Yohani, iya 1 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ubutumwa bw’umuhamya wabyiboneye

1Ibyariho kuva mu ntangiriro n’ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyir’ubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso yacu, tukabyitegereza, tukabikorakoza ibiganza byacu, ni byo namwe tubamenyesha.

2Koko, Ubugingo bwarigaragaje maze turabwibonera; none turahamya kandi tukabamenyesha ubwo Bugingo buzahoraho iteka, bwari kumwe n’Imana kandi bukatwigaragariza.

3Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu.

4Kandi ibyo tubibandikiye kugira ngo ibyishimo byacu bisendere.

Kugendera mu rumuri

5Dore rero ubutumwa twamwumvanye, ari na bwo tubasohojeho: Imana ni urumuri, kandi muri Yo ntiharangwa umwijima na busa.

6Niba tuvuze tuti «Twunze ubumwe na Yo», nyamara tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, nta bwo tuba dukora ibihuje n’ukuri.

7Ariko niba tugendera mu rumuri, nk’uko Imana ubwayo iba mu rumuri, tuba twunze ubumwe n’abandi, kandi amaraso ya Yezu, Umwana wayo, akadukiza icyitwa icyaha cyose.

8Niba tuvuze tuti «Nta cyaha tugira», tuba twibeshya ubwacu, nta kuri kuba kuturimo.

9Ariko niba twishinje ibyaha byacu, Imana idahemuka kandi yuje ubutungane, izatubabarira ibyaha byacu kandi iduhanagureho icyitwa ubucumuzi cyose.

10Niba rero tuvuze tuti «Nta cyaha twigeze dukora», tuba tuyigize umubeshyi, kandi ijambo ryayo ntiritubemo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help