Ibyakozwe 6 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Itorwa ry’abafasha barindwi b’Intumwa

1Muri iyo minsi, umubare w’abigishwa ukomeza kwiyongera; nuko abavugaga ikigereki muri bo batangira kwinubira Abahebureyi, kuko abapfakazi babo batitabwagaho uko bikwiye mu igabura rya buri munsi.

2Nuko ba Cumi na babiri bahamagaza ikoraniro ry’abigishwa, barababwira bati «Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura.

3None rero, bavandimwe, nimwishakemo abagabo barindwi b’inyangamugayo buzuye Roho Mutagatifu n’ubuhanga, maze tubashinge uwo murimo.

4Naho twebwe tuzagumya kwibanda ubudahwema ku isengesho no ku murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana.»

5Iyo nama ishimisha ikoraniro ryose; batora Sitefano, umuntu wuzuye ukwemera na Roho Mutagatifu, batora na Filipo na Porokori, Nikanori na Timoni, Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari umuyoboke w’idini ry’Abayahudi.

6Maze babashyira Intumwa; zimaze kubasabira, zibaramburiraho ibiganza.

7Nuko ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose, umubare w’abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n’abaherezabitambo benshi bayoboka ukwemera.

Sitefano afatwa, akaregwa ibinyoma

8Sitefano, uko Imana yakamusenderejemo ubutoneshwe n’ububasha, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda.

9Ariko abantu bo mu isengero ryitwa «iry’ababohowe», hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano.

10Nyamara ntibashoboraga guhangara ubuhanga bwe kimwe na Roho wamuvugiragamo,

11bituma bagurira abantu ngo bavuge bati «Twamwumvise avuga amagambo atuka Musa n’Imana.»

12Nuko bahuruza rubanda hamwe n’abakuru b’umuryango n’abigishamategeko; baraza bamugwa gitumo baramufata, bamujyana mu Nama nkuru.

13Ni ko kuzana abashinjabinyoma baravuga bati «Uyu muntu ntahwema kuvuga amagambo asebya Ahantu hatagatifu kimwe n’Amategeko;

14tunamwumva avuga ko uwo Yezu w’i Nazareti azasenya aha Hantu hatagatifu, akanahindura Amategeko twahawe na Musa.»

15Abari mu Nama nkuru bose baramwitegerezaga, maze babona mu ruhanga rwe hasa n’ah’umumalayika.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help