Iyimukamisiri 11 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imana iteguza icyago cya cumi: urupfu rw’ibyavutse uburiza byose

1Uhoraho abwira Musa, ati «Nshigaje koherereza Farawo na Misiri icyago kimwe gusa; hanyuma akabarekura mukava ino, ndetse ari byo akabirukana mukagenda burundu.

2Ubwire rubanda, buri mugabo asange umuturanyi we, na buri mugore asange mugenzi we baturanye, maze babasabe ibintu bya feza n’ibintu bya zahabu.»

3Nuko Uhoraho atera Abanyamisiri kubakira neza. Na Musa kandi ubwe yarebwagaho igihangange mu gihugu cya Misiri, mu bagaragu ba Farawo no muri rubanda.

4Musa aravuga ati «Uhoraho aravuze ngo: Mu ijoro rishyira igicuku, nzambukiranya Misiri;

5maze icyavutse uburiza cyose mu gihugu cya Misiri kizapfe, kuva ku mfura ya Farawo yari kuzamusimbura ku ngoma kugeza ku mfura yavutse ku muja upfukamye inyuma y’urusyo, no kugeza ku buriza bwose bw’amatungo.

6Mu gihugu cya Misiri hose hazacura imiborogo, batigeze bumva mbere kandi batazongera kumva ukundi.

7Nyamara mu Bayisraheli bose nta n’imbwa izamokera umuntu cyangwa inyamaswa, kugira ngo mumenyereho ko Uhoraho atandukanya Misiri na Israheli.

8Icyo gihe aba bagaragu bawe bazamanuka bansange, bampfukame imbere, banyinginge bati ’Sohoka ugende, wowe n’imbaga yose uyobora’. Hanyuma rero nzagende.» Nuko Musa asohoka kwa Farawo afite uburakari bwinshi.

9Uhoraho yungamo abwira Musa, ati «Farawo nta bwo azakumva, kugira ngo ibitangaza byanjye byigwize mu gihugu cya Misiri.»

10Musa na Aroni bari bakoreye ibyo bitangaza byose imbere ya Farawo, ariko Uhoraho atera umutima wa Farawo kunangira, maze ntiyarekura Abayisraheli ngo bagende bave mu gihugu cye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help