1Incuti yose iravuga ngo «Nanjye ndi incuti yawe»,
ariko hari uba ari incuti ku izina gusa.
2Ese si ishavu rishengura
kubona mugenzi wawe cyangwa incuti ahinduka umwanzi?
3Mbega ingeso mbi! Ese waremewe he
kugira ngo wuzuze isi yose ikinyoma?
4Hari incuti inezezwa n’uko mugenzi wayo yishimye,
ariko amakuba yaza ikamurwanya!
5Hari n’undi ugokana n’incuti ye,
n’umwanzi yatera, agafata ingabo!
6Ntukibagirwe incuti mu mutima wawe,
kandi nukira ntukayirengagize.
Umujyanama mwiza n’umubi7Buri mujyanama ashimagiza inama ze,
ariko hari abishakira indonke.
8Ujye witondera umujyanama,
ubanze umenye icyo agukeneyeho,
kuko azafata icyemezo kimufitiye akamaro,
maze akakuroha.
9Azakubwira ati «Uri mu nzira nziza»,
hanyuma akwitarure ngo arebe uko bikugendekera.
10Ntukagishe inama abaguhigira;
imigambi yawe, jya uyihisha abagufitiye ishyari.
11Ntukagishe inama umugore kuri mukeba we,
ntukagishe inama ikigwari ku by’intambara,
ntukagishe inama umucuruzi ku by’ubugurane,
ntukagishe inama umuguzi ku by’ubuguzi,
ntukagishe inama umunyeshyari ku by’inyiturano,
ntukagishe inama umuntu wikunda ku byerekeye ineza,
ntukagishe inama umunebwe ku byerekeye umurimo,
cyangwa umucancuro ku byerekeye gusoza umurimo,
n’umugaragu w’umunebwe ku byerekeye akazi gakomeye;
ntuziringire inama z’abo bantu.
12Ahubwo ujye wibanda ku muntu wubaha Imana,
uziho ko akurikiza amategeko,
umutima we ukaba ukunyura,
kandi, waramuka utsinzwe, akababarana nawe.
13Kandi ujye utsimbarara ku nama y’umutima wawe,
kuko nta wundi wawurusha kukubera indahemuka.
14Koko rero, umutima w’umuntu akenshi uramuburira,
kuruta ndetse abarinzi barindwi bagenzurira ahirengeye.
15Kandi mbere y’ibyo byose, senga Umusumbabyose,
kugira ngo akuyobore mu kuri.
Ubuhanga nyakuri n’ubuhanga budafashe16Ijambo ni ryo ribimburira igikorwa cyose,
kandi mbere yo kugira icyo ukora, ujye ugisha inama.
17Umuzi w’ibitekerezo uba mu mutima,
na wo ugashibuka amashami ane:
18ikibi n’icyiza, urupfu n’ubuzima,
byose bikaba bitegekwa n’ururimi!
19Hari abantu b’abahanga mu guhugura abandi,
kandi na bo ubwabo nta cyo bimariye.
20Uwigira umunyabuhanga mu magambo aba ateye ishozi,
kandi azabura ibimutunga byose,
21kuko Uhoraho atamutonesheje,
kandi nta buhanga aranganwa.
22Hari abanyabuhanga babikuye ku mutima,
amagambo y’ubwenge abava mu kanwa, aba akwiye kwizerwa.
23Uri umunyabuhanga koko, ahugura umuryango we,
kandi imbuto z’ubwenge bwe zikwiye kwizerwa.
24Umunyabuhanga aba yarahundagajweho imigisha,
kandi abamubonye bose bamwita umuhire.
25Ubuzima bw’umuntu bumara iminsi ibaze,
ariko iminsi ya Israheli ntizashira bibaho.
26Umunyabuhanga agirirwa icyizere mu muryango we,
kandi izina rye rihoraho iteka.
Kutarenza urugero27Mwana wanjye, kugira ngo ubeho neza, ujye wisuzuma ubwawe,
urebe icyakugirira nabi maze ukirinde.
28Koko rero ibintu byose ntibiberanye na bose,
kandi bose si ko babikunda byose.
29Ntukararikire amaraha yose,
cyangwa ngo uhubukire ibiryo,
30kuko ibiryo byinshi bitera indwara,
kandi kurya ntuhage bitera kuribwa mu mara.
31Abantu benshi bishwe no kugira ipfa,
naho uhora yirinda gukabya, akomeza ubuzima bwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.