Ibyahishuwe 15 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abamalayika barindwi n’ibyorezo birindwi

1Nuko mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje : ni abamalayika barindwi bacigatiye ibyorezo birindwi ari byo by’imperuka, kuko muri byo uburakari bw’Imana bwari bugeze ku musendero wabwo.

2Hanyuma mbona ikimeze nk’inyanja ibonerana kandi ivanze n’umuriro. Abatsinze cya Gikoko, ishusho yacyo n’umubare w’izina ryacyo, bari bahagaze kuri iyo nyanja ibonerana, bafite inanga z’Imana.

3Nuko batera indirimbo ya Musa, umugaragu w’Imana, n’iya Ntama, bavuga bati

«Nyagasani Mana, Mushoborabyose,

ibikorwa byawe birakomeye kandi biratangaje.

Inzira zawe ziratunganye kandi ni inyakuri,

wowe Mwami w’amahanga.

4Ni nde utagutinya, Nyagasani,

kandi ngo asingize izina ryawe ?

Kuko ari wowe wenyine Nyirubutagatifu;

amahanga yose azaza, maze apfukame imbere yawe,

kubera ko ubucamanza bwawe bwigaragaje.»

5Hanyuma y’ibyo, mbona mu ijuru Ingoro y’Imana, yarimo Ubushyinguro bw’Isezerano irakingutse,

6maze ba bamalayika barindwi bari bacigatiye ibyorezo birindwi basohoka mu Ngoro, bambaye imyambaro y’ihariri inetereye kandi ibengerana, bakenyeje n’umukandara wa zahabu.

7Nuko kimwe muri bya Binyabuzima bine gihereza abo bamalayika barindwi inkongoro ndwi za zahabu, zisendereye uburakari bw’Imana ibaho uko ibihe bizahora bisimburana iteka.

8Nuko Ingoro y'Imana yuzura umwotsi, utewe n’ikuzo ry’Imana n’ububasha bwayo. Ntihagira n’umwe ushobora kwinjira mu Ngoro y'Imana, kugeza ubwo bya byorezo birindwi byazanywe n’abamalayika barindwi birangira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help