Indirimbo ihebuje 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

UMUKWE:

1Mbega ukuntu uri mwiza, ncuti yanjye,

mbega ukuntu uri mwiza!

Amaso yawe ni nk’ay’inuma,

aragaragara inyuma y’umwenda witwikiriye.

Imisatsi yawe imeze nk’umukumbi w’ihene

zimanuka imanga ya Gilihadi.

2Amenyo yawe arera nk’umukumbi w’intama zogoshwe,

iyo zikutse umugezi zimaze kwiyuhagira;

buri ryinyo rijyana n’iryaryo nk’impanga,

kandi nta gihanga kiyabamo.

3Iminwa yawe imeze nk’agashumi k’umuhemba,

mu kanwa uteye ubwuzu.

Imisaya yawe mu mwenda witwikiriye,

ni nk’akabuto k’itunda basatuyemo kabiri.

4Ijosi ryawe ni nk’umunara wa Dawudi,

wubakiwe kubika intwaro,

na ryo ritendetseho ingabo igihumbi,

nk’ingabo intwari zikinga ku rugamba.

5Amabere yawe yombi ni nk’inyagazi ebyiri

zavutse ku isha ari impanga,

zikarisha mu ndabo z’amalisi.

6Mbere y’agasusuruko,

mbere y’uko umwijima utamuruka,

ndajya mu mpinga ibyara imibavu,

ku musozi wera ububani.

7Koko uri mwiza wese, ncuti yanjye,

nta nenge ikurangwaho!

8Turajyana tuva muri Libani, mugeni wanjye.

Urava muri Libani tujyane,

urava mu mpinga ya Amana,

mu mpinga ya Seniri na Herimoni

mu buvumo intare zihishamo,

mu misozi ituwe n’ingwe.

9Uwanjye umbereye umugeni, erega wantwaye umutima,

wandoye rimwe gusa,

mbonye n’isaro rimwe ry’urunigi rwawe,

ni bwo wantwaye wese!

10Mbega ukuntu urukundo rwawe ari rwiza,

uwanjye umbereye umugeni!

Mbega ukuntu urukundo rwawe rundutira divayi,

n’impumuro y’imibavu yawe ikandutira ibihumura byose!

11Iminwa yawe, mugeni wanjye, iratemba ubuki,

ururimi rwawe rutwikiriye amata n’ubuki.

Imyenda yawe irahumura nka Libani.

12Uri umurima uzitiwe, uwanjye umbereye umugeni,

uri isoko igipfundikiye n’iriba nagenewe.

13Ikimero cyawe ni agashyamba

kera amatunda aryohereye,

14kakera n’ibiti bibyara imibavu y’indobanure,

n’amavuta y’impumuro zinyuranye.

15Uri iriba rivomera imirima,

uri isoko y’amazi afutse,

uri umugezi uturuka muri Libani!

UMUGENI:

16Haguruka, muyaga wa ruguru,

banguka, muyaga w’epfo!

Huhera mu busitani bwanjye,

maze imibavu yabwo itame.

Uwo nkunda niyinjire ubusitani,

yirire imbuto zabwo ziryoha ukwazo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help