1Ati «Juru, tega amatwi, maze mvuge;
isi nawe, wumve ijambo rimva mu kanwa.
2Inyigisho zanjye nizisuke nk’imvura,
amagambo yanjye niyisese nk’urume,
nk’imvura y’umurindi igwa ku bwatsi butoto,
nk’ibitonyanga bigwa mu kanyatsi!
3Kuko ngiye kwamamaza izina ry’Uhoraho.
Nimwemere ko Imana yacu ari indahangarwa.
4Ni urutare, ibyo akora biba bitunganye rwose,
uburyo bwe bwose buraboneye.
Ni Imana izira guhemuka, kandi itarenganya,
ni intabera n’intagorama.
5Bo bariyononnye, kubera ubusembwa bisize, ntibakiri abana be,
bahindutse inyoko yandavuye kandi yatannye.
6Mbe bwoko bw’ibipfapfa, mbe bwoko bw’abanyabwenge buke!
Uko ni ko mwitura Uhoraho?
Si we so wakubyaye,
si we wakuremye, akagukomeza intege?
7Ibuka ibihe bya kera,
uzirikane imyaka yagiye isimburana,
kuva mu gisekuru ukagera mu kindi.
Baza so, azabigutekerereza,
baza abakuru bo muri mwe, bazabikubwira:
8Igihe Musumbabyose yahaga amahanga iminani agenewe,
igihe yatandukanyaga amoko y’abantu,
yashingiye imbago imiryango
akurikije umubare w’abana ba Israheli.
9Koko rero, ingarigari y’Uhoraho ni uwo muryango we,
bene Yakobo bakaba umunani yegukanye.
10Uwo muryango we babonaniye mu gihugu cy’ubutayu,
ku gasi kaganjemo imyoromo ikanganye: yarawukikiye, arawurera.
11Yagenje nka kagoma ikangura ibyana byayo
igatambatamba hejuru y’icyari cyayo,
ikabamba amababa yayo uko yakabaye,
maze ikabiterura ikabigurukana ibihetse.
12Uhoraho ni we wenyine wayoboye umuryango we,
ari nta mana y’inyamahanga bafatanyije,
13awutoza gukwira imisozi y’igihugu,
kugira ngo utungwe n’umwero w’imirima;
awubwiriza kunyunyuza ubuki bwaretse mu binogo by’amabuye,
awuha amavuta yaretse ku bitare by’intamenwa.
14Awuha kandi ikivuguto n’amatamatama, n’ikinure cy’abana b’intama
n’icy’amapfizi y’intama y’i Bashani, n’icy’amasekurume y’ihene,
hamwe n’inkongote y’impeke z’ingano;
umutobe w’umutuku uturutse mu mbuto z’imizabibu
uwunywa ubanje kuba inzoga ihiye.
15Nuko Yeshuruni arashisha, maze ashinga ijosi
— warashishe, urabyibuha, uba ingogo —
ahararukwa Imana yamuremye, asuzugura Urutare rwamukijije.
16Barayiharika, bayoboka imana z’inyamahanga,
bayibabaza bakora amahano,
17batura ibitambo ibishitani bitari Imana nyakuri,
batura ibitambo imana zindi batari bazi,
imana nshya zadutse vuba,
izo abasokuruza banyu batatinyaga.
18Urutare ukesha kubona izuba ntukirwitaho,
wibagiwe Imana yakubyaye.
19Ibyo Uhoraho yiboneye byamuteye kuzinukwa:
abahungu be n’abakobwa be baramurakaje.
20Nuko aravuga ati «Ngiye kubahisha amaso,
nzarebe iherezo ryabo uko rizamera,
kuko ari inyoko yandavuye,
abana umuntu atashobora kwizera.
21Bambangikanyije n’ibitari Imana nyakuri,
barandakaza bayoboka ibigirwamana by’amanjwe bishakiye.
Nanjye nzababangikanya n’ikitari umuryango nyakuri,
mbagirire nabi nkoresheje ihanga ritagira ubwenge!
22Ni koko, umuriro uzagurumana mu mazuru yanjye,
utwike byose kugeza hasi ikuzimu iwabo w’abapfuye,
woreke isi hamwe n’ibyo yeze,
uhindure ivu imizi y’imisozi.
23Nzabacunshumuriraho amakuba,
mbamarireho imyambi yanjye.
24Nibamara kwicwa n’inzara,
no kurimburwa n’inkuba,
hamwe n’amacumu yanjye afite uburozi,
nzabagabiza amenyo y’inyamaswa,
n’uburozi bw’ibisimba bikuruza inda mu mukungugu.
25Hanze, inkota izavuga ibamareho abana,
no mu mazu yabo haganze ubukangarane.
Umuhungu w’umusore azapfa rumwe n’umukobwa w’inkumi,
umwana uri ku ibere apfe rumwe n’umugabo umeze imvi.
26Naravuze nti ’Mba mbajanjaguye nkabahindura ubushingwe,
nkazimangatanya icyatuma bibukwa mu bantu,
27iyo ndatinya ko ababisha banyigambaho.’
Abanzi babo ntibajye aho ngo bibeshye,
bavuga ngo ’Ni twe twabarushije amaboko turabatsinda,
ngo nta bwo ari Uhoraho wakoze ibyo byose!’
28Kuko iryo ari ihanga ritareba kure,
ry’abantu b’ibicucu.
29Iyo baba abanyabwenge bari gusobanukirwa na byo,
bakamenya ibibafitiye akamaro mu gihe kiri imbere:
30’Umuntu umwe gusa yabasha ate kwirukana abantu igihumbi,
abantu babiri gusa babasha bate kwirukana abantu ibihumbi cumi,
atari uko Urutare rwabo ruba rwabarekuye,
maze Uhoraho akabatanga?
31Koko rero Urutare rurinda ababisha bacu
si kimwe n’Urutare ruturinda twebwe:
ababisha bacu ubwabo ni bo baca urwo rubanza.
32Ingemwe z’imizabibu yabo zikomoka i Sodoma
no mu mirima y’i Gomora;
imbuto z’imizabibu yabo zirimo uburozi,
imisogwe yazo irakarishye.
33Divayi yabo ni nk’ubumara bw’ikiyoka,
ni ubumara bukaze nk’ubw’impiri.
34Ibyo si byo mbitse iwanjye,
si ibyo mpfundikiye mu bubiko bwanjye?
35Kumara inzigo no gutanga inyiturano ni jye nyirabyo,
nkabizigamira igihe ibirenge byabo bizateshuka inzira;
koko rero umunsi w’ibyago uri bugufi,
ibihano byabateganyirijwe ntibigitinze.»
36Uhoraho agiye gucira urubanza umuryango we,
akazagirira ibambe abayoboke be,
nabona yuko intege zabo zishize,
kandi ko nta mucakara cyangwa umuntu wigenga usigaye.
37Icyo gihe azabaza ati «Za mana zabo ziri hehe,
n’urutare bahungiragaho?
38Ziri hehe za mana zaryaga urugimbu rw’ibitambo byabo,
zikanywa divayi y’ibitambo byabo biseswa?
Ngaho se nizihaguruke zibatabare,
zibabonere ahantu mwakwikinga!
39Noneho rero ubu nimurebe:
Ni jyewe ubwanjye, nta wundi.
Nta yindi mana indi iruhande!
Ni jye wica kandi nkabeshaho,
uwo mfashe ntanyikura.
40Kandi koko, manika ukuboko nkwerekeza ku ijuru,
maze nkavuga nti ’Ndi muzima iteka ryose!’
41Nintyaza inkota yanjye irabagirana,
ukuboko kwanjye kugatigisa iteka naciye,
nzamara inzigo mfitanye n’ababisha banjye,
mpe inyiturano abanyanga.
42Inkota yanjye izavubata inyama,
imyambi yanjye nyuhire amaraso iyasinde,
amaraso y’abishwe n’ay’abafashwe mpiri,
hamwe n’ibihanga by’ababisha bitendeza imisatsi.»
43Mahanga, nimukomere yombi imbaga ye,
kuko agiye guhorera amaraso y’abayoboke be,
akamara inzigo afitanye n’ababisha be,
maze agakiza ubwandu igihugu cye n’imbaga ye.»
44Musa rero wari uherekejwe na Yozuwe mwene Nuni, yaraje avuga
amagambo yose y’iyi ndirimbo, rubanda bateze amatwi.
Amategeko y’Uhoraho ni isoko y’ubugingo45Musa arangije kubwira Abayisraheli bose aya magambo,
46yungamo ati «Mushyire ku mutima aya magambo yose, ari na yo ntanzeho none gihamya izabashinja, kandi muzabwirize abana banyu kwihatira gukurikiza amagambo yose agize iri Tegeko.
47Koko rero nta bwo ari ijambo rikwiye kugira agaciro gake kuri mwe; ahubwo iri jambo ni ryo bugingo bwanyu, ni ryo muzakesha kumara iminsi mu gihugu mugiye kwigarurira mumaze kwambuka Yorudani.»
Musa amenyeshwa ko agiye gupfa48Uwo munsi nyine Uhoraho abwira Musa ati
49«Zamuka uriya musozi wa Nebo uri mu bisi by’Avarimu, mu gihugu cya Mowabu, ahateganye na Yeriko, maze witegereze igihugu cya Kanahani mpayeho ubukonde abana ba Israheli.
50Hanyuma upfire kuri uwo musozi uzamutse, usange bene wanyu — bimere nk’uko Aroni mwene so na we yapfiriye ku musozi wa Hori, agasanga bene wabo —
51kubera ko mwancumuriye mukambera abahemu hagati y’Abayisraheli, cya gihe mwari ku mazi y’i Meriba h’i Kadeshi, mu butayu bwa Sini, ubwo mwangaga kwerekanira ubutagatifu bwanjye hagati y’Abayisraheli.
52Igihugu cya Kanahani uzakireba uri hakurya yacyo gusa, ariko nta bwo uzagikandagiramo, icyo gihugu mpaye abana ba Israheli.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.