Icya kabiri cy'Abami Igitabo cya kabiri cy’Abami - Kinyarwanda Catholic Bible with DC
Igitabo cya kabiri cy’AbamiIJAMBO RY’IBANZEIki gitabo kirakomereza ku cya mbere cy’Abami. Mu by’ukuri, byombi byahoze ari igitabo kimwe, ariko nyuma baje kukigabanyamo kabiri, kubera uburebure bwacyo.1. Ibiri muri iki gitabo n’imiterere yacyoMu gitabo cya mbere cy’Abami, twabonye ukuntu Salomoni yamaze gutanga, igihugu cye kikagabanywamo intara ebyiri: ingoma ya Israheli mu majyaruguru, n’ingoma ya Yuda mu majyepfo; twakurikiranye kandi n’amateka y’abami b’izo ngoma zombi kugeza ku mwami Akabu wa Israheli (mu mwaka 853 mb. K). Reka turebe rero ibyakurikiyeho.IX. INKURU Y’UMUHANUZI ELISHA 2–13)Elisha yari yaratowe na Eliya (1 Bami 19,19–21) ngo amubere umufasha; none aramusimbuye. Inkuru zerekeye Elisha, umuntu yazikurikiranya atya:a) Uko yatangiye (2).b) Intambara Abayisraheli barwanye n’igihugu cya Mowabu (3).c) Bimwe mu bitangaza Elisha yakoze (4,1—6,7).d) Uruhare yagize mu ntambara barwanye n’Abaramu (6,8—8,28).e) Yehu atorerwa kuba umwami wa Israheli, ubugizi bwa nabi bwe 9–10).f) Guhera ku ngoma y’umwamikazi Ataliya muri Yuda kugeza ku rupfu rwa Elisha 11–13).X. AMATEKA Y’IZO NGOMA ZOMBI KUGEZA KU IFATWA RY’UMUGI WA SAMARIYA 14–17)Bakomeza kuturondorera amazina y’abami, uko bagiye basimburana muri Yuda no muri Israheli. Abo muri Yuda bose ni abakomoka kuri Dawudi, naho abenshi mu bami ba Israheli bigaruriye ubutegetsi, bakoresheje ubugambanyi n’ubwicanyi. Muri icyo gihe, Salimanasari, umwami w’Abanyashuru, yagura igihugu cye yigarurira intara nyinshi, zirimo n’iya Israheli. Umwami Hozeya yanga kumuha amakoro; ni bwo Abanyashuru bashenye Samariya, umurwa w’igihugu cye (721), maze Abayisraheli benshi babajyana bunyago muri Ashuru.XI. INGOMA YA YUDA MU BIHE BYAYO BYA NYUMA 18–25)Ingoma ya Yuda ni yo yonyine yahonotse, irasigara. Dore iby’ingenzi mu byabaye icyo gihe:a) Igihugu cya Yuda na cyo cyaje guterwa n’Abanyashuru, ariko umuhanuzi Izayi atera inkunga umwami Hezekiya amusaba kwiringira Uhoraho, bityo bararokoka (18–20).b) Haje kwima abami babiri b’inkozi z’ibibi, ari bo Manase na Amoni (21).c) Nyamara Yoziya wabasimbuye, avugurura iyobokamana nyaryo mu gihugu (22,1—23,30). Mu gihe cye, ubutegetsi bw’Abanyashuru buraseswa; ni bwo Abanyababiloni bafatanyije n’Abamedi bigaruriye Ninivi, umurwa mukuru w’Abanyashuru (612). Guhera ubwo Babiloni iba ari yo itegeka ibihugu byose byo muri ako karere, maze irabikandamiza.d) Abami ba nyuma bo muri Yuda bagerageje incuro nyinshi kwivumbagatanya ku Banyababiloni. Ni yo mpamvu abaturage baho benshi bajyanywe bunyago i Babiloni bwa mbere muri 597 mb. K. Umwami Nebukadinetsari yongera kuhagaba igitero, asenya Yeruzalemu burundu n’Ingoro arayitwika muri 587; abenshi mu baturage bahasigaye na bo bajyanwa bunyago i Babiloni, bahamara hafi imyaka 50. (Reba 23,31—25,30.)2. Uburyo banditse iki gitaboNk’uko yabigenje yandika igitabo cya mbere cy’Abami, no muri iki umwanditsi akomeza kwifashisha bya bitabo by’ «Amateka y’abami ba Israheli n’ay’abami ba Yuda» (urugero: 15,26 na 16,19). Naho ibyerekeye Elisha, ni abigishwa b’uwo muhanuzi bakomeje kubyibukiranya bagahererekanya izo nkuru. Iby’isenywa rya Yeruzalemu, byo ntibyamuruhije kubimenya, kuko byabaye mu gihe cya hafi, mbere y’uko yandika.3. Inyigisho z’ingenzi ziri muri iki gitabo«Ibyo byago byatewe n’uko Abayisraheli bacumuye kuri Uhoraho Imana yabo . . . baca ku mategeko ye n’Isezerano yagiranye n’ababyeyi babo . . . Yuda na yo yanze kumvira amategeko y’Uhoraho . . . ». Bityo rero, mu mutwe wa 17,7–23, umwanditsi arasobanura bihagije, akurikije amabwiriza y’igitabo cy’Ivugururamategeko (cya kindi bigeze gutarura mu Ngoro y’Uhoraho, 22,3–10), icyatumye Uhoraho ahana umuryango we.Kuba barahemukiye Imana, ngicyo icyatumye izo ngoma zombi zirimbuka. Koko, barahanwe bikabije! Nyamara iyo umuntu arangije gusoma iki gitabo, yakwibaza niba hari ubwo iyo mbaga yose izababarirwa. Nta gushidikanya impuhwe z’Imana ni nyinshi: ibitabo bya Ezira na Nehemiya ni byo bidutekerereza uko abajyanywe bunyago batahutse, bakagaruka mu gihugu cyabo.