Matayo 20 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umugani w’abakozi mu murima w’imizabibu

1Ingoma y’ijuru imeze nka nyir’umurima wazindutse mu museke, kugira ngo ararike abamukorera mu mizabibu.

2Amaze gusezerana n’abakozi idenari imwe ku munsi, abohereza mu mizabibu ye.

3Ngo asohoke nko ku isaha ya gatatu, abona abandi bandagaye ku kibuga.

4Arababwira ati ’Namwe nimujye mu mizabibu yanjye, ndi bubahe igihembo gikwiye.’

5Maze bajyayo. Yongeye gusohoka ahagana ku isaha ya gatandatu, n’ahagana ku ya cyenda, abigenza kwa kundi.

6Yongera kugenda ku isaha ya cumi n’imwe, abona n’abandi bahagaze, arababwira ati ’Ni iki gituma mwahagaze aha ngaha umunsi wose nta cyo mukora?’

7Barasubiza bati ’Ni uko nta waturaritse.’ Arababwira ati ’Namwe nimujye mu mizabibu yanjye.’

8Bugorobye, nyir’imizabibu abwira umuhingisha, ati ’Hamagara abakozi, ubahe igihembo cyabo, uhere ku baje nyuma, uheruke abaje mbere.’

9Nuko rero abo ku isaha ya cumi n’imwe baraza, maze buri muntu ahabwa idenari.

10Aba mbere baza batekereza ko bari burengerezweho; na bo ariko buri muntu ahabwa idenari imwe.

11Bayakira binubira nyir’umurima, bati

12’Abaje nyuma bakoze isaha imwe gusa, ubagiriye nka twe twahanganye n’umunsi wose n’izuba.’

13We rero asubiza umwe muri bo, ati ’Mugenzi wanjye, nta cyo nkurenganyijeho; si idenari imwe twasezeranye?

14Fata ikiri icyawe, maze wigendere. Jye nshatse guha uwaje nyuma nk’icyo nguhaye.

15Sinshobora se kugenza uko nshaka mu byanjye? Cyangwa se undebye nabi kuko ngize neza?’

16Nguko uko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakazaba aba nyuma.»

Yezu avuga ubwa gatatu ko azapfa akazuka(Mk 10.32–34; Lk 18.31–34)

17Yezu akaba arazamuka yerekeza i Yeruzalemu, ashyira ba Cumi na babiri ukwabo, maze ababwirira mu nzira ati

18«Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, maze Umwana w’umuntu azagabizwe abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko. Bazamucira urubanza rwo gupfa,

19bazamugabiza abanyamahanga kugira ngo ashinyagurirwe, akubitwe, maze abambwe ku musaraba; ariko ku munsi wa gatatu azazuke.»

Nyina wa Yakobo na Yohani abasabira kuri Yezu(Mk 10.35–45; Lk 22.25–27)

20Nuko nyina wa bene Zebedeyi asanga Yezu ari kumwe n’abahungu be bombi, arapfukama, ashaka kugira icyo amusaba.

21Yezu aramubaza ati «Urashaka iki?» Undi aramusubiza ati «Dore aba bahungu banjye bombi, tegeka ko bazicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso, mu Ngoma yawe.»

22Yezu arabasubiza ati «Ntimuzi icyo musaba; mushobora se kunywera ku nkongoro ngiye kunyweraho?» Baramusubiza bati «Turabishobora.»

23Yezu ati «Koko muzanywera ku nkongoro yanjye, naho kwicara iburyo n’ibumoso bwanjye, si jye ubitanga: ni ibyo abo Data yabigeneye.»

24Abandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi.

25Nuko Yezu arabahamagara, arababwira ati «Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato.

26Kuri mwebwe rero, si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, niyigire umuhereza wanyu;

27uzashaka kandi kuba uwa mbere muri mwe, azihindure umugaragu wanyu.

28Ni nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi».

Impumyi ebyiri z’i Yeriko(Mk 10.46–52; Lk 18.35–43)

29Igihe bavuye i Yeriko abantu benshi baramukurikira.

30Ubwo impumyi ebyiri zari zicaye iruhande rw’inzira, zumvise ko Yezu ahise, zitera hejuru ziti «Nyagasani, Mwana wa Dawudi, tubabarire!»

31Rubanda barazicyaha ngo ziceceke, ariko zirushaho gusakuza, ziti «Nyagasani, Mwana wa Dawudi, tubabarire!»

32Yezu arahagarara, arazihamagara, arazibaza ati «Murashaka ko mbagirira nte?»

33Ziramusubiza ziti «Nyagasani, duhe guhumuka amaso!»

34Yezu agize impuhwe, azikora ku maso, maze ako kanya zirabona. Ni ko kumukurikira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help