Abalevi 14 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Isukurwa ry’umubembe

1Uhoraho abwira Musa, ati

2«Dore umuhango muzakurikiza, umunsi muzasukura umubembe: Muzamushyikiriza umuherezabitambo,

3maze na we amusohokane kure y’ingando, abe ariho amusuzumira.

Uwo muntu umaze gukira indwara yo mu bwoko bw’ibibembe, agashaka kwisukura,

4umuherezabitambo azamutegeka kuzana inyoni ebyiri nzima zisukuye, umwenda w’umuhemba hamwe n’amashami ya sederi na hisopo.

5Umuherezabitambo azategeka kwicira inyoni ya mbere hejuru y’urwabya rw’ibumba rurimo amazi yo mu iriba.

6Azafata inyoni nzima isigaye hamwe n’umwenda w’umuhemba, ishami rya sederi n’irya hisopo; abyinike mu maraso ya ya nyoni biciye hejuru y’amazi yo mu iriba.

7Namara kuminjagira incuro ndwi kuri wa wundi ushaka kwisukuraho ibibembe, azatangaza ko asukuwe. Ubwo umuherezabitambo azarekura ya nyoni nzima yigire ku gasozi.

8Ushaka kwisukura na we, azamesa imyambaro ye, yogoshe ubwoya bwose afite, yiyuhagire mu mazi, maze abe asukuwe. Nyuma azasubira mu ngando, ariko amare iminsi irindwi atarinjira mu ihema rye.

9Ku munsi wa karindwi, azogosha ubwoya bwose afite, ku mutwe, ku kananwa no ku bitsike by’amaso. Azamesa kandi imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, maze abe asukuwe.

10Ku munsi wa munani, azamurika abana b’intama babiri, umwana w’intama w’inyagazi ufite umwaka umwe kandi utagira inenge, urweso rw’amavuta hamwe n’utwibo dutatu tw’ifu ivanze n’amavuta.

11Umuherezabitambo urangiza uwo muhango, amurika uwo muntu ugomba gusukurwa hamwe n’amaturo ye, imbere y’Uhoraho ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.

12Umuherezabitambo afata umwana w’intama wa mbere akawuturaho igitambo cy’indishyi y’akababaro, kigaherekezwa na rwa rwabya rw’amavuta. Ibyo byose umuherezabitambo abimurika imbere y’Uhoraho.

13Uwo mwana w’intama awicira aho basanzwe bicira igitambo cy’impongano y’icyaha cyangwa igitambo gitwikwa, ni ukuvuga ahantu hatagatifu. Kandi rero, ari igitambo cy’indishyi y’akababaro, ari n’igitambo cy’impongano y’icyaha, byose biba iby’umuherezabitambo. Ni ibintu bitagatifu.

14Umuherezabitambo akoza urutoki mu maraso y’igitambo cy’indishyi y’akababaro, agasiga uwisukurisha ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ryo ku kirenge cy’iburyo.

15Umuherezabitambo afata ya mavuta ari mu rwabya, akisukaho make mu kiganza cy’ibumoso.

16Ayo mavuta yo ku rushyi rw’ibumoso, umuherezabitambo ayakozamo urutoki incuro ndwi imbere y’Uhoraho.

17Amavuta asigaye ku rushyi, umuherezabitambo ayasiga uwisukurisha ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ryo ku kirenge cy’iburyo. Ubwo nyine asiga ayo mavuta aho yasize ya maraso y’igitambo cy’indishyi y’akababaro.

18Amavuta asigaye ku rushyi, umuherezabitambo ayasiga uwisukurisha ku mutwe, maze imbere y’Uhoraho, akamukoreraho umuhango wo kumuhanaguraho icyaha.

19Ubwo noneho umuherezabitambo atura igitambo cy’impongano y’icyaha, maze agakorera ku wisukurisha umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure. Hanyuma yica itungo rigenewe igitambo gitwikwa,

20maze akakimurikira ku rutambiro hamwe n’ituro ry’ifu. Umuherezabitambo arangiza akorera ku wisukurisha umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure, maze akaba asukuwe.

Isukurwa ry’umubembe w’umukene

21Niba uwanduye ari umukene, akaba adashobora kubona ibyo byose, azazane umwana w’intama umwe awumurikeho igitambo cy’indishyi y’akababaro, kugira ngo bamukorereho umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure. Azamurika kandi ituro ry’akebo kamwe k’ifu ivugishije amavuta hamwe n’urwabya rw’amavuta. Akurikije uko yifite,

22azongeraho inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri, imwe ibe iy’igitambo cy’impongano y’icyaha, indi na yo ibe iy’igitambo gitwikwa.

23Ku munsi wa munani, naza kwisukurisha, ibyo byose azabishyikiriza umuherezabitambo imbere y’Uhoraho, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.

24Umuherezabitambo azafata wa mwana w’intama w’igitambo cy’indishyi y’akababaro hamwe na rwa rwabya rw’amavuta, maze abimurike imbere y’Uhoraho.

25Namara kwica umwana w’intama w’igitambo cy’indishyi y’akababaro, amaraso yawo azayasiga uwisukurisha ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ryo ku kirenge cy’iburyo.

26Umuherezabitambo asuka amavuta make mu kiganza cy’ibumoso.

27Ayo mavuta yo ku rushyi rw’ibumoso, umuherezabitambo ayakozamo urutoki rw’ikiganza cy’iburyo, maze akayaminjagira incuro ndwi imbere y’Uhoraho.

28Naho ayo mavuta ari ku rushyi, umuherezabitambo ayasiga uwisukurisha ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cy’iburyo. Ubwo nyine asiga ayo mavuta aho yasize ya maraso y’igitambo cy’indishyi y’akababaro.

29Amavuta asigaye ku rushyi, umuherezabitambo ayasiga uwisukurisha ku mutwe, maze imbere y’Uhoraho, akamukoreraho umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure.

30Uwisukurisha naba yazanye inuma cyangwa intungura, mbese muri izo nyoni azaba yashoboye kubona,

31imwe izaturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi na yo ibe iy’igitambo gitwikwa kigaherekeza ituro ry’ifu. Nyuma y’ibyo, umuherezabitambo akorera ku wisukurisha umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure, imbere y’Uhoraho.»

32Ayo ni yo mategeko yerekeye umubembe w’umukene utashobora kubona ibya ngombwa byajyana n’umuhango wo kumusukura.

Uruhumbu ku nkuta z’amazu

33Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati

34«Nimumara kugera mu gihugu cya Kanahani nabeguriye, maze ngashyira ibibara by’ibibembe mu nzu y’icyo gihugu kizaba icyanyu,

35nyiri iyo nzu nyine azajya kubimenyesha umuherezabitambo. Azamubwira ati «Nabonye ibibara bisa n’iby’ibibembe mu nzu yanjye.»

36Umuherezabitambo azategeka ko iyo nzu bayikuramo ibirimo byose, mbere y’uko yinjiramo ngo asuzume ibyo bibara. Ibyo bizatuma nta kintu cyo muri iyo nzu cyandura. Nibirangira, umuherezabitambo azinjira muri iyo nzu kugira ngo asuzume ibyo bibara.

37Nasanga bisa n’ibicengera mu rukuta, kandi byariyashijemo imitutu y’icyatsi kibisi cyangwa itukura,

38umuherezabitambo azasohoka, maze nagera ku muryango w’ihema, iyo nzu ayifunge mu gihe cy’iminsi irindwi.

39Ku munsi wa karindwi, umuherezabitambo azagaruka maze yongere asuzume. Nasanga ibyo bibara bishaka gukwira ku nkuta z’inzu,

40umuherezabitambo azategeka ko amabuye yanduye bayomora, maze bakayajugunya hirya y’umugi, ahantu hahumanye.

41Ibitaka byose byanduriye ku nkuta mu nzu imbere, bazabiharure maze babisuke hirya y’umugi, ahantu hahumanye.

42Bazashaka andi mabuye bayasimbuze aya mbere, kandi bafate urundi rwondo bahome ya nzu bundi bushya.

43Hari ubwo bakomora ya mabuye, bagaharura icyondo, ndetse bakongera guhoma bundi bushya, ariko bya bibara bikanga bikagaruka kuri ya nzu.

44Icyo gihe umuherezabitambo azagenda yongere asuzume. Nasanga ibyo bibara byariyongereye, bizaba ari ibibembe byasabitse iyo nzu. Izaba yaranduye;

45muzayisenye. Ibizayivaho, ari amabuye, ibiti cyangwa urwondo byose muzabijyane hirya y’umugi, ahantu hahumanye.

46Igihe cyose iyo nzu izaba ifunze, uzayinjiramo azaba yanduye kugeza nimugoroba.

47Naho uzayiryamamo cyangwa akayiraramo, azagomba kumesa imyenda ye.

48Cyakora rero, umuherezabitambo niyinjira, maze yasuzuma agasanga ibibara bitariyongereye bamaze guhoma bundi bushya, azatangaza ko iyo nzu itanduye. Izaba isukuye kuko ubwandu buzaba bwakize.

49Kugira ngo ahumanure iyo nzu, azazana inyoni ebyiri, umwenda w’umuhemba, hamwe n’amashami y’ibiti bya sederi na hisopo.

50Inyoni ya mbere azayicira hejuru y’urwabya rurimo amazi yo mu isoko.

51Amashami y’ibiti bya sederi na hisopo, umwenda w’umuhemba, hamwe na ya nyoni ikiri nzima, azabyinika mu mazi yo mu isoko no mu maraso ya ya nyoni yapfuye. Ibyo byose azabiminjagira ya nzu incuro ndwi.

52Nguko uko azahumanura iyo nzu, akoresheje amaraso y’inyoni, amazi yo mu isoko, inyoni nzima, umwenda w’umuhemba, hamwe n’amashami y’ibiti bya sederi na hisopo.

53Umuherezabitambo kandi azarekura ya nyoni nzima igurukire hirya y’umugi ahagana ku gasozi, maze na we akorere kuri iyo nzu umuhango wo kuyihumanura. Nyuma y’ibyo rero, ni ho izaba isukuwe.»

54Ayo ni yo mategeko yerekeye indwara zose zo mu bwoko bw’ibibembe; ari urushimba,

55ari ibibara byo ku mwambaro cyangwa ku nzu,

56ari ikibyimba, amahumane cyangwa isekera.

57Ni amabwiriza asobanura igihe ikintu kiba cyanduye cyangwa kitanduye. Mbese ayo ni yo mategeko yerekeye ibibembe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help