Imigani 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Imigani ya Salomoni, mwene Dawudi, umwami wa Israheli.

2Iyi migani igamije kwigisha ubuhanga n’ubumenyi, no gusobanura amagambo aboneye.

3Igamije gutoza uburere nyakuri burangwa n’ubutabera, ubutungane n’umurava.

4Ab’ibihubutsi ibaha kwitonda, abasore ikabaha kumenya no guhumuka.

6 Igamije kandi kungura ubwenge bwo gusobanukirwa n’imigani n’amarenga, ibiganiro by’abanyabuhanga hamwe n’inshoberamahanga zabo.

5Umuhanga nayumva aziyungura ubumenyi, naho umunyabwenge abonereho uko ayobora abandi.

7Gutinya Uhoraho ni ryo shingiro ry’ubumenyi, naho abasazi bahinyura ubuhanga n’uburere.

I. AKAMARO K’UBUHANGANi ngombwa kwirinda inama z’abagome

8Mwana wanjye, ujye wumva inyigisho za so, kandi ntugahinyure icyo nyoko agutoza;

9bizakubera nk’ikamba ry’ineza ku mutwe, cyangwa urunigi rwiza mu ijosi ryawe.

10Mwana wanjye, abagome nibashaka kukoshya, uzange!

11Bazagushuka bati «Ngwino tureme igico, tumene amaraso, umwere tumugwe gitumo nta mpamvu;

12tuzamurigisa ari mutaraga nk’uzimiriye ikuzimu, agende wese nk’uwo bahambye!

13Tuzaronka ibyiza by’amoko menshi, amazu yacu tuyuzuze iminyago.

14Nawe uzagira uruhare rwawe, twese tuzasangire iryo yabo.»

15Mwana wanjye, ntuzabakurikire, uzirinde guca mu mayira banyuzemo,

16kuko bashingura intambwe bagamije ikibi, bakihutira kumena amaraso.

17Ni byo, nta cyo bimaze gutega inyoni, kandi zose ziruzi umutego!

18Ariko bo, barema ibico, nyamara amaraso bagambiriye kuzamena ni ayabo bwite kandi babe ari bo bafatirwa mu mutego wabo!

19Nguko uko bigendekera umuntu wese urarikira iminyago: ageza n’aho yinyaga ubuzima bwe bwite.

Inama n’impanuro z’ubuhanga

20Ubuhanga buvugira ahagaragara, bugatera hejuru mu mayira yose;

21ijwi ryabwo rikarenga hejuru y’andi yose, rigahamagarira hafi y’imiryango y’umugi, rigira riti

22«Yemwe, mwa bihubutsi mwe, muzaba ibicucu kugeza ryari? Abapfayongo bazishimira guseka ubusa kugeza ryari? Naho se injiji zo zizanga ubwenge kugeza ryari?

23Nimugarukire amabwiriza yanjye! Dore, ngiye kubasakazaho umwuka wanjye, mbamenyeshe amagambo yanjye.

24Kubera ko nabahamagaye mukananira, nkabahereza ikiganza ntihagire n’umwe ucyitaho,

25mukamaganira kure inama zanjye kandi mukanga amabwiriza yanjye,

26nanjye rero nzabashungera amakuba nabagwirira. Koko, nzabaseka igihe icyago kizaba cyabugarije;

27cyabateye nk’inkubi y’umuyaga, amakuba yabayogoje nka serwakira, agahinda n’ishavu bibashengura.

28Ubwo nyine bazampamagara, ariko sinzitaba; bazanshakashaka ariko ntibazambona.

29Kubera ko banze kujijuka, ntibahitemo gutinya Uhoraho,

30bakanga inama zanjye, kandi bagasuzugura amabwiriza yanjye,

31ni cyo gituma bazarya imbuto z’ingeso zabo, bagahazwa n’imigambi yabo mibi.

32Ab’ibihubutsi bazira kutumva inama, kandi bakicwa no kwishongora.

33Ariko untega amatwi, agira amahoro, akaba mu ituze kure y’impungenge z’icyago.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help