1Uko Ezira yasengaga asaba imbabazi, akarira apfukamye imbere y’Ingoro y’Uhoraho, ni ko Abayisraheli benshi, abagabo, abagore n’abana, bakoraniraga iruhande rwe, kandi bose barariraga cyane.
2Nuko Shekaniya mwene Yehiyeli, wo muri bene Elamu, abwira Ezira ati «Twahemukiye Imana yacu, turongora abagore twakuye mu banyamahanga, batuye iki gihugu. Nyamara, n’ubwo ari uko bimeze, Israheli iracyafite icyizere.
3None rero, reka tugirane isezerano n’Imana yacu, tuyemerere ko tugiye kwirukana abo bagore bacu b’abanyamahanga n’abana babo, dukurikije inama y’umutegetsi wanjye n’iy’abatinya itegeko ry’Imana yacu. Dukwiye kugenza dutyo, dukurikije itegeko!
4Haguruka, kuko ibyo ari wowe bireba! Kandi natwe turaba turi kumwe; komera kandi ubikore!»
5Ezira ni ko guhaguruka, arahiza abatware b’abaherezabitambo, abalevi n’Abayisraheli bose ko bazabitunganya nk’uko byavuzwe; nuko bararahira.
6Ezira ahaguruka aho yahoze imbere y’Ingoro y’Uhoraho, ajya mu cyumba cya Yohanani mwene Eliyashibu. Ahageze ntiyarya umugati kandi ntiyanywa amazi, kuko yari mu kababaro kubera ubuhemu bw’abajyanywe bunyago.
7Hanyuma, babitangaza mu gihugu cyose cya Yuda n’i Yeruzalemu, bahamagaza abajyanywe bunyago bose, ngo bateranire i Yeruzalemu.
8Uzaba atarahagera mu minsi itatu nk’uko abatware bakuru babyemeje, azanyagwa ibintu bye byose kandi na we ubwe acibwe mu ikoraniro ry’abajyanywe bunyago.
9Nuko abantu bose ba Yuda n’aba Benyamini bagera i Yeruzalemu nyuma y’iminsi itatu, barahakoranira; hari ku munsi wa makumyabiri w’ukwezi kwa cyenda. Imbaga yose iguma imbere y’Ingoro y’Imana, bahinda umushyitsi kubera icyo gikorwa, no kubera imvura nyinshi yagwaga.
10Ezira umuherezabitambo arahaguruka, maze arababwira ati «Mwarahemutse, mushaka abagore b’abanyamahanga, maze mwongera mutyo ibyaha bya Israheli.
11None rero, nimuhe ikuzo Uhoraho, Imana y’abasokuruza banyu, kandi murangize ugushaka kwe: nimuce ukubiri n’abo banyamahanga batuye iki gihugu kandi mutandukane n’abagore mwabashatsemo!»
12Ikoraniro ryose rirasubiza mu ijwi riranguruye, riti «Ni byo koko! Tugomba kubikora uko ubivuze!
13Ariko kandi turi benshi kandi ni mu itumba; ntitwashobora kuguma hanze. Uretse n’ibyo, ntibyatunganywa mu munsi umwe cyangwa ibiri, kuko muri ibyo twacumuye turi benshi.
14None rero, abatware bacu nibagume hano mu izina ry’ikoraniro ryose, naho abo mu migi yacu bashatse abagore b’abanyamahanga bose, bazaze mu gihe kizaba cyabagenewe. Bazazane n’abakuru ba buri mugi n’abacamanza bawo, kugeza ubwo uburakari bw’Imana yacu bwatewe n’icyo cyaha twakoze, buzaba bumaze gucuba.»
15Nyamara Yonatani mwene Asaheli, na Yahizeya mwene Tikuwa barabirwanya, na Meshulamu na Shabatayi w’umulevi barabashyigikira.
16Ariko abari barajyanywe bunyago babigenza nk’uko byari byavuzwe. Ezira umuherezabitambo atoranya abatware b’amazu akurikije imiryango bavukamo, buri wese agahamagarwa mu izina rye. Nuko bateranira hamwe ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa cumi, bagira ngo basuzume icyo kibazo.
17Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, ni ho bari barangije gusuzuma ibyerekeye abagabo bashatse abagore b’abanyamahanga.
Intondeke y’Abayahudi bacumuye18Mu bahungu b’abaherezabitambo, abo basanze barashatse abagore b’abanyamahanga ni aba:
Muri bene Yozuwe, umuhungu wa Yosadaki, n’abavandimwe be ni Maseya, Eliyezeri, Yaribu na Gedaliya;
19barahirira ko bemeye kwirukana abagore babo, kandi bagatura na rugeyo imwe ho impongano y’icyaha cyabo;
20muri bene Imeri ni Hamani na Zebadiya;
21muri bene Harimu ni Maseya, Eliya, Shemaya, Yehiyeli na Uziya;
22muri bene Pashuru ni Eliyonayi, Maseya, Yishimayeli, Netaneli, Yozabadi na Eleyasa.
23Mu balevi ni Yozabadi, Shimeyi, Kelaya ari we Kelita, Petahiya, Yehuda na Eliyezeri.
24Mu baririmbyi ni Eliyashibu na Zakuri.
Mu banyanzugi ni Shalumi, Telemi na Uri.
25Naho mu Bayisraheli basanzwe ni aba:
muri bene Parewoshi ni Ramiya, Yiziya, Malikiya, Miyamini, Eleyazari, Malikiya wundi na Benaya;
26muri bene Elamu ni Mataniya, Zekariya, Yehiyeli, Abudi, Yeremoti na Eliya;
27muri bene Zatu ni Eliyonayi, Eliyashibu, Mataniya, Yeremoti, Zabadi na Aziza;
28muri bene Bebayi ni Yehohanani, Hananiya, Zabayi na Atilayi;
29muri bene Bani ni Meshulamu, Maluki, Adaya, Yashubi, Sheyali na Yeramoti;
30muri bene Pehati‐Mowabu ni Adina, Kelali, Benaya, Maseya, Mataniya, Besaleli, Binuwi na Manase;
31muri bene Harimu ni Eliyezeri, Yishiya, Malikiya, Shemaya, Simewoni,
32Benyamini, Maluki na Shemariya;
33muri bene Hashumi ni Matenayi, Matata, Zabadi, Elifeleti, Yeremayi, Manase na Shimeyi;
34muri bene Bani ni Madayi, Amuramu, Uweli,
35Benaya, Bediya, Keluhu,
36Waniya, Meremoti, Eliyashibu,
37Mataniya, Matenayi, na Yasayi;
38muri bene Binuwi ni Shimeyi,
39Shelemiya, Natani na Adaya;
40muri bene Azuri, ni Shashayi, Sharayi,
41Azareli, Shelemiyahu, Shemariya,
42Shalumi, Amariya, na Yozefu;
43muri bene Nebo ni Yehiyeli, Matitiya, Zabadi, Zebina, Yadayi, Yoweli na Benaya.
44Abo bose bari barashatse abagore b’abanyamahanga; nuko babirukanana n’abana babo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.