Indirimbo ihebuje 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Indirimbo ihebuje yahimbwe na Salomoni.

IGISIGO CYA MBEREUMUGENI:

2Nansome uko umunwa we usanzwe unsoma!

Kuko urukundo rwe rundutira divayi.

3Imibavu yawe ifite impumuro nziza,

izina ryawe ni impumuro itamye,

ni na yo mpamvu abakobwa bagukunda.

4Reka nkujye inyuma unyijyanire,

ngaho twirukanke!

Umwami yanyinjije mu byumba bye.

Tunezerwe tukwishimire,

duhimbaze urukundo kurusha divayi.

Erega bazi ubwenge abakwikundira!

5Ndi umuyumbu ariko mfite igikundiro,

bari ba Yeruzalemu,

nsa n’amahema ya Kedari

nsa n’inyegamo zo kwa Salima.

6Ntimungaye ibara ngo ndirabura:

ni izuba ryambabuye.

Bene mama barandakariye;

banyohereza kubarindira imizabibu,

ariko iyanjye mizabibu sinayirinda.

7Mbwira se, wowe umutima wanjye ukunda,

aho ujyana umukumbi wawe kurisha,

mbwira aho uwujyana kubyagira,

ntava aho nsa n’ubwerabwera,

hafi y’imikumbi ya bagenzi bawe.

ABAKWE:

8Niba utabizi, wowe gitego mu bakobwa,

sohoka ukurikire umukumbi wawe,

maze abana b’ihene ubajyane kurisha

iruhande rw’ibiraro by’abungeri.

UMUKWE:

9Ncuti yanjye,

nakugereranya n’imwe mu mafarasi y’ingore,

amwe akurura amagare ya Farawo.

10Imisaya yawe ni ihogoza, itatse amasaro,

kimwe n’ijosi ryawe ritamirije inigi.

11Turagutungira inigi za zahabu,

duharagemo amabara ya feza.

ABAGENI BOMBI:

12— Igihe umwami bamushagaye,

ni bwo akarabo kanjye gatama impumuro nziza,

13Uwo nkunda ni nk’agapfunyika k’umubavu

kegama hagati y’amabere yombi.

14Uwo nkunda ni nk’agashandiko k’indabo

hagati y’imizabibu ya Enigadi.

15— Koko uri mwiza, mukobwa nkunda, koko uri mwiza!

Amaso yawe ni nk’ay’inuma.

16— Uri mwiza, muhungu nkunda, koko uteye ubwuzu.

Uburiri bwacu ni ubwatsi butoshye.

17— Inkingi z’inzu yacu ni sederi,

n’imishoro yayo ni imizonobari.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help