1Ubuhanga bwiyubakira urugo rwabwo,
naho ubusazi bukisenyera.
2Ugenda mu nzira igororotse aba yubashye Uhoraho,
naho unyura mu y’uburyarya aba amusuzuguye.
3Umunwa w’igicucu ni indiri y’ubwirasi,
naho uw’umunyabuhanga ni wo umurinda.
4Ahatari ibimasa bihinga ibigega biba birimo ubusa,
naho imfizi ifite imbaraga ituma umusaruro wiyongera.
5Umugabo w’indahemuka ntabeshya,
ariko uw’umuhemu ahorana ikinyoma.
6Umusekanyi ashakashaka ubuhanga, ntabugeraho,
ariko kugera ku bumenyi, byorohera umunyabwenge.
7Uzagendere kure umuntu w’igicucu,
kuko nta jambo ry’ubwenge uzamukuraho.
8Ubuhanga bw’umuntu ujijutse, ni ugushishoza inzira ye,
ariko ubusazi bw’ibicucu buba mu binyoma byabo.
9Amahema y’abapfayongo ni indiri y’icyaha,
ariko inzu y’intabera irangwamo ubugiraneza.
10Umutima ni wo umenya akababaro kawo,
mbese nk’uko nta we ushobora gufatanya na wo ibyishimo.
11Inzu y’abagome izasenywa,
naho ihema ry’intabera rizashimangirwa.
12Hari inzira isa n’itunganiye umuntu,
amaherezo ariko, ikaba iganisha ku rupfu.
13Ndetse no mu byishimo, umutima wakuramo ishavu,
kandi amaherezo y’ibitwenge ni ugushavura.
14Umuntu ufite umutima wahabye anyurwa n’imyifatire ye,
naho umugiraneza akanezezwa n’ibikorwa bye.
15Igihubutsi cyemera ikivuzwe cyose,
ariko uzi ubwenge yitondera aho anyura.
16Umunyabuhanga atinya ikibi kandi akagihunga,
naho igicucu kirirakaza kandi kikiyemera.
17Ugira umujinya hafi akora amarorerwa,
n’umunyamayeri ariyangisha.
18Umugabane w’ibihubutsi ni ubusazi,
naho abazi ubwenge batamiriza ikamba ry’ubumenyi.
19Ababi bunamira abeza,
abagome bagapfukama imbere y’imiryango y’intungane.
20Umukene yangwa na bose, ndetse n’umuturanyi we,
ariko incuti z’umukire ntizibarika.
21Usuzuguye mugenzi we aba acumuye,
kandi hahirwa ugirira impuhwe abakene.
22Ese abagenda bakwiza ikibi, ntibaba bayoba?
Abagamije icyiza bo barangwa n’ubudahemuka n’umurava.
23Umurimo wose ugira icyo wungura,
ariko amazimwe akurura ubutindi.
24Ikamba ry’abanyabuhanga ni ukumenya gushishoza,
naho iby’abapfayongo ni ubusazi bwabo.
25Utanzweho umugabo akavuga ukuri, akiza imbaga,
naho ubeshye, aba yaritswemo n’ikinyoma.
26Utinya Uhoraho aba abonye ubuhungiro bukomeye,
kuko adahwema kurinda abana be.
27Gutinya Uhoraho ni isoko y’ubuzima,
bikanarinda imitego y’urupfu.
28Imbaga nyinshi ihesha umwami ikuzo,
iyo yabuze abo atwara, na we aba yarimbutse.
29Utagira umujinya hafi aba ari umunyabwenge,
naho urakara vuba yasasa ubusazi bwe.
30Umutima utuje unogera umubiri,
naho ishyari ni imungu mu magufa.
31Ukandamiza utishoboye aba atutse Iyamuremye,
naho ugirira impuhwe umukene aba ayubashye.
32Umugiranabi abirindurwa n’uburyarya bwe,
naho intungane igakizwa n’umurava wayo.
33Ubuhanga buba mu mutima w’umunyabwenge,
naho mu bapfayongo, ni nde wahabusanga?
34Ubutungane butuma igihugu gisagamba,
naho icyaha gikoza isoni amahanga yose.
35Umwami atonesha umugaragu w’umutima,
ariko akarakarira utagira isoni.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.