Zaburi 97 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uhoraho ni Umwami ugenga byose

1Uhoraho ni Umwami! Isi nihimbarwe,

abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo!

2Igicu cy’urwijiji kiramukikije,

ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.

3Ikibatsi cy’umuriro kimugenda imbere,

maze kigatwika abanzi be impande zose.

4Imirabyo ye iboneshereza isi,

ubutaka burabirabukwa, maze bugahinda umushyitsi.

5Imisozi irashonga nk’ibishashara,

mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.

6Ijuru riramamaza ubutabera bwe,

maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.

7Abayoboka ibigirwamana bose nibakorwe n’isoni,

abiratana bose ibyo bipfabusa;

bigirwamana mwese, nimupfukame imbere ye!

8Siyoni yarabyumvise maze irishima,

imigi ya Yuda irahimbarwa,

ku mpamvu y’imanza zawe, Uhoraho.

9Kuko wowe Uhoraho,

uri Musumbabyose ku isi yose,

utambutse kure imana zose.

10Mwebwe abakunda Uhoraho, nimwange ikibi,

kuko amenya ubuzima bw’abayoboke be,

akabagobotora mu kiganza cy’ababi.

11Urumuri rurasira ku ntungane,

ab’umutima ugororotse bakagira ibyishimo.

12Ntungane, nimwishimire Uhoraho,

maze mumusingirize ubutungane bwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help