Icya kabiri cy'Abami 14 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

X. AMATEKA Y’IZO NGOMA ZOMBI KUGEZA UBWO SAMARIYA IFASHWEAmasiya, umwami wa Yuda 796–781)(2 Matek 25.1–4, 11–12, 17–28; 26.1–2)

1Amasiya, mwene Yowasi umwami wa Yuda, yimye ingoma mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Yowasi mwene Yowakazi, umwami wa Israheli.

2Yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, ategekera i Yeruzalemu imyaka makumyabiri n’icyenda. Nyina yitwaga Yehodana w’i Yeruzalemu.

3Amasiya yakoze ibitunganiye Uhoraho, ariko ntiyageza aha sekuruza Dawudi, ahubwo yakurikije muri byose se Yowasi.

4Icyakora ntiyakuyeho amasengero y’ahirengeye, abantu bakomeje kuhaturira ibitambo no kuhatwikira imibavu.

5Ubwami bwe bumaze gukomera, yahoye ba bagaragu be bari barishe se, umwami Yowasi.

6Ariko abana babo ntiyabishe, nk’uko byari byanditswe mu gitabo cy’Amategeko ya Musa, aho Uhoraho yatanze itegeko ngo «Ababyeyi ntibazahorwa abana babo, n’abana ntibazahorwa ababyeyi babo; buri wese azicwa azira icyaha yakoze ku giti cye

7Amasiya ni we wiciye mu kibaya cy’Umunyu Abanyedomu ibihumbi cumi, ni na we kandi wagabye igitero mu mugi wa Sela arawutsinda, awita izina rya Yokiteli, ari na ryo rikivugwa kugeza na n’ubu.

8Nuko Amasiya yohereza intumwa kwa Yowasi, mwene Yowakazi, mwene Yehu, umwami wa Israheli, kumubwira ziti «Ngwino turwane!»

9Yowasi, umwami wa Israheli na we atuma kuri Amasiya, umwami wa Yuda, agira ati «Igitovu cy’i Libani cyatumye ku giti cya sederi cy’i Libani ngo ’Shyingira umukobwa wawe umuhungu wanjye.’ Ariko inyamaswa yo mu ishyamba ry’i Libani iribata icyo gitovu.

10Ni koko watsinze Abanyedomu none ubu uranezerewe; shimishwa n’iryo kuzo maze wigumire iwawe! Ni iki cyatuma ushoza intambara izagutsinda, ukayicirwamo hamwe n’ingabo za Yuda?»

11Amasiya amwima amatwi. Yowasi, umwami wa Israheli, arazamuka asanga Amasiya, umwami wa Yuda, barwanira i Betishemeshi mu gihugu cya Yuda.

12Ingabo za Yuda zineshwa n’iza Israheli, barahunga buri wese agana mu ihema rye.

13Yowasi, umwami wa Israheli, afatira i Betishemeshi Amasiya, umwami wa Yuda, mwene Yowasi, mwene Okoziya, hanyuma amujyana i Yeruzalemu. Nuko Yowasi asenya inkike z’amabuye z’umugi wa Yeruzalemu kuva ku Irembo rya Efurayimu kugeza ku Irembo ry’Iguni, acamo icyuho cy’imikono magana ane.

14Afata zahabu yose, na feza, n’ibintu byose byari mu Ngoro y’Uhoraho no mu mutungo w’ingoro y’umwami, arabinyaga, anyaga n’abantu abatwaraho ingwate, hanyuma yisubirira i Samariya.

15Ibindi bigwi bya Yowasi, ibyo yakoze n’ubutwari bwe, intambara ze yarwanye na Amasiya, umwami wa Yuda, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli?

16Yowasi aratanga, asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa i Samariya hamwe n’abami ba Israheli. Umuhungu we Yerobowamu amuzungura ku ngoma.

17Amasiya mwene Yowasi umwami wa Yuda, yamaze indi myaka cumi n’itanu nyuma y’itanga rya Yowasi mwene Yowakazi, umwami wa Israheli.

18Ibindi bigwi bya Amasiya ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?

19Bamugambaniriye i Yeruzalemu ahungira i Lakishi, ariko bamukurikizayo abantu barahamwicira.

20Umurambo we bawuhekesheje amafarasi bawujyana i Yeruzalemu, aba ari ho ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be, mu Murwa wa Dawudi.

21Imbaga yose ya Yuda ifata Hoziya wari umaze imyaka cumi n’itandatu avutse, baramwimika ngo azungure se Amasiya.

22Ni we wagobotoye umugi wa Eyilati arongera arawubaka, nyuma y’itanga ry’umwami Amasiya.

Yerobowamu wa kabiri, umwami wa Israheli (783–743)

23Mu mwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Amasiya mwene Yowasi, umwami wa Yuda, Yerobowamu mwene Yowasi, aba umwami wa Israheli i Samariya, amara imyaka mirongo ine n’umwe ari ku ngoma.

24Yakoze ibidatunganiye Uhoraho; nta cyaha na kimwe yaretse mu byo Yerobowamu mwene Nebati, yakoresheje Abayisraheli.

25Ni we wagaruje intara Israheli yari yaranyazwe, kuva kuri Lebohamati kugeza ku nyanja ya Araba, nk’uko Uhoraho Imana ya Israheli yari yabivugishije umugaragu we, umuhanuzi Yonasi mwene Amitayi w’i Gati‐Heferi.

26Koko rero, Uhoraho yabonye uko Abayisraheli basuzugurwa bikabije, kandi bakaba barabuze umuntu n’umwe, yaba umucakara cyangwa se uwigenga, wabarengera.

27Nyamara kubera ko Uhoraho atari yigeze avuga ko azabatsemba ku isi, ni ko kubarokoresha ukuboko kwa Yerobowamu, mwene Yowasi.

28Ibindi bigwi bya Yerobowamu, ibyo yakoze byose n’ubutwari bwe, uko yarwanaga, — dore ko yagaruriye Yuda na Israheli imigi ya Damasi na Hamati — ibyo ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli?

29Yerobowamu aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be, abami ba Israheli. Umuhungu we Zakariya amuzungura ku ngoma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help