Izayi 42 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Indirimbo ya mbere y’Umugaragu w’Imana

1Dore umugaragu wanjye nshyigikiye,

intore yanjye inyizihira.

Namushyizeho umwuka wanjye;

azagaragariza amahanga ubutabera,

2ntazasakuza kandi ntazatera ijwi hejuru,

ntazumvikanisha ijwi rye mu mayira.

3Ntazavuna urubingo rwarabiranye,

ntazazimya ifumba igicumbeka,

kandi nta kabuza, azagaragaza ubutabera.

4We ntazigera acogora, cyangwa ngo acike intege,

kugeza ubwo azaba yamaze gukwiza ubutabera ku isi,

n’ibirwa bitegereje amategeko ye.

5Nguko uko avuze Uhoraho, Imana,

we waremye ijuru akaribambika,

akarambura isi n’ibiyiriho byose,

ibiyimeraho akabiha guhumeka,

agaha n’umwuka abayigendaho bose.

6Ni jye Uhoraho, wakwihamagariye, nkurikije umugambi wanjye,

ngufata ikiganza, ndakwizigamira,

nkugenera kwemararira isezerano ry’imbaga,

no kuba urumuri rw’amahanga,

7kugira ngo uhumure amaso y’impumyi,

uvane imfungwa mu nzu y’imbohe,

kandi ukure mu munyururu abari mu mwijima.

Uhoraho agiye kurangiza imigambi ye

8Ni jye, Uhoraho, iryo ni ryo zina ryanjye,

ikuzo ryanjye nkaba ntazagira undi ndiha,

cyangwa ibigirwamana ngo mbihe ibisingizo bingenewe.

9Dore ibyabaye mbere byarahise,

jye kandi mbamenyesheje ibishya,

ndabiberetse ngo mubimenye mbere y’uko biba.

10Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuva ku mpera z’isi, muririmbe ibisingizo bye,

mwebwe bantu bo ku nyanja n’ibiyirimo byose,

namwe birwa kimwe n’ababituye.

11Ubutayu buhanike amajwi, kimwe n’imigi yabwo,

hamwe n’imidugudu Kedari atuyemo;

abaturage b’i Sela bamusingize,

abo mu tununga tw’imisozi basabagizwe n’ibyishimo.

12Nibakuze Uhoraho, bamamarize mu birwa ibisingizo bye !

13Uhoraho agiye gusohoka nk’intwari,

azinze umunya nk’ingabo iri ku rugamba,

avugije akamo k’impuruza, aratontomye,

kandi ateye abanzi be nk’umurwanyi w’intwari.

14«Namaze igihe kirekire nicecekeye,

ndiyumanganya sinagira icyo mvuga;

narashinyirije ndetse umwuka urahera,

boshye umugore uri ku nda.

15Noneho ngiye kurimbura imisozi n’udusozi,

ibyayimezeho byose mbyumishe;

inzuzi nzazihindura ibirwa,

ibizenga by’amazi mbyumutse.

16Nzayobora impumyi mu nzira zitamenyereye,

nzinyuze mu tuyira zitazi.

Nzahindura umwijima mo urumuri imbere yabo,

n’inzira ziyobaguritse, zigororwe.

Iyo migambi ngiye kuyirangiza,

kandi sinteze kuyireka na rimwe.»

17Ngabo basubiranye inyuma ikimwaro,

abashyira amiringiro yabo mu bigirwamana,

bakabwira ubutare bushongeshejwe bati

«Imana zacu ni mwebwe !»

Umuryango udashaka kumva

18Mwe bipfamatwi, nimwumve,

impumyi namwe nimwitegereze, mubone!

19Ni nde mpumyi, uretse umugaragu wanjye ?

Ni nde gipfamatwi atari intumwa ngiye kohereza ?

Ni nde mpumyi atari icyegera cyanjye ?

Ni nde gipfamatwi atari umugaragu w’Uhoraho ?

20Wabonye byinshi, ariko nta cyo wafashe;

ufite amatwi azibutse, ariko ntiwumva!

21Kubera ukudahemuka k’umugambi we,

Uhoraho yashatse ko amategeko ye akomera, akaba akataraboneka.

22Ariko dore imbaga yanyazwe ibyayo, irasenyerwa,

bose babaroshye mu myobo, babahisha no mu mazu y’imbohe;

babaye abo kujyanwa bunyago, babuze n’umwe wabarengera,

barashimutwa, habura n’uwagira ati «Bangarurire !»

23Ni nde muri mwe uri butege amatwi aya magambo,

akitondera kumva icyo asobanura?

24Ni nde watanze Yakobo ngo anyagwe ibye,

Israheli ngo ijyanwe bunyago?

Aho ntiyaba ari Uhoraho twacumuyeho,

ntidushake gukurikira inzira ye,

kandi ntitwite ku mategeko ye ?

25Ni yo mpamvu yaroshye kuri Israheli umujinya w’uburakari bwe,

ayiteza n’intambara ikomeye, iyokera impande zose,

ariko yo ntiyabyumva,

igeza n’aho ishya irakongoka,

ariko ntiyagira icyo yitaho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help