1Mwana wanjye, uritondere ubuhanga bwanjye, utege amatwi amabwiriza yanjye,
2kugira ngo ugumane ibitekerezo biboneye, n’imvugo yawe ihoremo ubumenyi.
3Ni koko, iminwa y’umugore w’indaya iba isize ubuki, n’amagambo ye aryohereye kurusha amavuta.
4Ariko ibyo ntibimubuza gusharira nk’umuravumba, amaherezo ugasanga atyaye nk’inkota ifite ubugi impande zombi.
5Ibirenge bye biramanuka bigana urupfu, intambwe ze zasatiriye inyenga.
6Aho kugira ngo ashake inzira igana ubuzima, arorongotana aho atazi.
7None rero, bana banjye, muntege amatwi, mwoye kwirengagiza amagambo yanjye.
8Uzagendere kure inzira ye, woye kwegera umuryango w’inzu ye,
9hato atazavaho aha icyubahiro cyawe abandi, n’ubuzima bwawe akabutegeza abanyarugomo;
10abavantara bagahazwa n’imitsi yawe, ibyo wagokeye bigatunga undi,
11maze amaherezo wamara kuzongwa wese, ugacura imiborogo.
12Ubwo rero uzicuza, ugira uti «Byangendekeye bite kugira ngo nange guhanwa, umutima wanjye usuzugure inyigisho?
13Ni kuki ntumvise ijwi ry’abigisha banjye, nkanga gutega amatwi abanyoboraga?
14Habuze gato ngo mbonere akaga mu ikoraniro no mu muryango!»
Kudahemukira umugore washatse15Uzajye unywa amazi yo mu iriba ryawe, amazi ava mu isoko wicukuriye.
16Amasoko yawe ntakavuburire hanze, n’amariba yawe ngo asendere mu mayira.
17Uzayiharire wenyine, woye kuyasangira n’abanyamahanga.
18Isoko yawe nigire umugisha! Jya unezezwa n’umugore washatse mukiri bato;
19akubere nk’impara y’inkundwakazi, cyangwa isha iteye ubwuzu. Amabere ye azahore agushyushya, ntugahweme kunyurwa n’urukundo rwe.
20Mwana wanjye, ni kuki wararukira umugore w’undi, ugahobera umuvantara umusoma mu gituza?
21Ni koko, imigenzereze ya buri wese yiyerekana mu maso y’Uhoraho, agakurikirana inzira ze.
22Umugome azafatirwa mu mutego w’ubwicanyi bwe, ajishwe n’ingoyi y’icyaha cye.
23Azicwa no kutagira uburere, azire ubusazi bwe bwamurenze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.