1Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Witsemba». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. Yayihimbiye mu buvumo, igihe yahungaga Sawuli.
2Gira ibambe, Mana yanjye, ngirira ibambe,
kuko ari wowe nashatseho ubuhungiro,
maze nikinga mu gicucu cy’amababa yawe,
kugeza igihe ibyago ndimo bizashirira.
3Ndatakambira Imana, Musumbabyose,
Imana indengera muri byose.
4Aho iganje mu ijuru ninyoherereze icyankiza!
Dore umuntu unsatiriye yatutse Imana,
none na yo nigaragaze ineza n’ubudahemuka bwayo! (guceceka akanya gato)
5Dore ndyamye hagati y’abantu bameze nk’intare,
zimiragura bene muntu!
Amacumu n’imyambi, ni byo menyo yabo,
inkota ityaye ikaba ururimi rwabo.
6Mana yanjye, garagaza ububasha bwawe busumbye ijuru,
ikuzo ryawe ritumbagire hejuru y’isi yose!
7Mu nzira nyuramo, bahateze umutego:
ariko narunamye ndawurokoka.
Bari bacukuye urwobo imbere yanjye,
none ni bo baruguyemo. (guceceka akanya gato)
8Mana yanjye, umutima wanjye wasubiye mu gitereko!
Umutima wanjye wasubiye mu gitereko,
none reka ndirimbe, ncurange ibyishongoro!
9Nti «Kanguka, shema ryanjye,
kanguka, nanga y’imirya, nawe cyembe,
maze nkangure umuseke!»
10Nyagasani, nzagusingiriza mu yindi miryango,
ngucurangire rwagati mu mahanga;
11kuko ineza yawe ikabakaba ku ijuru,
n’ubudahemuka bwawe bugatumbagira mu bicu.
12Mana yanjye, garagaza ububasha bwawe busumbye ijuru,
ikuzo ryawe ritumbagire hejuru y’isi yose!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.