1Mujye mwakira ugifite intege nke mu kwemera, mwoye kumugisha impaka mu byo ashidikanyaho.
2Kuko hari uwemera ko ashobora kurya ibibonetse byose, naho uw’intege nke yibwira ko agomba kurya imboga gusa.
3Uwirira ibibonetse byose, ntagasuzugure utabirya; utabirya na we ntazacire ubirya urubanza, kuko Imana yamwakiriye.
4Uri nde mbese, wowe ucira urubanza umugaragu utari uwawe? Yahagarara cyangwa yagwa, ibyo bireba shebuja; nyamara azagumya ahagarare kuko Nyagasani afite ububasha bwo kumushyigikira.
5Hari usumbanya umunsi umwe n’indi, hari n’ubona yose ari kimwe. Buri wese ajye akurikiza icyo umutima we wemera.
6Usumbanya iminsi ayisumbanyiriza Nyagasani; uwirira ibibonetse byose, abirira Nyagasani kuko aba ashimira Imana. Utarya na we, ni Nyagasani abigirira, na we ashimira Imana.
7Koko rero nta n’umwe muri twe ubereyeho we ubwe, kandi nta n’umwe upfira we ubwe.
8Niba turiho, tubereyeho Nyagasani; niba kandi dupfuye, dupfira Nyagasani. Twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani.
9Koko rero ni cyo cyatumye Kristu apfa akazuka, kwari ukugira ngo abe ari we ugenga abapfuye n’abazima.
10Wowe rero, ni iki gituma ucira umuvandimwe wawe urubanza ? Cyangwa ni iki gituma usuzugura umuvandimwe wawe ko twese tuzashyikirizwa urukiko rw’Imana ?
11Kuko byanditswe ngo «Ndahiye ubuzima bwanjye— uwo ari Nyagasani ubivuga — icyitwa ivi cyose kizampfukamira, n’icyitwa ururimi cyose kizamamaze Imana.»
12Nuko rero, umuntu wese azisobanurira ibye imbere y’Imana.
13Ntitukongere rero gucirana imanza; ahubwo twitondere icyabera umuvandimwe intandaro yo kugwa cyangwa gucumura.
14Nzi neza, rwose sinshidikanya muri Nyagasani Yezu, ko nta kintu gihumanya ku bwacyo; nyamara hagize utekereza ko ikintu gihumanya, kuri we koko kiba gihumanya.
15Niba rero umuvandimwe wawe atewe agahinda n’icyo uriye, ntuba ukigengwa n’urukundo. Irinde kugira icyo urya cyagusha uwo Kristu yapfiriye.
16Ikiri cyiza kuri mwe ntikigasebe.
17Kuko Ingoma y’Imana itagizwe n’ibiribwa n’ibinyobwa, ahubwo irangwa n’ubutungane, amahoro n’ihirwe muri Roho Mutagatifu.
18Ukorera Kristu atyo, anyura Imana kandi agashimwa n’abantu.
19Nuko rero niduharanire ibishyigikira amahoro n’ibidufasha guterana inkunga.
20Ntugasenye igikorwa cy’Imana ku mpamvu y’ibyo kurya. Ibintu byose ntibihumanya, ariko ni bibi ko umuntu arya icyatera undi gucumura.
21Ibyiza ni ukutarya inyama no kutanywa divayi, mbese ni ukwirinda icyabera umuvandimwe impamvu yo kugwa.
22Wowe rero, icyo wabwirijwe n’ukwemera ufite ugihorane mu mutimanama wawe no mu maso y’Imana. Hahirwa utigaya ubwe mu byo yahisemo yabisuzumye.
23Naho urya kandi agishidikanya, uwo yatsinzwe n’urubanza kuko ibyo akora biba bidaturutse ku kwemera, kandi rero icyo umuntu akoze kidaturutse ku kwemera, kiba ari icyaha.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.