Icya kabiri cy'Abamakabe 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

I. AMABARUWA YANDIKIWE ABAYAHUDI BO MU MISIRIIbaruwa ya mbere

1Ku bavandimwe bacu b’Abayahudi bari mu Misiri: turabaramutsa! Twebwe abavandimwe banyu dutuye i Yeruzalemu, kimwe n’abo mu gihugu cya Yudeya, turabifuriza amahoro, nasagambe.

2Imana nibasenderezeho ibyiza byayo, kandi yibuke n’Isezerano yagiranye na Abrahamu, na Izaki, na Yakobo, abagaragu bayo b’indahemuka.

3Nibahe mwese kuyisenga no gukora ibyo ishaka mubikuye ku mutima, ari mwe mubyishakiye.

4Imitima yanyu niyihugurire amategeko yayo n’amatangazo yayo kandi ibakomereze amahoro.

5Amasengesho yanyu ijye iyumva, mwongere mwunge ubumwe, kandi no mu makuba ntikabatererane!

6Muri iki gihe natwe aho turi hano, turabavugira amasengesho.

7Ku ngoma ya Demetiriyo, mu mwaka w’ijana na mirongo itandatu n’icyenda, twebwe Abayahudi twabandikiye ibi ngibi: «Mu makuba n’akaga byatugwiririye muri iyi myaka, kuva ubwo Yasoni n’abayoboke be bagambaniye ubutaka butagatifu n’igihugu,

8bakageza n’aho batwika umuryango munini w’Ingoro, bakamena n’amaraso y’abari abaziranenge; twatakambiye Uhoraho maze aratwumva, dutura igitambo kigeretseho n’ifu y’inono, ducana amatara kandi dushyira imigati y’umumuriko ahayigenewe.»

9None rero, turabandikiye kugira ngo namwe muzahimbaze ibirori by’umunsi mukuru w’Ingando uzaba mu kwezi kwa Kisilewu,

10mu mwaka w’ijana na mirongo inani n’umunani.

Ibaruwa ya kabiriIndamutso

Twebwe abatuye i Yeruzalemu no muri Yudeya, hamwe n’inama nkuru, na Yuda, kuri Aristobule, umujyanama w’umwami Putolemeyi akaba anavuka mu baherezabitambo beguriwe Imana, no ku Bayahudi bari mu Misiri: turabaramutsa tubifuriza ubuzima buzira umuze!

Ugushimira Imana kubera igihano cya Antiyokusi

11Turashimira Imana cyane kuko yaduhonoye mu makuba akomeye ikaba ari yo ubwayo idutsindira umwami,

12ikanahashya abari bahagurukanye intwaro baje kurwanya umugi mutagatifu.

13Koko rero umutware wabo yari yaragiye mu Buperisi bamushwanyaguriza mu ngoro ya Nanaya, ari we ari n’ingabo ze zari nk’indatsimburwa, biturutse ku mayeri y’abaherezabitambo b’icyo kigirwamana.

14Antiyokusi hamwe n’amacuti ye rero, yagiye aho hantu yitwaje ko agiye kurongora Nanaya, naho arishakira kuhakura ubukungu bwinshi, ngo aha ni ibirongoranwa.

15Ubwo bukungu abaherezabitambo ba Nanaya bari babushyize ahagaragara mu ngoro maze umwami aratambuka ari kumwe n’abandi bantu bake, ajya mu gikari cy’ingoro. Antiyokusi amaze kwinjira mu ngoro barayifunga,

16nuko bakingura akaryango kari ahantu hihishe mu gisenge, maze umutware hamwe n’abo bari kumwe babatera amabuye barabakenyagura, hanyuma imirambo yabo barayicagagura ndetse bayicaho n’imitwe, byose bakabijugunyira abari hanze.

17Imana yacu iragahora isingirizwa muri byose, yo yatanze abagiranabi bakicwa.

Igitangaza cy’umuriro wo ku rutambiro

18Kubera ko ku wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa Kisilewu, tuzahimbaza ibirori by’isabukuru y’Ingoro, twasanze byaba byiza kubibamenyesha, kugira ngo namwe muzawuhimbaze nk’umunsi mukuru w’ingando n’uw’umuriro wigaragaje igihe Nehemiya atuye ibitambo, amaze kubaka Ingoro n’urutambiro.

19Koko kandi, igihe abasekuruza bacu bajyanywe mu Buperisi, abaherezabitambo b’umutima bafashe umuriro ku rutambiro, bawuhisha ahantu h’ubwigobeko mu iriba ryakamye, bawuhomereramo barahasibanganya neza, ku buryo nta muntu n’umwe wigeze ahamenya.

20Imyaka irahita indi irataha, maze aho Imana ibishakiye, umwami w’Ubuperisi arekura Nehemiya, na we ategeka abakomoka kuri abo baherezabitambo bahishe uwo muriro ngo bajye kuwushakashaka.

21Ariko bamaze kumubwira ko batahabonye umuriro ahubwo ko bahasanze amazi y’urusukume, abategeka kujya kuyavoma ngo bayazane. Nehemiya ategeka abaherezabitambo gusuka ayo mazi hejuru y’inkwi no ku bya ngombwa byose by’igitambo byari bizigeretseho.

22Bamaze kubikora batyo hashira akanya, izuba ryari rikingirijwe n’igicu rirongera riraka, ikome riherako rigurumana, bose birabatangaza.

23Uko igitambo cyakongokaga, ni na ko abaherezabitambo basengaga, n’abari aho bose bagafatanya na bo; Yonatani agatera, abandi bakikiriza, ndetse na Nehemiya.

24Basengaga bagira bati «Nyagasani, Nyagasani Mana, Muremyi w’ibintu byose, Indahangarwa, Igihangange, Intabera, Nyir’impuhwe, wowe Mwami wenyine kandi uhebuje ubwiza,

25wowe wenyine Mucunguzi, Intabera n’Umushoborabyose kandi Uhoraho, wowe ukiza Israheli ibyago byose, ukaba waritoreye abakurambere bacu kandi ukabatagatifuza,

26akira iki gitambo gituriwe Israheli umuryango wawe wose, urengere umunani wawe kandi uwutagatifuze.

27Korakoranya abacu batatanye, urokore abakiri mu bucakara bw’abanyamahanga; rebana impuhwe ababaye insuzugurwa bakagirwa urw’amenyo, kugira ngo amahanga amenye ko uri Imana yacu.

28Hana abadutegekana agahato, bakadutukana agasuzuguro;

29tuza umuryango wawe ahantu hatagatifu, nk’uko Musa yabivuze.»

30Abaherezabitambo na bo bateraga indirimbo.

31Igitambo kimaze gukongoka, Nehemiya ategeka ko amazi asigaye bayasuka ku mabuye manini.

32Barangije, ikirimi cy’umuriro kirarabya, ariko urumuri rwo ku rutambiro rurakiganza bisa nk’aho rukimize.

33Inkuru imaze gusakara hose, bamenyesha n’umwami w’Ubuperisi ko ahantu abaherezabitambo bajyanywe bunyago bari barahishe umuriro havumbutse amazi, Nehemiya na bagenzi be bakayasukurisha amaturo y’igitambo;

34umwami amaze kubyigenzurira neza yazitiye aho hantu kandi ahagira urusengero.

35Umwami yahavanaga byinshi akabigabiramo abari abatoni be.

36Ayo mazi, Nehemiya na bagenzi be bayita «nefutari», ari byo kuvuga ngo «isukura», ariko muri rusange bakayita «nafuta».

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help