1Utinya Uhoraho, nta cyago kimutera,
n’iyo ikigeragezo cyaza yarokoka.
2Uwanga itegeko ntaba ari umunyabuhanga,
naho urikurikiza aryarya ameze nk’ubwato mu muhengeri.
3Umuntu uzi ubwenge yizera itegeko,
mbese nk’uko yakwizera igisubizo
ahawe n’amabuye y’ubufindo.
4Jya utegura amagambo yawe, bazakumva,
ukoranye ubumenyi bwawe, maze usubize.
5Umutima w’igicucu uteye nk’uruziga,
kimwe na rwo uhora uzenguruka.
6Incuti innyegana imeze nk’ifarasi y’ingabo
ikoba ushaka kuyurira wese.
Uhoraho ni we ugenga imibereho y’abantu7Ni kuki umunsi urusha undi urumuri,
kandi urumuri rw’iminsi yose ruva ku zuba?
8Ubuhanga bw’Uhoraho ni bwo bwayitandukanije,
busobanura ibihe by’umwaka n’iminsi mikuru ibiranga;
9imwe yarayamamaje, arayitagatifuza,
indi ayishyira mu mubare w’iminsi isanzwe.
10Abantu bose bavuye mu gitaka,
kandi Adamu yaremeshejwe ibumba.
11Uhoraho yabavanguye akoresheje ubuhanga bwe bwinshi,
anabanyuza inzira zinyuranye:
12bamwe muri bo, abaha umugisha, arabakuza,
arabatagatifuza, abagira ibyegera bye,
abandi arabavuma, abacisha bugufi,
abakura mu mwanya barimo.
13Nk’uko ibumba riba riri mu kiganza cy’umubumbyi,
akarikoresha uko yishakiye,
n’abantu bari mu kiganza cy’Uwabaremye,
maze akabahemba akurikije ubutabera bwe.
14Ikibi giteganye n’icyiza,
n’urupfu ruteganye n’ubuzima,
n’umuntu ukunda Uhoraho aba ateganye n’umunyabyaha.
15Wiyumvishe ko n’ibikorwa by’Umusumbabyose ari ko biteye,
birabangikanye bibiri bibiri, kimwe kikajyana n’ikindi.
Umugambi w’umwanditsi16Jyewe naje nyuma, ndashishoza
nk’umuntu uhumba nyuma y’isarura.
17Umugisha w’Uhoraho watumye nza bwangu,
nuko ngenza nk’umusaruzi nuzuza umuvure.
18Mwemere ko atari jye jyenyine wigokeraga,
ahubwo naruhiye abashakashaka inyigisho bose.
19Nimunyumve rero, bakuru b’umuryango,
namwe batware b’ikoraniro, nimuntege amatwi!
Ntuzatagaguze umutungo wawe utarapfa20Yaba umwana cyangwa umugore,
yaba umuvandimwe cyangwa incuti,
ntuzagire uwo wemerera ko agutegeka ukiriho,
kandi ntuzagabire umutungo wawe undi muntu,
kuko wongeye kubikenera, wagomba kumwinginga.
21Nuba ukiriho, ukaba ugihumeka,
ntuzagire uwo wemerera kuguhaka,
22kuko ikiruta ari uko abana bawe bagutakambira,
aho kugira ngo wowe ubategere ibiganza ubasaba.
23Ibyawe byose ujye ubitunganya uko ubishaka,
kandi wirinde icyagusebya.
24Umunsi wawe niwegereza, mbese wenda gupfa,
uzabibaheho umurage.
Uko abacakara bagomba gufatwa25Indogobe ihabwa ubwatsi, igakubitwa, igatwara imizigo,
umugaragu ahabwa umugati, agakosorwa kandi agakora.
26Jya ukoresha umucakara wawe, maze uruhuke;
niyirirwa anebwa, azashaka kwigenga.
27Ingoyi n’ibiziriko bitsikamira ijosi,
n’umugaragu w’umugome akwiye inkoni n’ibiboko.
28Jya umuhatira gukora, atazaba imburamukoro,
kuko kubura umukoro byigisha ibyaha byinshi;
29jya umuha akazi kaberanye na we,
niyanga kumvira umubohe amaguru.
30Nyamara ntukagire uwo urengereza urugero,
kandi ntuzagire icyo ukora umurenganya.
31Niba utunze umugaragu, ajye amera nkawe ubwawe,
kuko uba waramugabanye wese n’amaraso ye.
32Niba utunze umugaragu, jya umufata nk’umuvandimwe,
kuko uba umukeneye mbese nkawe ubwawe.
33Wamara se kumutoteza, akaguhunga,
wamushakira mu zihe nzira?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.