Icya kabiri cy'Abami 17 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Hozeya, umwami wa Israheli 732–724)

1Mu mwaka wa cumi n’ibiri w’ingoma ya Akhazi, umwami wa Yuda, Hozeya mwene Ela yimikwa kuba umwami wa Israheli i Samariya, amara imyaka cyenda ari ku ngoma.

2Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, ariko ntiyahwanyije n’abami ba Israheli bamubanjirije.

3Salimanasari, umwami w’Abanyashuru aramutera; Hozeya aratsindwa ahinduka umugaragu we, akajya amuha umusoro.

4Ariko nyuma, umwami w’Abanyashuru amenya ko Hozeya yamugambaniye; koko rero, Hozeya yari yohereje intumwa i Sayisi, ku mwami wa Misiri, kandi ntiyaha umwami w’Abanyashuru amakoro nk’uko yari asanzwe abigenza buri mwaka. Umwami w’Abanyashuru afata Hozeya aramufunga.

Ifatwa ry’umugi wa Samariya (721)

5Hanyuma umwami w’Abanyashuru atera igihugu cyose; atera Samariya arayigota, amarayo imyaka itatu.

6Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Hozeya, umwami w’Abanyashuru atsinda umugi wa Samariya, arawigarurira; anyaga Abayisraheli abajyana muri Ashuru. Abatuza mu karere ka Kala, ku ruzi rwa Habori muri Gozani, no mu migi y’Abamedi.

Inkomoko y’ibyago by’ingoma ya Israheli

7Ibyo byago byatewe n’uko Abayisraheli bacumuye ku Uhoraho, Imana yabo, yabakuye mu gihugu cya Misiri, ibagobotoye mu maboko y’umwanzi wabo Farawo, umwami wa Misiri; biterwa kandi n’uko biyeguriye izindi mana.

8Bibanze ku migenzo y’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli, no ku migenzo yashyizweho n’abami ba Israheli.

9Abayisraheli bakoze ibidatunganiye Uhoraho, Imana yabo: biyubakiye amasengero ahirengeye mu migi yabo yose, haba mu minara y’abarinzi cyangwa mu migi ikomeye;

10bishingiye inkingi z’amabuye n’iz’ibiti zeguriwe ibigirwamana byabo, bazishyira mu mpinga y’imisozi no mu nsi ya buri giti kibisi.

11Ahirengeye hose bahatwikira imibavu, nk’uko byari umugenzo ku banyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere yabo. Bakoze ibidatunganye ku buryo byarakaje Uhoraho.

12Bayoboka ibigirwamana, kandi Uhoraho yari yarabibabujije, agira ati «Ntimuzabiyoboke!»

13Nyamara Uhoraho yari yarihanangirije Israheli na Yuda, abivugishije abahanuzi be bose n’abandi bashishozi, agira ati «Nimureke ingeso mbi zanyu, mwubahirize amategeko n’amabwiriza yanjye nahaye abasekuruza banyu, namwe nkayabagezaho mbivugishije abagaragu banjye b’abahanuzi.»

14Ariko banga kumva, ahubwo bagamika amajosi nk’uko abasekuruza babo bayagamitse banga kwemera Uhoraho, Imana yabo.

15Birengagije amategeko y’Uhoraho n’Isezerano yari yaragiranye n’abasekuruza babo, n’ibyo yabihanangirije; bakurikira ibidafite akamaro bahinduka nka byo. Bakurikiza imihango y’abanyamahanga babegereye, kandi Uhoraho yari yarababujije gukora nka bo.

16Bareka amategeko yose y’Uhoraho Imana yabo, biremera amashusho abiri y’inyana, bashinga n’ibiti byeguriwe ibigirwamana byabo, baramya izuba, ukwezi n’inyenyeri byo mu kirere kandi biyegurira Behali.

17Batwitse abahungu babo n’abakobwa babo ho ibitambo, bararaguza kandi bakora imihango idatunganiye Uhoraho, kugira ngo bamurakaze.

18Nuko Uhoraho arakarira bikabije Abayisraheli, abirukana imbere ye, hasigara umuryango wa Yuda wonyine.

19Ariko Yuda na yo yanze kumvira amategeko y’Uhoraho Imana yabo, ahubwo bakurikiza imihango Israheli yishyiriyeho.

20Ni yo mpamvu yatumye Uhoraho yaranze ubwoko bwose bw’Abayisraheli, arababurabuza, abaterereza abanyazi, hanyuma abaca imbere ye.

21Uhoraho amaze gutandukanya Israheli n’inzu ya Dawudi, n’Abayisraheli bamaze kwiyimikira Yerobowamu mwene Nebati ngo ababere umwami, Yerobowamu ababuza kumvira Uhoraho, abakoresha ibyaha bikomeye.

22Abayisraheli bakurikije ibyaha byose Yerobowamu yakoze, ntibabihunga,

23bituma Uhoraho abirukana imbere ye, nk’uko yari yarabivugishije abagaragu be bose b’abahanuzi. Abayisraheli bakurwa mu gihugu cyabo, bajyanwa muri Ashuru, ari na ho bakiri na n’ubu.

Inkomoko y’Abanyasamariya

24Umwami wa Ashuru avana abantu i Babiloni, i Kuta, i Awa, i Hamati n’i Sefariwayimu, abimurira mu migi ya Samariya yahoze ituwe n’Abayisraheli. Abo bantu bigarurira ako karere ka Samariya, batura mu migi yayo.

25Ariko bakigera aho ngaho ntibubashye Uhoraho, bituma abateza intare zirabica.

26Baza kubwira umwami w’Abanyashuru, bati «Abanyamahanga wimuye ukabatuza mu migi ya Samariya ntibazi uburyo bwo gusenga Imana y’iki gihugu, none iyo Mana yaboherereje intare zibahukamo zirabica, kuko batazi uburyo bwo kubaha Imana y’iki gihugu.»

27Umwami w’Abanyashuru ni ko gutegeka, ati «Mwoherezeyo umwe mu baherezabitambo mwanyaze i Samariya, ajye kuhatura maze abigishe uko basenga Imana y’iki gihugu.»

28Umwe mu baherezabitambo bari barakuye i Samariya araza, atura i Beteli, akajya abigisha uko basenga Uhoraho.

29Mu by’ukuri, abo banyamahanga biremeye izabo mana, bazishyira mu masengero y’ahirengeye yubatswe n’Abanyasamariya; buri hanga rikabigenza rityo mu mugi rituyemo.

30Ab’i Babiloni biremeye Sukoti‐Benoti; ab’i Kuta biremera Nerugali, ab’i Hamati biremera Ashima;

31ab’i Awa biremera Nibuhazi na Taritaki; ab’i Sefaruwayimu bakomeza gutwika abana babo ho ibitambo, babitura Adarameleki na Anameleki, imana z’i Sefaruwayimu.

32Ubundi kandi ntibibagiwe gusenga Uhoraho, bituma bafata bamwe muri bo babagira abaherezabitambo b’ahirengeye, kugira ngo bajye bahaturira ibitambo mu kigwi cyabo.

33Ariko, n’ubwo basengaga Uhoraho, ntibyababujije gukomeza gukorera imana zabo nk’uko amahanga bari bimuwemo yabigenzaga.

34Ndetse na n’ubu baracyakurikiza iyo migenzo ya kera; ntibatinya Uhoraho, ntibubahiriza amabwiriza, imihango, amateka n’amategeko Uhoraho yari yarahaye bene Yakobo, ari na we Uhoraho yise izina rya Israheli.

35Nyamara Uhoraho yari yaragiranye na bo Isezerano, abihanangiriza agira ati «Ntimuzasenge izindi mana, ntimuzaziramye, ntimuzazikorere kandi ntimuzaziture ibitambo.

36Muzasenge Uhoraho, we wabakuje mu gihugu cya Misiri imbaraga n’umurego by’ukuboko kwe, azabe ari we muramya kandi mumuture ibitambo.

37Muzubahirize buri munsi amabwiriza, imihango, amateka, n’amategeko yabandikishirije kandi ntimuzagire izindi mana mutinya.

38Ntimuzibagirwe Isezerano twagiranye, kandi ntimuzagire izindi mana muramya.

39Muzatinye Uhoraho, Imana yanyu, we uzabagobotora mu maboko y’abanzi banyu bose.»

40Ariko ibyo ntibabyitayeho, ahubwo bakomeje kwibanda ku migenzo yabo ya kera.

41Bityo rero, ayo mahanga yatinyaga Uhoraho atanirengagije gukorera ibigirwamana byayo. Uko abasekuruza babo bakoze, ni ko abana n’abuzukuru babo bagikora kugeza na n’ubu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help