1Dawudi aririmbira Uhoraho indirimbo, umunsi Uhoraho amurokoye ikiganza cy’abanzi be bose n’icya Sawuli.
2Aravuga ati
«Uhoraho ni urutare rwanjye,
ni we mbaraga zanjye n’Umukiza wanjye.
3Imana ni yo rutare rwanjye n’ingabo inkingira,
intwaro yanjye n’inkingi yanjye;
ni yo buhungiro bwanjye n’Umukiza wanjye,
ni na yo inkiza abanyamaboko.
4Uhoraho nahimbazwe! Naramutakambiye,
maze ntsinda abanzi banjye.
5Imyuzure y’urupfu yarantangatanze,
n’ibidendezi bya Beliyali birangota.
6Ingoyi z’ikuzimu zarangose,
imitego y’urupfu intanga imbere.
7Igihe nari mu makuba niyambaje Uhoraho,
ntakambira Imana yanjye;
mu Ngoro yayo yumvise ijwi ryanjye,
ugutakamba kwanjye kugera mu matwi yayo.
8Nuko isi iratengurwa, ihinda umushyitsi,
imfatiro z’ijuru ziranyeganyega,
maze byose bitigiswa n’uburakari bwayo.
9Mu mazuru yayo hacucumuka umwotsi,
umuriro utwika usohoka mu munwa wayo,
n’amakara agurumana.
10Yunamisha ijuru maze iramanuka,
n’igicu kibudika mu nsi y’ibirenge byayo.
11Iza ihetswe n’umukerubimu,
igurukira hejuru y’amababa y’umuyaga.
12Umwijima iwugira inturo yayo,
ikikizwa n’ikirundo cy’amazi n’ibihu hejuru y’ibindi.
13Urumuri rutangaje ruyijya imbere,
n’amakara aragurumana.
14Uhoraho ahindisha inkuba mu ijuru,
Umusumbabyose yumvikanisha ijwi rye.
15Arasa imyambi ye atatanya ibicu,
yohereza imirabyo irabimenesha.
16Ubutaka bwo hasi mu nyanja buraboneka,
imfatiro z’isi ziragaragara,
ku bw’umuhindagano w’Uhoraho,
ku bw’inkubi y’umwuka usohoka mu mazuru ye.
17Aho ari mu ijuru arambura ukuboko aramfata,
ankura rwagati mu mazi magari.
18Andokora umwanzi wanjye w’umunyamaboko,
n’abampagurukiye kuko bandusha imbaraga.
19Barantangatanze ku munsi w’amakuba yanjye,
ariko Uhoraho ambera urwishingikirizo.
20Yankuye mu makuba anshyira mu bwisanzure,
yarandokoye kuko ankunda.
21Uhoraho yanyitayeho akurikije ubutungane bwanjye,
n’ubudacumura bw’ibiganza byanjye,
22kuko natunganyije inzira z’Uhoraho,
kandi singarambire Imana yanjye.
23Amatangazo yahozeho mbere yanjye,
n’amategeko yayo sinyavirire;
24nabanaga na yo ntunganye,
nirinze gukora icyaha icyo ari cyo cyose.
25Uhoraho yanyituye akurikije ubutungane bwanjye
n’ubudahemuka bwanjye yiboneye n’amaso ye.
26Ku badahemuka, uri indahemuka,
naho ku ntwari ukaba indatsimburwa.
27Ku ndacumura, uri indacumura,
naho ku bagome, ugahana wihanukiriye.
28Umuryango w’insuzugurwa uwuha umutsindo,
ariko abikuza, indoro yawe ikabacisha bugufi.
29Ni wowe tara ryanjye, Uhoraho;
Uhoraho, ni we umurikira umwijima wanjye,
30Iyo ndi kumwe nawe mbasha gutambuka imikokwe y’abanzi,
iyo ndi kumwe n’Imana yanjye, nsimbuka inkike zabo.
31Inzira z’iyi Mana ziraboneye;
Ijambo ry’Uhoraho ryarigaragaje.
Ni ingabo ikingira abamufiteho ubuhungiro.
32Ni nde Mana itari wowe?
Ni nde rutare nk’Imana yacu?
33Imana ni umwihariko wanjye,
kandi inyuza mu nzira iboneye.
34Ihindura ibirenge byanjye nk’iby’imparakazi,
ikampagarika ku mpinga z’imisozi;
35yigisha ibiganza byanjye intambara,
n’amaboko yanjye gufora umuheto w’umuringa.
36Wampaye ingabo yawe ho agakiza,
n’ubugwaneza bwawe bukankomeza;
37intambwe zanjye wazaguriye inzira,
ibirenge byanjye ubirinda gutsitara.
38Nakurikiranye abanzi banjye, ndabarimbura,
sinagaruka ntamaze kubatsemba;
39narabakubise ntibabasha kweguka,
baguye mu nsi y’ibirenge byanjye.
40Wankenyeje imbaraga zo kurwana,
abahagurukiye kuntera, urabancogoreza;
41watumye abanzi banjye bantera ibitugu,
kugira ngo ndimbure abampagurukiye.
42Baratakambye, ariko ntihagira ubatabara,
batakira Uhoraho, ariko ntiyabasubiza;
43nabahinduye umukungugu,
ndabanyukanyuka nk’urwondo mu nzira.
44Wandokoye ukwivumbagatanya k’umuryango wanjye,
ungira umutware w’amahanga;
ihanga ntigeze no kumenya rirankorera.
45Abanyamahanga baranyobotse,
mvuga ijambo rimwe bakanyumvira;
46abanyamahanga baracogoye,
basohoka mu ngo zabo badagadwa.
47Himbazwa Uhoraho! Urutare rwanjye nirusingizwe!
Nihatsinde Imana, yo rutare rw’agakiza kanjye!
48Iyi Mana yamporeye abanzi banjye,
yatumye abanyamahanga, bampfukamira.
49Wankijije abanzi banjye,
umpa guhashya abampagurukiye,
n’abanyamaboko urabangobotora.
50Ni cyo gituma ngushimira, Uhoraho, rwagati mu mahanga,
kandi ndaririmba ikuzo ry’izina ryawe:
51Wowe uha umwami wawe imitsindo ikomeye,
ntuhemukire uwo wasize amavuta,
ari we Dawudi n’urubyaro rwe iteka ryose.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.