Yeremiya 28 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yeremiya n’umuhanuzi Hananiya

1Muri uwo mwaka, Sedekiya, umwami wa Yuda, amaze kwima, ubwo hari mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane, nuko umuhanuzi Hananiya mwene Azuru ukomoka i Gibewoni ambwirira mu Ngoro y’Uhoraho, mu maso y’abaherezabitambo na rubanda bose, ati

2«Uhoraho Umugaba w’ingabo Imana ya Israheli, avuze atya: Nciye uburetwa bw’umwami w’i Babiloni!

3Nihashira imyaka ibiri, uko bukeye, nzajya ngarura aha hantu ibikoresho byose by’Ingoro y’Uhoraho, Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yahakuye akabijyana i Babiloni.

4Kandi nzagarura aha hantu, Yekoniya mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, hamwe n’abantu ba Yuda bose bajyanywe bunyago i Babiloni, kuko nyine nzaca uburetwa bw’umwami w’i Babiloni. Uwo ni Uhoraho ubivuze!»

5Umuhanuzi Yeremiya asubiriza umuhanuzi Hananiya imbere y’abaherezabitambo n’imbaga yose yari ihagaze mu Ngoro y’Uhoraho,

6amubwira ati «Amen! Uhoraho nabigenze atyo! Narangize amagambo uhanuye, maze agarure aha hantu ibikoresho by’Ingoro biri i Babiloni, n’abantu bose bahajyanywe bunyago.

7Nyamara ariko tega amatwi iri jambo ngiye kukubwira wowe n’umuryango wose:

8Kuva kera na kare, abahanuzi batubanjirije jye nawe, bahanuriye ibihugu byinshi n’ingoma zikomeye, bakabamenyesha intambara, amakuba n’ibyorezo.

9Ariko niba umuhanuzi mu guhanura kwe amenyesha amahoro, azemerwa ko yoherejwe n’Uhoraho koko igihe ibyo yavuze bizagaragara!»

10Nuko umuhanuzi Hananiya afata za ngeri z’ibiti zari ku ijosi rya Yeremiya, arazivuna,

11maze avugira imbere ya rubanda rwose, ati «Uhoraho avuze atya: imyaka ibiri nishira, uko bukeye, ni uko nzaca uburetwa bwa Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, nkabuvana ku ijosi ry’amahanga yose.» Nuko Yeremiya aragenda.

12Umuhanuzi Hananiya amaze kuvuna bya biti byari ku ijosi rya Yeremiya, Uhoraho abwira Yeremiya ati

13«Genda ubwire Hananiya, uti ’Uhoraho avuze atya: Ingeri z’ibiti wazivunnye; none zisimbuze iz’icyuma.

14Koko rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ingoyi y’icyuma ni yo nzabohesha amahanga yose kugira ngo agaragire Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni; azamukorera, ndetse n’inyamaswa zo mu ishyamba ndazimweguriye.’»

15Umuhanuzi Yeremiya ni ko kubwira Hananiya, ati «Hananiya, tega amatwi: Uhoraho ntiyakohereje; ni wowe utuma uyu muryango wiringira ibinyoma.

16Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya: Ngiye kuguca ku isi, uyu mwaka uzapfa, kuko watoje imbaga kugomera Uhoraho.»

17Nuko umuhanuzi Hananiya apfa mu kwezi kwa karindwi k’uwo mwaka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help