Yeremiya 38 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ebedi Meleki akura Yeremiya mu iriba

1Shefatiya mwene Matani, Gedaliyahu mwene Pashuri, Yukali mwene Shelemiyahu na Pashuri mwene Milikiya bumva amagambo Yeremiya yasubiriragamo rubanda rwose.

2Yaravugaga ati «Uhoraho avuze atya: Umuntu wese uzaguma muri uyu mugi, azicwa n’inkota, n’inzara n’icyorezo; ariko uzawuvamo akayoboka Abakalideya azabaho, azashimishwa n’uko yarokoye ubugingo bwe, maze yibereho!

3Uhoraho aragira ati ’Ni koko, uyu mugi uzagabizwa ingabo z’umwami w’i Babiloni, azawigarurire.’»

4Nuko abo batware babwira umwami, bati «Uyu muntu akwiye kwicwa, kuko iyo avuga amagambo ameze atya, mu by’ukuri aba aca intege abantu bose, n’ingabo zisigaye muri uyu mugi. Koko kandi, uyu muntu nta bwo ashakira rubanda amahoro, ahubwo arabashakira amakuba!»

5Umwami Sedekiya arabasubiza ati «Dore nguwo ari mu maboko yanyu; umwami nta cyo ari bubatware.»

6Ubwo bafata Yeremiya, bamujugunya mu iriba ry’igikomangoma Malikiyahu ryari mu gikari cy’inzu y’imbohe, bamumanurisha imigozi. Muri iryo riba nta mazi yari akirimo, ahubwo hari huzuyemo isayo. Yeremiya rero arigita muri iyo sayo.

7Ebedi Meleki w’Umunyakushi, umukone wakoraga mu gikari cy’ibwami, yumva ko bashyize Yeremiya mu iriba; ubwo umwami yari yicaye ku irembo rya Benyamini.

8Ebedi Meleki ava ibwami, asanga umwami, aramubwira ati

9«Mwami, mutegetsi wanjye, ibyo bariya bantu bakoreye umuhanuzi Yeremiya ni ubugome; bamujugunye mu iriba, none agiye kugwa mu mwobo yishwe n’inzara, kuko nta mugati ukiboneka mu mugi.»

10Nuko umwami ategeka Ebedi Meleki w’Umunyakushi, ati «Fata abantu batatu, mujyane gukura umuhanuzi Yeremiya mu iriba atarapfa.»

11Ebedi Meleki ajyana n’abo bantu, ajya ibwami yinjira mu nzu y’ububiko, ahakura ibitambaro bishaje, maze abihereza Yeremiya akoresheje imigozi.

12Ebedi Meleki w’Umunyakushi abwira Yeremiya, ati «Ibyo bitambaro bishaje bishyire mu maha mu nsi y’imigozi.» Yeremiya abigenza atyo.

13Nuko bakurura Yeremiya, bakoresheje ya migozi, bamuzamura mu iriba, maze aguma mu gikari cy’inzu y’imbohe.

Sedekiya aganira na Yeremiya ubwa nyuma

14Umwami Sedekiya ategeka ko bamushakira Yeremiya bakamumusangisha ku muryango wa gatatu w’Ingoro y’Uhoraho. Umwami abwira Yeremiya, ati «Hari icyo ngiye kukubaza, ntukimpishe.»

15Yeremiya asubiza Sedekiya, ati «Ninkubwira ukuri uzanyica, kandi ninkugira inama ntuzayikurikiza!»

16Umwami Sedekiya amurahira biherereye, ati «Ndahiye mu izina ry’Uhoraho Nyir’ubuzima, sinzakwica cyangwa ngo nkwegurire aba bantu bashaka kukwambura ubuzima.»

17Yeremiya abwira Sedekiya, ati «Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Nusohoka ku bwawe, ugasanga abatware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni, uzarokora ubuzima bwawe, kandi uyu mugi ntuzatwikwa, ndetse uzabaho wowe n’abo mu muryango wawe.

18Ariko, niwanga gusanga abatware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni, Abakalideya bazigabiza uyu mugi, bawutwike, kandi nawe ntuzabava mu nzara.»

19Umwami Sedekiya asubiza Yeremiya, ati «Ikinteye impungenge, ni Abayuda bagiye mu Bakalideya, kuko bashobora kubangabiza, bakanyica urubozo.»

20Yeremiya arasubiza ati «Nta cyo bazagutwara; gusa wowe tega amatwi ijwi ry’Uhoraho, wumve icyo nkubwira, bityo uzabaho mu mahoro, ukize ubuzima bwawe.

21Nyamara ariko niwanga kubishyira, dore uko bizakugendekera:

22abagore bose bakiri mu ngoro y’umwami wa Yuda bazashyirwa abatware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni. Abo bagore bazavuga bati ’Incuti zawe zaragushutse zigera ku byo zari zigambiriye; none ibirenge byawe birasaya mu cyondo, bo bigendeye!’

23Ni koko, abagore bawe bose n’abana bawe bazashyirwa Abakalideya; kandi nawe ntuzabava mu nzara, uzafungwa ugume mu maboko y’umwami w’i Babiloni, naho uyu mugi wo, uzatwikwa.»

24Sedekiya abwira Yeremiya, ati «Ntihazagire umuntu umenya ibyo twaganiriye, bitazakuviramo gupfa!

25Abatware nibamenya ko twaganiriye bakaza kugushimuza ngo ’Tubwire ibyo wamenyesheje umwami n’ibyo umwami yakubwiye; naho ubundi nubiduhisha urapfa’,

26uzasubize uti ’Ningingaga umwami musaba imbabazi ngo atanyohereza gupfira mu nzu ya Yehonatani.’»

27Koko rero, abatware bose baje kubaza Yeremiya, maze mu kubasubiza ntiyarenga ku mabwiriza y’umwami; bityo na bo ntibirirwa bamuhata, ikiganiro cy’umwami kiguma mu ibanga.

28Yeremiya rero aguma mu gikari cy’inzu y’imbohe kugeza igihe Yeruzalemu ifatiwe. Ni ho yari ari, ubwo Yeruzalemu yafatwaga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help