1Alleluya!
Bayoboke b’Uhoraho, nimuhanike ibisingizo,
maze musingize izina ry’Uhoraho!
2Izina ry’Uhoraho nirisingizwe,
ubu ngubu n’iteka ryose!
3Kuva igihe izuba rirashe kugeza ubwo rirenga,
nihasingizwe izina ry’Uhoraho!
4Uhoraho asumba kure amahanga yose,
n’ikuzo rye rigasumba ijuru.
5Ni nde wamera nk’Uhoraho Imana yacu,
we utetse ijabiro hejuru iyo gihera,
6maze akunama areba ijuru n’isi hasi ye?
7Ahagurutsa indushyi mu mukungugu,
akavana umutindi mu cyavu,
8kugira ngo amwicaze hamwe n’abakomeye,
abakomeye bo mu muryango we.
9Umugore wari ingumba amushakira inzu,
akamugira umubyeyi wizihiwe mu bana be.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.