1Uhoraho azagirira impuhwe bene Yakobo, azatoranya bundi bushya umuryango wa Israheli, azabatuze mu gihugu cyabo. Abanyamahanga bazaza babagana, bifatanye n’inzu ya Yakobo.
2Abo mu bihugu bya kure bazajyana n’Abayisraheli, babasubize mu gihugu cyabo; nuko nibamara kugera ku butaka bw’Uhoraho, Israheli ibagire abacakara n’abaja bayo, itegeke abayishikamiraga, inabashyire ku ngoyi bari barashyizweho.
Amaherezo y’umwami w’i Babiloni3Umunsi Uhoraho azaba amaze kukugarura mu gihugu cyawe, nyuma y’imiruho, imibabaro n’ubucakara wari urimo,
4uzabyinira hejuru y’umwami w’i Babiloni uti:
Mbese wa munyagitugu, yaherera he?
Ubwibone bwe se bwo bwazimiriye he?
5Uhoraho yavunaguye inkoni z’abagome,
kimwe n’ibiboko by’abanyagitugu,
6bakubitanaga umujinya ibihugu badahwema,
bakigarurira amahanga n’uburakari,
bakayaburagiza batayasonera,
bakigarurira amahanga n’uburakari.
7None isi yose iratuje, abantu basabwe n’ibyishimo.
8Ndetse n’imizonobari irakwishimaho,
kandi kuva wagwa, amasederi yose ya Libani aravuga ati
«Ntakizanzamutse ukundi, uwazanwaga no kudutsemba.»
9Ab’ikuzimu bakimenya ko uje, biteguye kukwakira.
Bakanguye abapfuye bose ku mpamvu yawe,
abigeze kuba ibikomerezwa ku isi,
abari abami b’amahanga bahagurutswa ku ntebe zabo.
10Abo bose bafashe ijambo barakubwira bati
«Nawe dore ubaye umunyantege nke nkatwe,
usigaye warahindutse nkatwe!
11Ubukire bwawe bwamanukanye n’amajwi y’inanga ikuzimu,
uzisasira umujagato w’inyo, uwiyorose.
12Mbese waba waramanutse ute mu ijuru,
Nyenyeri yakirana, Mwana w’umuseke weya ?
Waba se warahanutse ute ukagwa ku isi,
wowe wayogozaga amahanga, uvuga uti
13’Nzazamuka mu ijuru,
nshyire intebe yanjye hejuru y’inyenyeri z’Imana,
nzature ku musozi imana zikoraniraho,
aherekera mu majyaruguru.
14Nzazamuka njye ku mpera z’ibicu,
maze nzareshye n’Umusumbabyose.’
15Ariko dore wamanutse kwa Nyirarupfu,
mu muhenengero w’ikuzimu!»
16Abakubona barakwitegereza ubudahwema,
bakitonda bakakureba, bibaza bati
«Mbese uyu yaba wa mugabo wahindishaga isi umushyitsi,
agahungabanya abami n’ingoma zabo,
17uwahinduraga isi ubutayu, agasenya imigi,
ntarekure imbohe ngo zigaruke iwabo?»
18Abami bose b’amahanga, udakuyemo n’umwe,
buri wese mu mva ye baruhukiye mu mahoro.
19Ariko wowe wajugunywe kure y’imva yawe,
uteye ubwoba boshye uruhinja rwavutse rupfuye.
Umeze nk’intumbi banyukanyutse;
ukikijwe n’imirambo y’abahinguranyijwe n’inkota,
ikaba igaramye ku mabuye ashashe mu rwobo.
20Ntuzabangikana na bo mu mva,
kuko wayogoje igihugu cyawe, ukica umuryango wawe:
inyoko y’abagome ntizongera kuvugwa ukundi.
21Nimwitegure kwica abana, kubera icyaha cy’ababyeyi babo,
hato batava aho baduhagurukana, bakigarurira isi,
maze bakayubakaho imigi.
22Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya:
Ngiye ubwanjye kubahagurukira.
Nzatsembaho izina Babiloni n’ibiyiranga byose,
abayikomokaho bose n’urubyaro rwabo.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
23Nzahahindura ibidendezi by’amazi,
n’intaho ya za nyirabarazana,
mpakubuze umweyo ukumunzura byose.
Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.
Uhoraho azavunagura Abanyashuru24Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ararahiye ati
«Icyo natekereje kizaba, n’icyo nagambiriye kizarangira.
25Nzavunagurira Abanyashuru mu gihugu cyanjye,
mbarimbure ku misozi yanjye.
Abo bicishaga uburetwa nzabubakiza,
n’umutwaro babakoreraga nywubature.»
26Uwo ni umugambi Uhoraho yafatiye isi yose,
ni igihano yageneye amahanga yose.
27Niba se Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yafashe umugambi,
ni nde uzamugamburuza ?
Niba se yamaze kubangura ukuboko kwe ngo ahane,
ni nde uzamugeruza ?
Igihano cy’Abafilisiti28Umwaka umwami Akhazi yatanzemo, hatangazwa aya magambo :
29Mwebwe mwese, Abafilisiti,
ntimwishimire ko ikiboko mwakubitwaga cyacitsemo kabiri,
kuko mu mwiyuburure w’inzoka hazasohokamo impiri,
naho mu mpiri hakazasohokamo ikiyoka kiguruka.
30Imbabare zizagaburirwa, abakene babeho mu ituze;
ariko abagukomokaho nzabisha inzara, abayirokotse mbasonge.
31Mwe migi izitiwe, nimurire kandi muboroge !
Abafilisiti bose uko bangana bahwereye :
kuko mu majyaruguru haturutse umwotsi,
hakaba ari nta n’umwe ubuze muri icyo gitero.
32Bazasubiza iki intumwa batumweho n’Abafilisiti ?
Dore uko bazazisubiza: Ni Uhoraho ubwe washinze Siyoni,
ni ho abakene b’umuryango we bafite ubuhungiro nyabwo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.