1Nuko Salomoni akoranyiriza iruhande rwe i Yeruzalemu abakuru ba Israheli, abatware b’imiryango n’ibikomangoma byo mu mazu y’Abayisraheli, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, babuvanye mu Murwa wa Dawudi, ari wo Siyoni.
2Abantu bose ba Israheli bateranira aho umwami Salomoni ari mu munsi mukuru, ubwo hari mu kwezi kwa Etanimu, ari ko kwa karindwi.
3Abakuru ba Israheli bamaze kuhagera, abaherezabitambo baheka Ubushyinguro.
4Bazamura Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Ihema ry’ibonaniro n’ibindi bintu byose byeguriwe Imana byo mu ihema — abaherezabitambo n’abalevi ni bo babizamuraga. —
5Umwami Salomoni n’ikoraniro ryose rya Israheli rimukikije imbere y’Ubushyinguro, batura ibitambo by’amatungo magufi n’amaremare adashobora kubarwa no kurondorwa kubera ubwinshi bwayo.
6Abaherezabitambo bajyana Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho mu mwanya bwagenewe, mu cyumba gitagatifu rwose cy’Ingoro, ari ho hantu heguriwe Imana, mu nsi y’amababa y’abakerubimu.
7Koko rero, abakerubimu bari barambuye amababa yabo hejuru y’Ubushyinguro, agatwikira Ubushyinguro n’imijishi yabwo.
8Bitewe n’uburebure bw’iyo mijishi, imitwe yayo yagaragariraga mu cyumba gitagatifu kibanziriza icyumba gitagatifu rwose, ariko uri inyuma ntayibone, kandi na n’ubu ni ko bikimeze.
9Nta kintu kiri muri ubwo Bushyinguro, uretse ibisate bibiri by’amabuye Musa yashyizemo ari i Horebu, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n’Abayisraheli bava mu Misiri.
10Abaherezabitambo bamaze gusohoka bavuye mu cyumba gitagatifu, igihu cyuzura Ingoro y’Uhoraho,
11ubwo abaherezabitambo ntibashobora guhagarara mu Ngoro y’Uhoraho yari yuzuyemo ikuzo ry’Uhoraho.
12Nuko Salomoni aravuga, ati
«Uhoraho, wiyemeje gutura mu gihu kibuditse!
13Dore nakubakiye inzu ihebuje,
aho uzatura iteka ryose.»
Ijambo ryo kwegurira Ingoro Nyagasani(2 Matek 6.3–11)14Umwami ahindukirira ikoraniro ryose rya Israheli ryari rihagaze, arisabira umugisha, avuga ati
15«Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, we wabwirishije umunwa we data Dawudi kandi agasoza n’ikiganza cye ibyo yavuze, agira ati
16’Kuva umunsi navaniye umuryango wanjye Israheli mu Misiri, nta mugi n’umwe nahisemo mu miryango yose ya Israheli, kugira ngo nubakemo Ingoro ikwiriye izina ryanjye; ariko nahisemo Dawudi kugira ngo abe umutware w’umuryango wanjye Israheli.’
17Data Dawudi yahoze azirikana kubaka Ingoro ikwiye izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli.
18Ariko Uhoraho yabwiye data Dawudi, ati ’Wahoze uzirikana kubakira izina ryanjye Ingoro, wagize neza.
19Nyamara si wowe uzubaka iyo Ngoro, ahubwo izubakwa n’umuhungu wawe uzaba wibyariye. Ni we uzubakira Ingoro izina ryanjye’.
20Uhoraho yasohoje ijambo yivugiye: nazunguye data Dawudi, nicara ku ntebe y’ubwami bwa Israheli nk’uko Uhoraho yari yarabivuze, nubaka Ingoro ikwiye izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli,
21kandi aho ni ho nateretse Ubushyinguro burimo Isezerano ry’Uhoraho, Isezerano yagiriye abasokuruza igihe yabakuraga mu gihugu cya Misiri.»
Isengesho rya Salomoni(2 Matek 6.12–40)22Umwami Salomoni ahagarara imbere y’urutambiro rw’Uhoraho, mu ruhame rw’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli; arambura amaboko ayerekeje mu ijuru,
23aravuga ati «Uhoraho, Mana ya Israheli, nta Mana iriho ari mu ijuru, ari no ku isi ihwanye nawe, yakomereza nkawe Isezerano n’impuhwe abagaragu bawe bagenda imbere yawe n’umutima wabo wose.
24Wubahirije amasezerano yawe wari waragiriye umugaragu wawe data Dawudi: ibyo wavugishije umunwa wawe wabirangirishije ikiganza cyawe, nk’uko biboneka uyu munsi.
25None ubu ngubu Uhoraho, Mana ya Israheli, komereza umugaragu wawe data Dawudi ijambo wamubwiye, ugira uti ’Ntihazabura na rimwe umwe mu bana bawe uzicara ku ntebe y’ubwami bwa Israheli, niba abana bawe babaye indahemuka mu mico, bakagenda imbere yanjye nk’uko wowe wabigenje.’
26None ubu ngubu, Mana ya Israheli, ijambo wabwiye umugaragu wawe data Dawudi nirihame!
27Ariko se koko Imana ishobora gutura ku isi? Ijuru ndetse n’ishema ryaryo ntushobora kurikwirwamo, nkanswe iyi Ngoro nubatse!
28Uhoraho, Mana ya Israheli, wite ku mugaragu wawe ugusenga agutakambira! Wumve induru n’isengesho umugaragu wawe akugezaho uyu munsi.
29Amaso yawe uyahange kuri iyi Ngoro umunsi n’ijoro, aha hantu wavuze, uti ’Izina ryanjye rizaba aha ngaha’. Umva isengesho umugaragu wawe avugira aha hantu!
30Jya wumva ugutakamba k’umugaragu wawe n’umuryango wawe Israheli bagirira aha hantu! Wowe ujye wumvira mu ijuru aho utuye, wumve kandi ugire impuhwe.
31Nihagira umuntu uzaba yacumuriye undi, bakamutegeka kwivugiraho indahiro mbi, kandi akayirahirira imbere y’urutambiro rwawe muri iyi Ngoro,
32wowe uzumvire mu ijuru maze utegeke, ucire abagaragu bawe urubanza: umugiranabi umwemeze ubucumuzi, uzamugarureho imigenzereze ye mibi; naho umuziranenge uzamugire umwere, umwiture ibihuje n’ubutungane bwe.
33Igihe umuryango wawe Israheli uzaba waneshejwe n’abanzi kubera kugucumuraho, nukugarukira ugasingiza izina ryawe, ugasenga kandi ukagutakambira muri iyi Ngoro,
34wowe uzumvire mu ijuru, maze ubabarire umuryango wawe Israheli icyaha cyawo, hanyuma uwugarure mu gihugu wahaye abasokuruza bawo.
35Igihe ijuru rizaba rikinze kandi imvura yarabuze kubera ko umuryango wawe uzaba wagucumuyeho, nuza gusengera aha ngaha, ugasingiza izina ryawe, ukicuza icyaha cyawo kuko uzaba wawucishije bugufi,
36wowe uzumvire mu ijuru, ubabarire abagaragu bawe n’umuryango wawe Israheli icyaha cyabo, uzabereke inzira iboneye bagomba gukurikiza, maze ugushe imvura mu gihugu cyawe, igihugu wahaye umuryango wawe ho umurage.
37Nihatera inzara mu gihugu, hagatera icyorezo imyaka ikarumba, hagatera inzige, injereri, umwanzi agatera imigi yose y’igihugu, hakaduka icyorezo n’indwara iyo ari yo yose,
38maze umuntu wese wo mu muryango wa Israheli agasenga abitewe na kimwe muri ibyo, agatakamba, akiyumvisha ikibi kiri mu mutima we, maze akarambura amaboko ye ayerekeje iyi Ngoro,
39wowe uzumvire mu ijuru aho utuye, ugire impuhwe, maze uhe buri muntu ibihuje n’imigenzereze ye, kuko uba uzi umutima we. Koko kandi ni wowe umenya imitima ya bose,
40bikazatuma bagutinya iminsi yose bazamara mu gihugu wahaye abasokuruza bacu.
41Ndetse n’umunyamahanga, utari uwo mu muryango wawe Israheli, naturuka mu gihugu cya kure ku mpamvu y’izina ryawe, —
42kuko bazumva izina ryawe ry’ikirangirire, ikiganza cyawe gikomeye n’ukuboko kwawe kurambuye — akaza agasengera muri iyi Ngoro,
43uzumvire mu ijuru aho utuye, maze wubahirize ibyo umunyamahanga azaba yagusabye byose, kugira ngo amahanga yose y’isi azamenye izina ryawe, maze agutinye nk’uko umuryango wawe Israheli ubigenza, kandi bazamenye ko izina ryawe ryambarizwa muri iyi Ngoro nubatse.
44Igihe umuryango wawe uzatera abanzi babo ukajya kubarwaniriza mu cyerekezo icyo ari cyo cyose uzaba wawugabyemo, nusenga Uhoraho werekeje ku murwa watoranyije n’Ingoro nubakiye izina ryawe,
45wowe aho uri mu ijuru uzumve isengesho ryabo n’ugutakamba kwabo, maze ubarengere batsindire ibyo bazaba baharaniye.
46Abayisraheli nibagucumurira, kuko nta muntu udacumura, ukabarakarira, ukabateza ababisha, maze bagatsindwa bakajyanwa bunyago mu gihugu cya kure cyangwa cya hafi,
47nibagutekereza bari muri icyo gihugu bazaba bafungiwemo, bakihana kandi bakagutakambira bari mu gihugu cy’ababatsinze, bavuga bati ’Twaracumuye, turi abanyamafuti, turi ibicibwa’,
48bakakugarukira n’umutima wabo wose, n’amagara yabo yose, aho bari muri icyo gihugu bazaba bajyanywemo bunyago, bakagusenga bareba aho igihugu cyabo giherereye, ari cyo gihugu wahaye abasokuruza babo, berekeje kandi umurwa watoranyije n’Ingoro nubakiye izina ryawe,
49wowe aho utuye mu ijuru, uzumve amasengesho yabo n’ugutakamba kwabo, maze batsindire ibyo bazaba baharaniye.
50Uzababarire abantu bawe bazaba bagukoreye ibyaha, uzababarire n’ibicumuro byose bazaba bagucumuyeho, maze ubahe kugirirwa imbabazi n’abazaba babajyanye bunyago,
51kuko ari umuryango wawe n’umurage wawe wikuriye mu Misiri, muri iryo tanura rishongesha ubutare.
52Uzitegereze ugutakamba k’umugaragu wawe n’umuryango wawe Israheli, ujye ubumva igihe cyose bazaba bagutakiye.
53Kuko ari wowe, Nyagasani Mana, wabatoranyije mu mahanga yose y’isi, ukabashyira ukwabo ubafasheho umwihariko, nk’uko wabivugishije umugaragu wawe Musa, igihe wakuraga abasokuruza bacu mu Misiri, wowe Uhoraho, Mana yacu!»
Salomoni asaba Imana guha umugisha umuryango we54Salomoni amaze gusenga atyo no gutakambira Uhoraho, arahaguruka ava aho yari apfukamye imbere y’urutambiro rw’Uhoraho, arambura amaboko ayerekeje mu ijuru,
55maze arahagarara aha umugisha ikoraniro ry’Abayisraheli, avuga mu ijwi riranguruye ati
56«Nihasingizwe Uhoraho wahaye umuryango we Israheli aho uruhukira nk’uko yari yabivuze: nta jambo na rimwe mu magambo meza yavugishije umugaragu we Musa ritasohoye.
57Uhoraho, Imana yacu, nabane natwe nk’uko yabanaga n’abasokuruza bacu; ntazadusige ngo adutererane!
58Niyiyegereze imitima yacu kugira ngo tugendere mu nzira ze zose, kandi twubahirize amateka n’amategeko ye, n’imico yategetse abasokuruza bacu.
59Aya masengesho ngejeje ku Uhoraho, Imana yacu, amuhore imbere ijoro n’amanywa kugira ngo ajye arenganura umugaragu we n’umuryango we Israheli, akurikije ibyo dukeneye buri munsi;
60ku buryo amahanga yose y’isi azamenya ko Uhoraho ari we Mana, nta Mana yindi ibaho.
61Imitima yanyu nitunganire Uhoraho, Imana yacu, kugira ngo mugendere mu mategeko ye kandi mwumvire amateka ye, nk’uko mubikoze uyu munsi.»
Ibitambo byatuwe Uhoraho(2 Matek 7.4–10)62Umwami n’Abayisraheli bose bafatanya gutura Uhoraho ibitambo.
63Salomoni atura ibitambo by’ubuhoro, abitura Uhoraho, atura ibitambo by’amatungo maremare ibihumbi makumyabiri na bibiri, n’iby’amatungo magufi ibihumbi ijana na makumyabiri. Uko ni ko umwami n’Abayisraheli bose batashye Ingoro y’Uhoraho.
64Uwo munsi ni bwo umwami yeguriye Imana igice cyo hagati y’urugo ruri imbere y’Ingoro y’Uhoraho, akaba ari na ho yaturiye ibitambo bitwikwa n’urugimbu rw’ibitambo by’ubuhoro. Ntiyabituriye ku rutambiro rw’imiringa rwari imbere y’urwinjiriro rw’Ingoro kuko rwari ruto cyane, rudashobora kujyaho ibitambo bitwikwa, amaturo n’ingimbu z’ibitambo by’ubuhoro.
65Muri uko kwezi kwa karindwi ni bwo Salomoni yakoze umunsi mukuru ari hamwe n’Abayisraheli bose: ryari ikoraniro rigizwe n’abaturutse mu gihugu cyose, kuva i Lebohamati kugeza ku mugezi wa Misiri; bamara imbere y’Uhoraho iminsi irindwi.
66Ku munsi wa munani Salomoni asezerera imbaga. Basezera ku mwami hanyuma basubira mu mahema yabo bishimye, imitima yabo inejejwe n’ibyiza Uhoraho yari yagiriye umugaragu we Dawudi n’umuryango we Israheli.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.