1Mwana wanjye, ntuzibagirwe inyigisho zanjye, kandi umutima wawe ujye wizirika ku mategeko yanjye;
2bizakuviramo kuramba biguhe n’amahoro menshi.
3Ubupfura n’ubudahemuka uzabikomereho, ubyambare mu ijosi, ubyandike mu mutima wawe,
4kuko ari byo bizagutonesha ukagira ishya mu maso y’Imana n’ay’abantu.
5Uzizere Uhoraho n’umutima wawe wose, woye kwiringira ubwenge bwawe;
6mu migenzereze yawe yose, ujye umwibuka, na we azaringaniza inzira zawe.
7Ntuzibonemo ubuhanga, ahubwo uzatinye Uhoraho kandi wirinde ikibi,
8bizatuma umubiri wawe unoga, n’ingingo zawe zose zigororoke.
9Uzahimbaze Uhoraho mu byo utunze byose, umuture umuganura w’umusaruro wawe;
10bityo ibigega byawe bizuzura ingano, na divayi isendere urwengero rwawe.
11Mwana wanjye, ntugahinyure uburere Uhoraho agutoza, cyangwa ngo winubire amabwiriza ye,
12kuko Uhoraho acyaha uwo akunda nk’uko umubyeyi agenzereza umwana umwizihiza.
Ubuhanga burusha agaciro zahabu13Hahirwa uwageze ku buhanga, akaba yarungutse ubwenge,
14kuko uwo mutungo uruta feza, n’inyungu yabyo igasumba kure iya zahabu.
15Ubuhanga buruta amasaro y’igiciro, kandi nta n’ikindi bihwanye mu byo umuntu yakwifuza.
16Iburyo bwabwo hatanga kuramba, naho ibumoso hagatanga umukiro n’ikuzo!
17Inzira zabwo zuzuyemo ibyishimo kandi ziganjemo amahoro.
18Ni igiti cy’ubuzima ku babushyikiriye; hahirwa ababufite!
19Uhoraho yahangishije isi ubuhanga, akomeresha ijuru ubwenge.
20Ubuhanga bwe ni bwo bwatumye inyenga zifunguka, n’ibicu bikabyara urume.
Uhoraho arinda umunyabuhanga21Mwana wanjye, ubwitonzi n’ubushishozi ntukabikureho amaso, ahubwo uzabikurikirane,
22ubitungishe roho yawe, bibe umurimbo w’ijosi ryawe.
23Bityo rero, uzagenda mu nzira nta cyo wikanga, ikirenge cyawe cyoye gutsikira.
24Nujya kuryama nta kizaguhungabanya, uzasinzira mu mahoro.
25Ntuzatinye icyago cy’impanuka cyangwa igitero cy’abagome,
26kuko Uhoraho azakwishingira, intambwe zawe akazirinda umutego.
Gukunda mugenzi wawe27Ntukirengagize kugirira neza ubikeneye kandi ubishoboye.
28Niba ufite icyo agusaba, ntukamubwire ngo «Genda uzagaruke ejo, ni ho nzaguha.»
29Ntukagambanire mugenzi wawe kandi ari we mwabanaga akwizeye.
30Ntihazagire uwo mutongana nta mpamvu, mu gihe nta kibi yagukoreye.
31Ntuzifuze kumera nk’umunyarugomo, cyangwa ngo ukurikire imwe mu nzira ze,
32kuko Uhoraho yanga abagome, agakunda ab’indakemwa.
33Uhoraho avuma inzu y’umugome, ariko agaha umugisha aho intungane zituye.
34Asuzugura abapfayongo, agatonesha abicisha bugufi.
35Abanyabuhanga bazagabirwa ikuzo, naho ibicucu bikorwe n’ikimwaro.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.