Zaburi 126 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibyishimo n’amizero by’abari barajyanywe bunyago

1Indirimbo y’amazamuko.

Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago,

twabanje kugira ngo turi mu nzozi!

2Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge,

n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo.

Nuko mu mahanga bakavuga

bati «Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza!»

3Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza,

ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo!

4Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago,

ubazane nk’isumo y’amazi atembera mu butayu.

5Ni koko, umuhinzi ubibana amarira,

asarurana ibyishimo.

6Uko agiye, agenda arira,

yitwaje ikibibiro cy’imbuto;

yagaruka, akaza yishimye,

yikoreye imiba y’umusaruro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help