1Umuyahudi arusha iki abandi? Ukugenywa bimaze iki?
2Bifite akamaro kanini kandi ku buryo bwose. Mbere na mbere kuko ari bo baragijwe amagambo y’Imana.
3Bite rero? Niba bamwe muri bo barahemutse, ubuhemu bwabo bwahindura ubusa ubudahemuka bw’Imana?
4Ntibikabeho! Imana irabe imvugakuri, naho umuntu wese abe umubeshyi, nk’uko byanditswe ngo «Urabe intungane mu magambo yawe, uzatsinde nushyirwa mu rubanza.»
5Ariko se niba inabi yacu igaragaza ubutungane bw’Imana, tuvuge ngo iki? Mbese Imana ntirenganya, Yo ihanira ko yarakaye?
6Ndavuga ku buryo bw’abantu. Ntibikabe! Naho ubundi se, Imana yazacira ite isi urubanza?
7Nyamara se, niba ukuri kw’Imana kurushaho kugaragara ku mpamvu y’ikinyoma cyanjye, maze Imana igahabwa ikuzo, ni uruhe rubanza rwampamya kuba umunyabyaha ?
8Kandi ni iki kitubuza gukora ibibi ngo bibyare ibyiza, nk’uko batubeshyera bavuga ko ari yo nyigisho yacu ? Abo ngabo bazacirwa urubanza rubakwiriye.
9Bite rero ? Hari icyo turusha abandi se ? Habe na mba ! Dore tumaze guhamya bose icyaha, ari Abayahudi, ari Abagereki,
10nk’uko byanditswe ngo
«Nta ntungane wabona, habe n’imwe,
11 nta we uzi ubwenge,
nta we ushaka Imana.
12 Bose barayobye, babereye ibigoryi icyarimwe,
nta n’umwe ukora icyiza, habe n’umwe.
13 Umuhogo wabo ni imva irangaye,
indimi zabo zisuka ibinyoma.
Iminwa yabo ijunditse ubumara nk’ubw’impiri,
14 akanwa kabo kuzuyemo imivumo n’amagambo asesereza.
15 Ibirenge byabo byihutira kumena amaraso,
16 amatongo n’imiborogo ni byo biranga aho banyuze.
17 Ntibazi inzira y’amahoro,
18 nta gitinyiro cy’Imana mu maso yabo.
19Nyamara tuzi ko ibyo amategeko avuze byose, bibwirwa abagengwa n’amategeko kugira ngo akanwa kose kazibe, maze isi yose yemezwe kuba yaragomeye Imana.
20Ni yo mpamvu nta n’umwe uzagirwa intungane mu maso yayo n’uko yubahiriza amategeko, kuko amategeko afasha gusa kumenya icyaha.
Ubutungane buturuka ku kwemera21Ubu ngubu ariko ubutungane bw’Imana bwarahishuwe hatagombye amategeko; intangamugabo ni amategeko n’abahanuzi.
22Ni ubutungane bw’Imana butangwa no kwemera Yezu Kristu, bukaba bugenewe abemera bose nta vangura.
23Kuko bose bagomye, bakivutsa ikuzo ry’Imana.
24Ariko bahabwa kuba intungane n’ineza yayo ku buntu, babikesha gucungurwa na Kristu Yezu.
25Ni We Imana yagize intangacyiru mu maraso ye ku bw’ukwemera, kugira ngo igaragaze ubutungane bwayo, Yo yarenze ku byaha bya kera,
26mu gihe yabyihanganiraga. Ubu ngubu rero igaragaza ubutungane bwayo kugira ngo ibe intungane, kandi ihe kuba intungane ugengwa no kwemera Yezu.
27Wa mwirato ushingiye he se noneho? Warashize. Uzize irihe teka? Iryo kubahiriza amategeko? Oya! Ahubwo itegeko ry’ukwemera.
28Koko rero, turahamya ko umuntu ahabwa kuba intungane n’ukwemera hatagombye ibikorwa by’amategeko.
29Mbese Imana yaba iy’Abayahudi bonyine? Nta bwo se ari n’iy’abanyamahanga? Yego, ni n’iy’abanyamahanga.
30Ubwo ari Imana imwe, izaha uwagenywe kuba intungane abikesha ukwemera, n’utagenywe na we abikesha ukwemera.
31Ubwo se turambura amategeko agaciro kayo tuvuga ukwemera? Ntibikabe! Ahubwo tuyahaye ishingiro.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.