Abacamanza 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Gideyoni asigarana ingabo magana atatu

1Yerubehali — ari we Gideyoni — abyuka mu gitondo cya kare, n’imbaga yose yari kumwe na we, maze baca ingando i Eyini‐Harodi, naho ingando ya Madiyani ikaba mu majyaruguru, mu kibaya aherekera ku musozi wa More.

2Uhoraho abwira Gideyoni, ati «Imbaga muri kumwe ikabije ubwinshi, bitatuma nkugabiza Madiyani: hato Israheli itaziyitirira ikuzo ryanjye, ikavuga ngo ’Narokowe n’ikiganza cyanjye!’

3Kubera ibyo rero, utangarize imbaga ibi ngibi: ’Ufite ubwoba n’uwumva adagadwa wese, yisubirire iwe!’» Nuko Gideyoni arabagerageza, maze abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri muri iyo mbaga bitahira iwabo, hasigara abantu ibihumbi cumi.

4Uhoraho abwira Gideyoni, ati «Iyi mbaga iracyakabije ubwinshi! Bamanure bajye ku nkombe y’amazi, abe ariho mbageragereza. Bityo uwo nzakubwira nti ’Uyu najyane nawe’, uwo azajyana nawe, naho buri muntu nza kukubwira nti ’Uyu ntajyane nawe’, uwo ntimuzajyana!’»

5Nuko Gideyoni amanukana imbaga ku nkombe y’amazi; maze Uhoraho aramubwira ati «Umuntu wese uza kurigata amazi n’ururimi nk’uko imbwa zibigenza, umushyire ukwe; naho abaza gupfukama kugira ngo bayayoreshe amashyi, na bo ubashyire ukwabo.»

6Nuko umubare w’abarigase amazi n’ururimi ugera ku bantu magana atatu, naho abasigaye bose bari bapfukamye kugira ngo begereze amazi ku munwa n’amashyi.

7Uhoraho abwira Gideyoni, ati «Abo bantu magana atatu barigase amazi ni bo nzakoresha mbakiza, ni na bo kandi nzakoresha kugira ngo ngabize Madiyani ibiganza byawe. Imbaga nini isigaye, buri muntu natahe iwe.»

8Abo uko ari magana atatu bafata ibibindi byarimo impamba y’imbaga, bafata n’amahembe yabo, hanyuma Gideyoni asezerera abandi Bayisraheli bose basubira mu mahema yabo, agumana na ba bantu magana atatu. Ubwo ingando ya Madiyani yari mu kibaya, mu nsi y’iye.

Ikimenyetso cyo gutsinda

9Nuko muri iryo joro Uhoraho abwira Gideyoni, ati «Haguruka, umanuke ugane abanzi bawe kuko nabakugabije.

10Ariko niba utinya kumanuka wenyine, jyana na Pura umugaragu wawe, werekeze ku ngando.

11Uzumva ibyo bahavugira, urusheho kugira ubutwari kandi ushobore gusakiza ingando. Nuko amanukana na Pura umugaragu we, bagera ku barinzi ba mbere b’ingando.

12Ubwo Madiyani, Amaleki hamwe n’abantu b’iburasirazuba bose, bari banyanyagiye mu kibaya ari nk’inzige; ntawabashaga kubara ingamiya zabo, na zo zari nyinshi nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja.

13Ahageze, Gideyoni yumva umuntu warotoreraga mugenzi we inzozi ze, agira ati «Narose mbona irobe ry’umutsima w’ingano za bushoki ritembagara mu ngando ya Madiyani, riraza ryisekura ku ihema, ririkoza hasi no hejuru kugeza ubwo riribirinduye!»

14Mugenzi we amusubiza, agira ati «Si ikindi kindi kandi kitari inkota ya Gideyoni, mwene Yowasi, w’Umuyisraheli. Imana yamugabije Madiyani n’ingando yayo yose.»

15Nuko Gideyoni amaze kumva irotorwa ry’izo nzozi n’igisobanuro cyazo, arapfukama ashimira Imana maze agaruka ku ngando ya Israheli; arababwira ati «Nimuhaguruke, kuko Uhoraho yabagabije ingando ya Madiyani!»

Ugutsindwa kwa Madiyani

16Ba bantu uko ari magana atatu, Gideyoni abacamo amatsinda atatu. Buri muntu amuha ihembe n’ikibindi kirimo ubusa, muri buri kibindi hashinzemo ifumba y’umuriro.

17Nuko arababwira ati «Muze kunyitegereza aho mba ndi, maze uko ndibugenze namwe mugenze mutyo.

18Jyewe n’abo turi kumwe nituza kuvuza ihembe, namwe muhereko muvuza amahembe mu mpande zose z’ingando, maze mutere hejuru, mugira muti ’Ku bw’Uhoraho no ku bwa Gideyoni!’»

19Gideyoni n’abantu ijana bari kumwe na we bagera bugufi y’ingando ahagana mu gicuku, ubwo abanyezamu bari bamaze gusimburana. Baherako bavuza ihembe, bamenagura n’ibibindi bari bafite mu ntoki.

20Nuko ya matsinda uko ari atatu avuza ihembe, amenagura n’ibibindi; mu kiganza cy’ibumoso bari bafashe ifumba y’umuriro, naho mu cy’iburyo bafashe amahembe bayavuza, maze bagatera hejuru bati «Ku bw’Uhoraho no ku bwa Gideyoni!»

21Igihe bagihagaze buri muntu mu mwanya we bakikije ingando, abo mu ngando bose uko bakabaye batangira kwiruka no guhunga, ari ko bagenda bavuza induru.

22Nuko mu gihe ba bantu magana atatu bavuzaga amahembe yabo, Uhoraho atuma abari mu ngando basubiranamo, buri muntu agatera inkota mugenzi we, maze bose barahunga kugera i Betishita, ku ruhande rwerekera i Saritani, no kugera ku nkombe ya Abeli Mehola, bugufi ya Tabati.

23Nuko Abayisraheli bose uko bahurujwe mu miryango ya Nefutali, Asheri na Manase, bakurikirana Abamadiyani.

24Gideyoni yohereza intumwa mu karere k’imisozi miremire yose y’i Efurayimu kuvuga ziti «Mumanuke bwangu mutangire Abamadiyani, mubatange ku mariba y’amazi, kugera i Betibara ndetse no kuri Yorudani.» Abantu bose b’i Efurayimu barahuruzwa, maze babatanga ku mariba y’amazi, kugera i Betibara ndetse no kuri Yorudani.

25Bafata mpiri abatware babiri b’Abamadiyani, Orebu na Zehebu. Orebu bamwicira ku rutare rwa Orebu, naho Zehebu bamwicira ku rwengero rwa Zehebu. Hanyuma bakomeza kubakurikirana ahagana Madiyani, maze bazanira Gideyoni umutwe wa Orebu n’uwa Zehebu hakurya ya Yorudani.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help