Yudita 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abayisraheli bitegura intambara

1Abayisraheli bari batuye muri Yudeya bamenya ibyo Oloferinesi, umugaba mukuru w’ingabo za Nebukadinetsari, umwami w’Abanyashuru, yari yakoreye abanyamahanga, n’ukuntu yari yarasahuye amasengero yabo akanayatsemba.

2Bakuka umutima cyane kubera Oloferinesi wabasatiraga, kandi bari bafitiye impungenge Yeruzalemu n’Ingoro y’Imana yabo.

3Koko rero, Abayisraheli ni bwo bari bakiva aho bari barajyanywe bunyago, ni na bwo umuryango wari ukimara guteranira muri Yudeya, kandi hari hashize igihe gito basukuye Ingoro y’Imana, hamwe n’urutambiro n’ibikoresho byayo byose byari byahumanijwe.

4Bohereza intumwa mu ntara yose ya Samariya, iya Kona, iya Betihoroni, iya Belibayimu, iya Yeriko no kugeza ku ntara ya Koba, iya Esora no mu kibaya cya Salemu.

5Bakwira mu mpinga z’imisozi miremire, insisiro zose zari kuri iyo misozi barazikomeza, bahashyira ibizabatunga kuko imirima yabo yari imaze gusarurwa, nuko bitegura intambara.

6Yowakimi wari umuherezabitambo mukuru i Yeruzalemu muri icyo gihe, yandikira abaturage bo mu migi ya Betuliya na Betomesitemu, yari iteganye na Esidereloni, ahagana mu kibaya cya Dotayimu.

7Yabasabaga kurinda utuyira two mu manga z’imisozi miremire, kuko ari two twaganaga muri Yudeya, akabasaba no guhagarika abashakaga kuhanyura bose. Kandi byari byoroshye, kuko hari impatanwa, hakanyurwa gusa n’abantu babiri babangikanye.

8Abayisraheli bagenza nk’uko umuherezabitambo mukuru Yowakimi, n’inama y’abakuru b’umuryango wose wa Israheli b’i Yeruzalemu, bari babitegetse.

Abayahudi binginga Imana ngo ibatabare

9Nuko abagabo bose bo muri Israheli batakambira Imana bakomeje cyane kandi basiba kurya.

10Abo bagabo n’abagore n’abana bato, n’amatungo yabo, n’abanyamahanga bose bacumbikiye, n’abakozi babo ndetse n’abacakara, bose bakenyera ibigunira.

11Abayisraheli bari batuye i Yeruzalemu, ari abagabo, abagore n’abana, bose bunama imbere y’Ingoro y’Uhoraho, bisiga ivu mu mitwe yabo, barambura ibiganza imbere y’Uhoraho.

12N’urutambiro ubwarwo, barutwikiriza ikigunira, batakambira Uhoraho bahuje amajwi, kugira ngo atareka abana babo n’abagore babo bajyanwa bunyago, n’imigi bahaweho umurage igasenywa. Ariko cyane cyane batakambira Uhoraho ngo atareka abanyamahanga bahumanya ahantu hatagatifu, bakahasuzugura, bakahagira urw’amenyo.

13Nuko Uhoraho yumva ijwi ryabo, maze yitegereza agahinda barimo.

Imbaga yakomeje gusiba kurya iminsi myinshi, ari mu Yudeya yose, ari i Yeruzalemu imbere y’ahantu hatagatifu h’Uhoraho Ushoborabyose.

14Umuherezabitambo mukuru Yowakimi, n’abaherezabitambo bose bari bahagaze imbere y’Uhoraho, hamwe n’abandi bahereza b’Uhoraho. Bari bambaye ibigunira, kandi baturaga igitambo gitwikwa cya buri munsi, bagahereza n’amaturo yo guhigura n’andi imbaga yazanaga ibyishakiye.

15Ku bitambaro byo mu mitwe yabo, hari huzuyeho ivu, maze bagatakambira Uhoraho n’imbaraga zabo zose, kugira ngo atabare inzu yose ya Israheli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help