu bikatugurukana nk’umuyaga.

6Nta n’umwe wari ukiyambaza izina ryawe,

ngo yisubireho maze akwizirikeho,

kuko wari wadukuyeho amaso,

ukatugabiza ibicumuro byacu.

7Nyamara kandi Uhoraho, ni wowe Mubyeyi,

turi ibumba ribumbwa na we,

twese turi igikorwa cy’ibiganza byawe.

8Uhoraho, wirakara birenze urugero,

ntukomeze kwibuka ibibi twakoze,

ahubwo utwitegereze, twese turi umuryango wawe.

9Imigi yawe mitagatifu yabaye amatongo,

Siyoni na yo ihinduka ubutayu, Yeruzalemu iribagirana.

10Ingoro yacu ntagatifu kandi itagira uko isa,

aho abasekuruza bacu baririmbiraga ibisingizo byawe,

yahindutse umuyonga, n’ibyo twakundaga byose byarangiritse.

11Uhoraho, ushobora se kwihanganira ibyo byose?

Wakomeza se kwicecekera, ukadukoza isoni bene ako kageni?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help