1Alleluya!
Nimusingirize Uhoraho mu ijuru,
mumusingize mwebwe abatuye hejuru y’ibicu!
2Nimumusingize, bamalayika be mwese,
namwe, ngabo ze mwese nimumusingize!
3Nimumusingize, zuba nawe kwezi,
mumusingize, nyenyeri zose zakirana!
4Juru ryisumbuye ayandi, ngaho musingize,
nawe mazi yo hejuru y’ikirere!
5Byose nibisingize izina ry’Uhoraho,
we wategetse bigahita bibaho;
6yabishyize mu myanya bizahoramo iteka,
abishingira amategeko atazigera akuka.
7Nimusingize Uhoraho, namwe biremwa byo ku isi:
bisimba byo mu nyanja no mu bizenga,
8muriro n’amahindu, rubura n’ibihu,
nawe muyaga w’inkubi usohoza ijambo rye.
9Nimumusingize misozi mwese n’utununga,
namwe biti byera imbuto n’amasederi yose;
10nyamaswa z’ishyamba n’amatungo yo mu ngo,
nyoni zo mu kirere n’ibikururuka hasi!
11Nimumusingize bami b’isi, hamwe n’amahanga yose,
bikomangoma byo ku isi namwe bacamanza,
12basore namwe bakobwa b’inkumi,
basaza namwe kandi rubyiruko!
13Bose nibasingize izina ry’Uhoraho,
kuko ari ryo rihatse ayandi yose,
n’ikuzo rye rigasumba ijuru n’isi.
14Ni we wateye ishema n’isheja umuryango we,
bituma abayoboke be bamurata:
ari bo Bayisraheli, imbaga y’ibyegera bye!
Alleluya!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.