1Dawudi yari amaze kurenga gato impinga y’umusozi, Siba umugaragu wa Mefibosheti aramusanganira n’indogobe ebyiri zihetse imigati magana abiri, amaseri ijana y’imizabibu yumye, imbuto ijana z’umwero n’uruhago rw’uruhu rurimo divayi.
2Umwami abaza Siba, ati «Ibi ni iby’iki?» Siba aramusubiza ati «Indogobe ni izizaheka abo mu rugo rw’umwami; imigati n’imbuto ni ifunguro ry’abahungu bawe, naho divayi ni izamara inyota abazaba bananiriwe mu butayu.»
3Umwami aramubaza ati «Ariko se ye, Mefibosheti, umuhungu wa shobuja ari hehe?» Siba asubiza umwami, ati «Dore asigaye i Yeruzalemu, kuko yibwiraga ati ’Uyu munsi, inzu ya Israheli iransubiza ubwami bwa data!’»
4Umwami abwira Siba, ati «Kuva ubu, ibintu byose bya Mefibosheti ni ibyawe.» Nuko Siba aravuga ati «Dore mpfukamye imbere yawe! Nkomeze kukubaho umutoni, mwami mutegetsi wanjye.»
Shimeyi avuma Dawudi5Umwami Dawudi ageze i Bahurimu, hasohoka umugabo wo mu nzu ya Sawuli, witwaga Shimeyi mwene Gera. Uko yasohokaga ni ko yagendaga avumana.
6Atera Dawudi n’abagaragu b’umwami bose amabuye, nyamara imbaga yose n’ab’intwari bose bakikiza Dawudi.
7Dore ibyo Shimeyi yavugaga muri iyo mivumo ye «Genda, genda, wa mugome we umena amaraso!
8Uhoraho yakugaruyeho amaraso yose y’inzu ya Sawuli, wakuye ku ngoma. None Uhoraho yashubije ubwami mu biganza by’umuhungu wawe Abusalomu, naho wowe uri mu byago, kuko uri umuntu w’amaraso.»
9Nuko Abishayi mwene Seruya abwira umwami, ati «Ni kuki iriya mbwa yaboze yatuka umwami umutegetsi wanjye? Reka ntambuke, maze muce umutwe.»
10Umwami aravuga ati «Mpuriye he namwe, bene Seruya? Niba amvuma kandi akaba ari Uhoraho wamubwiye ati ’Genda uvume Dawudi’, ni nde wakubahuka kumubwira ati ’Kuki ukora ibyo ngibyo?’»
11Dawudi abwira Abishayi n’abagaragu be bose, ati «Niba umuhungu wanjye, uwo nibyariye, ashaka kunyica, uriya Mubenyamini we ntiyagombye kurushaho? Nimumureke avumane, niba Uhoraho yabimubwiye.
12Ahari Uhoraho yazareba umubabaro wanjye, maze akansubiza ibyishimo mu mwanya w’imivumo y’uyu munsi.»
13Nuko Dawudi n’abantu be bakomeza inzira, naho Shimeyi anyura mu ibanga ry’umusozi ahateganye na Dawudi, akomeza kumuvuma no kumutera amabuye, ndetse ari na ko atumura n’imikungugu.
14Hanyuma umwami n’abantu be bagera aho bananirwa, nuko bararuhuka.
Hushayi asanga Abusalomu15Abusalomu n’inteko y’Abayisraheli bari barageze i Yeruzalemu, kandi na Ahitofeli yari kumwe na we.
16Ubwo Hushayi w’i Aruki, incuti ya Dawudi, agera kwa Abusalomu. Hushayi abwira Abusalomu, ati «Harakabaho umwami! Niharambe umwami!»
17Abusalomu abaza Hushayi, ati «Mbese burya kwa kudahemuka kwawe ku ncuti yawe, ni aho kugarukiye? Kuki se utajyanye n’incuti yawe?»
18Hushayi asubiza Abusalomu, ati «Reka da! Ahubwo uwatoranyijwe n’Uhoraho ndetse n’iyi mbaga n’Abayisraheli bose, nanjye ndashaka kuba uwe kandi nkagumana na we!
19Byongeye kandi, uwo ngiye gukorera ni nde? Si umuhungu we? Nk’uko nabaye umugaragu wa so, ni na ko nawe nzagukorera.»
Abusalomu n’inshoreke za Dawudi20Bukeye, Abusalomu abwira Ahitofeli, ati «Nimujye inama y’icyo tugomba gukora.»
21Ahitofeli abwira Abusalomu, ati «Taha ku nshoreke za so yasize ku rugo, bityo Abayisraheli bazamenyereho ko wananiye so, maze imbaga yose igushyigikiye igukomereho.»
22Bashingira Abusalomu ihema ahantu hitaruye, maze Abusalomu ataha kuri za nshoreke za se, Abayisraheli bose babireba.
23Inama za Ahitofeli muri icyo gihe, bazifataga nk’ijambo ry’Imana; uko ni ko inama za Ahitofeli zari ziteye, ari izo yagiraga Dawudi cyangwa Abusalomu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.