1Nuko ku ngoma ya Esarihadoni, ngaruka iwanjye; maze nsanga umugore wanjye Ana, na Tobi, umuhungu wanjye. Ku munsi wacu wa Pentekositi, ari na wo munsi mukuru mutagatifu w’Ibyumweru, batugaburira ibiryo bitetse neza, maze nkinja akabero kugira ngo mfungure. Banterera ameza, maze banzanira ibiryo byinshi by’amoko yose.
2Ni ko kubwira Tobi umuhungu wanjye, nti «Mwana wanjye, jya mu bavandimwe bacu twazananywe bunyago hano i Ninivi, maze nihagira uwo usanga akennye ariko akizirikana Uhoraho n’umutima we wose, uwo nguwo umuzane, aze dusangire. Ndagutegereza, mwana wanjye, kugeza igihe ugarukira.»
3Tobi aragenda, ajya gushaka uwaba umukene mu bavandimwe bacu, ariko ahita agaruka, arampamagara ati «Dawe!» Ndamusubiza nti «Ngaho mbwira, mwana wanjye.» Yungamo ati «Hari umuntu wo mu bwoko bwacu bamaze kwica, bamuhotoreye mu kibuga maze bamusiga aho.»
4Nuko nsimbuka ntagize n’icyo nkoza ku munwa, maze iyo ntumbi nyikura aho mu kibuga, nyihisha mu cyumba, ntegereje ko izuba rirenga nkayihamba.
5Ngarutse ndiyuhagira, hanyuma umugati wanjye nywuryana ishavu,
6maze nibuka amagambo umuhanuzi Amosi yavugiye kuri Beteli agira ati «Iminsi mikuru yanyu nzayihinduramo iminsi y’ibyago; n’indirimbo zanyu nzihindure iz’amaganya.» Nuko ndaturika ndarira.
7Izuba rimaze kurenga, ndagenda ncukura imva maze ndamuhamba.
8Abaturage bo baransekaga, bavuga bati «Nimurebe ra! Nta bwoba agifite! Amambere barabimuhigiye bagira ngo bamwice, aranyerera arahunga; none dore yongeye guhamba abapfu!»
9Muri iryo joro nyine ndiyuhagira, hanyuma njya hanze nirambararira hasi mu kibuga, iruhande rw’urukuta, maze niyorosora mu maso kuko hariho icyunzwe.
10Sinari nzi ko hejuru yanjye mu rukuta haritsemo ibishwi, nuko amatotoro yabyo araza agishyushye angwa mu maso, maze azamo ibihu byererana. Hanyuma njya kwivuza mu baganga, nyamara uko banshyiragamo imiti, bya bihu byererana bikarushaho kumbuza kubona, bukeye ndahuma ndatsiratsiza. Nuko mara imyaka ine yose ntabona. Abavandimwe banjye bose birabashavuza, maze Ahikari antunga imyaka ibiri, kugeza igihe agiye muri Elimayide.
11Muri icyo gihe, umugore wanjye Ana apatana kuboha imyenda no kudoda,
12uwo abikoreye akamuhemba ikimukwiye. Nuko ku munsi wa karindwi w’ukwezi kwa Disitori, yuzuza umwenda, awushyira abawumutumye; maze bamuhemba ikimukwiye ndetse bamugerekeraho n’agahene, bakamuhaye ku buntu ngo tukarye.
13Ageze imuhira ka gahene gatangira guhebeba, maze ndamubaza nti «Ako gahene ugakuye he? None ntikaba ari akibano? Kajyane ugasubize nyirako, kuko twebwe tudafite uburenganzira bwo kurya ikintu icyo ari cyo cyose cy’icyibano.»
14Aransubiza ati «Bampaye igihembo cyanjye, maze na ko barakanyihera.» Ariko na bwo sinamwemerera, ndamutegeka ngo akajyane agasubize bene ko, ndetse nkumva ankojeje isoni. Hanyuma araterura arambwira ati «Mbese ye, za mfashanyo zawe zahereye he? Bya bikorwa byawe byiza byakugejeje ku ki? Icyo byakumariye bose barakibonye!»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.