Intangiriro 48 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yakobo aha umugisha abahungu bombi ba Yozefu

1Ibyo bimaze kuba, baza kubwira Yozefu, bati «So ararwaye.» Nuko ajyana abahungu be bombi, Manase na Efurayimu.

2Babwiye Yakobo, bati «Dore umwana wawe Yozefu yaje kukureba», Israheli arihangana, yicara ku buriri.

3Yakobo abwira Yozefu, ati «Imana Nyir’ububasha yambonekeye i Luzi mu gihugu cya Kanahani. Yampaye umugisha,

4maze irambwira, iti ’Nzaguha kororoka no kugwira, nzaguhindura imbaga y’imiryango. Kandi iki gihugu nzagiha urubyaro rwawe, kibe ubukonde iteka ryose.’

5None rero, abahungu bombi wabyariye mu Misiri, mbere yuko ngusanga mu Misiri, ni abanjye. Efurayimu na Manase bazaba abanjye kimwe na Rubeni na Simewoni.

6Naho abana wakurikijeho bazaba abawe; bazahabwa umurage wabo babikesheje bakuru babo.

7Igihe navaga mu kibaya cya Aramu, nababajwe no gupfusha nyoko Rasheli mu gihugu cya Kanahani, dushigaje gato ngo tugere Efurata. Ni ho namuhambye, iruhande rw’inzira igana Efurata, ari yo Betelehemu.»

8Israheli abona abahungu bombi ba Yozefu, maze arabaza ati «Abo ni ba nde?»

9Yozefu asubiza se, ati «Ni abahungu Imana yampereye ino.» Na we aramubwira ati «Banyegereze mbahe umugisha.»

10Ubusaza bwari bwaratumye Israheli ahuma amaso, ntiyari akibona. Yozefu arabamwegereza, undi arabasoma, arabahobera.

11Nuko Israheli abwira Yozefu, ati «Nta bwo nari ngifite icyizere cyo kukubona, nyamara dore Imana impaye no kubona none urubyaro rwawe!»

12Yozefu abavana ku bibero bya se, maze aramwunamira.

13Yozefu afata abahungu be bombi; Efurayimu amufatisha ukuboko kwe kw’iburyo kugira ngo abe ibumoso bw’Israheli, Manase amufatisha ukw’ibumoso kugira ngo abe iburyo bw’Israheli. Nuko arabamwegereza.

14Nyamara ariko Israheli aramburira ukuboko kwe kw’iburyo ku mutwe wa Efurayimu wari umuhererezi, aramburira ukuboko kwe kw’ibumoso ku mutwe wa Manase, anyuranyije amaboko. Manase ni we wari imfura.

15Aha Yozefu umugisha, agira ati

«Imana ba sogokuru Abrahamu na Izaki bagenze imbere,

Imana yandagiye mu buzima bwanjye bwose kugeza ubu,

16ikaba ari yo Mumalayika wandinze ibibi byose,

nihe aba bahungu umugisha.

Maze kubera bo, izina ryanjye risingizwe,

kimwe n’aya ba sogokuru Abrahamu na Izaki.

Aba bana bazagwire, bakwire igihugu!»

17Yozefu abonye ko se yari yashyize ikiganza cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Afata ikiganza cya se kugira ngo agikure ku mutwe wa Efurayimu, agishyire ku mutwe wa Manase.

18Ati «Data, wibigenza utyo, kuko uyu ari we mfura. Shyira ikiganza cyawe cy’iburyo ku mutwe we.»

19Se ariko aranga, ati «Ndabizi, mwana wanjye, ndabizi. Na we azahinduka umuryango, na we azaba igihangange. Nyamara murumuna we azamurusha kuba igihangange, urubyaro rwe ruzaba imiryango myinshi.»

20Nuko uwo munsi abaha umugisha, avuga ati «Dore uko muri Israheli bazifurizanya umugisha: bazavuga bati ’Imana irakakugira nka Efurayimu na Manase.’» Ashyira atyo Efurayimu imbere ya Manase.

21Hanyuma Israheli abwira Yozefu, ati «Dore ngiye gupfa, ariko Imana izabana namwe kandi izabasubiza mu gihugu cy’abasokuru.

22Byongeye, nkuraze umugabane usumba uwa bene so, ari wo Sikemu nanyaze Abahemori, nyibanyagisha inkota n’umuheto.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help