1Ingoro ubwayo izabe igizwe n’imyenda cumi. Iyo myenda izadodwe n’abahanga bazi gukoresha hariri inetereye, n’ubudodo bw’ubwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, maze bazatakeho Abakerubimu.
2Buri mwenda uzareshya n’imikono makumyabiri n’umunani mu burebure, n’imikono ine mu bugari.
3Muri iyo myenda bazateranya itanu ukwayo, n’indi itanu bibe uko, ku buryo izahinduka imyenda ibiri, minini cyane.
4Hanyuma uzakore imikondo igizwe n’utugozi tw’ubwoya butukura busobekeranye.
5Uzashyire imikondo mirongo itanu ku ruhande rumwe rw’urufatane rwa mbere, uzabigenze utyo no ku rufatane rwa kabiri. Iyo mikondo igomba kuba iteganye.
6Byongeye, uzakore n’ibifunga mirongo itanu bya zahabu, ari byo uzafungisha imikondo ifatanya ya myenda yombi minini, bityo Ingoro izakomere ku mpande zose.
7Ubundi, uzakore n’indi myenda y’ubwoya bw’ihene, igenewe na yo gutwikira Ingoro nk’uko amahema ameze. Uzakoremo cumi n’umwe.
8Iyo myenda yose uko ari cumi n’umwe izaba ingana: imikono mirongo itatu mu burebure, n’imikono ine mu bugari.
9Muri iyo myenda bazateranya itanu ukwayo, n’indi itandatu ukwayo, ku buryo izahinduka na yo imyenda ibiri minini. Umwenda uheruka ugasaguka iyindi, uzanagana imbere y’umuryango w’ihema.
10Uzashyire imikondo mirongo itanu ku ruhande rw’urufatane rwa mbere, maze uzabigenze utyo no ku rufatane rwa kabiri.
11Uzakore n’ibifungo mirongo itanu by’umuringa, ari byo uzafungisha imikondo irebana. Bityo ihema rizatwikirwe neza.
12Kuko iyo myenda igizwe n’ubwoya bw’ihene isumba iya mbere mu burebure, ibizasagukaho bizanagana inyuma y’Ingoro
13no mu mpande zayo zombi. Bityo ihema ryose rizasakarwe neza.
14Ndetse uzaryongereho n’impu z’amasekurume n’iz’ibihura.
15Uzashinge kandi n’inkuta z’imbaho zibajwe mu biti by’umunyinya, zigenewe gushyigikira Ingoro.
16Buri rubaho ruzagire uburebure bw’imikono cumi, n’ubugari bw’umukono umwe n’igice.
17Kandi izo mbaho uzazifatanye zibe indumane, ukoresheje inkwikiriro ebyiri zegeranye.
18Imbaho makumyabiri zifatanye zizashyigikira Ingoro mu ruhande rwerekera muri Negevu, mu majyepfo.
19Mu nsi ya buri rubaho uko ari makumyabiri, uzahashyire ibishyigikizo bibiri bya feza, byose hamwe bizabe mirongo ine.
20No ku rundi ruhande, mu majyaruguru, uzahashyire imbaho makumyabiri;
21hamwe n’ibishyigikizo byazo mirongo ine bya feza: ibishyigikizo bibiri mu nsi y’urubaho rumwe, n’ibishyigikizo bibiri mu nsi y’urundi.
22Naho mu ruhande rw’uburengerazuba, inyuma y’Ingoro, uzahashyire imbaho esheshatu.
23No mu maguni y’Ingoro, uzahashyire imbaho ebyiri,
24zirusha izindi gufatana kubera inkwikiriro zazo nyinshi.
25Inyuma y’Ingoro rero hazabe imbaho munani, hamwe n’ibishyigikizo bibiri bya feza mu nsi ya buri rubaho; ibishyigikizo byose hamwe bizaba cumi na bitandatu.
26Uzakore kandi imitambiko mu biti by’iminyinya, itanu igenewe imbaho z’uruhande rumwe rw’Ingoro,
27n’imitambiko itanu igenewe imbaho z’urundi ruhande rw’Ingoro n’imitambiko itanu igenewe imbaho z’uruhande rw’inyuma y’Ingoro, aherekeye iburengerazuba.
28Hazabe umutambiko umwe wambukiranya imbaho zose, kuva ku rwa mbere kugeza ku rwa nyuma, unyuze hagati yazo.
29Imbaho uzazomekeho zahabu, n’ibifunga byazo bizanyuzwamo iyo mitambiko, uzabigire zahabu, maze n’imitambiko uzayomekeho zahabu.
30Uzubake Ingoro ukurikije urugero werekewe hejuru y’umusozi.
31Uzakore umubambiko w’umwenda w’isine, n’umuhemba, n’umutuku, kandi wa hariri ihotoye; hanyuma bazatakeho Abakerubimu, byose bikozwe n’abahanga.
32Uzawumanike ku nkingi enye z’ibiti by’umunyinya zometseho zahabu, zikabaho intendekero za zahabu, kandi zishinze mu bishyigikizo bine bya feza.
33Uzashyire umubambiko mu nsi ya bya bifunga; maze aho ngaho inyuma y’umubambiko, azabe ari ho winjiza Ubushyinguro bw’Isezerano. Uwo mubambiko uzababere urugabano rw’Ingoro nyirizina no mu mbere yayo.
34Uzashyire urwicurizo hejuru y’Ubushyinguro bw’Isezerano mu mbere y’Ingoro.
35Utereke ameza hino y’umubambiko mu ruhande rw’amajyaruguru y’Ingoro. Naho ikinyarumuri uzagishyire ku ruhande rw’amajyepfo, ahateganye n’ameza.
36Umuryango w’ihema uzawukorere uwundi mubambiko mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubw’umutuku, na hariri ihotoye, byose bizakorwe n’umudozi w’umuhanga.
37Uwo mubambiko uzawukorere inkingi eshanu z’ibiti by’iminyinya, maze uzazomekeho zahabu; zizagire intendekero za zahabu, kandi uzacure ibishyigikizo bitanu by’umuringa bizashyirwa mu nsi y’izo nkingi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.