1Abaturage b’igihugu bafata Yowakazi mwene Yoziya, baramwimika ngo azungure se ku ngoma i Yeruzalemu.
2Yowakazi yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itatu avutse, amara amezi atatu ari ku ngoma i Yeruzalemu.
3Umwami wa Misiri amukura ku ngoma i Yeruzalemu kandi ategeka icyo gihugu gutanga umusoro w’amatalenta ijana ya feza n’italenta imwe ya zahabu.
4Umwami wa Misiri yimika umuvandimwe we Eliyakimu, amugira umwami wa Yuda i Yeruzalemu, maze amuhindura izina amwita Yoyakimu. Naho Yowakazi umuvandimwe we, Neko aramufata amujyana mu Misiri.
Ingoma ya Yoyakimu (609–598)(2 Bami 24.8–10)5Yoyakimu yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, Imana ye.
6Nebukadinetsari umwami w’i Babiloni, aramutera. Amubohesha umunyururu w’inyabubiri, amujyana i Babiloni.
7Nebukadinetsari ajyana i Babiloni n’ibintu byinshi byo mu Ngoro y’Uhoraho, abishyira mu ngoro ye i Babiloni.
8Ibindi Yoyakimu yakoze, n’amahano yose yakoze n’ingaruka zayo, byose byanditswe mu gitabo cy’Abami ba Israheli na Yuda. Umuhungu we Yoyakini amuzungura ku ngoma.
Ingoma ya Yoyakini (598)(2 Bami 23.36—24.6)9Yoyakini yimitswe amaze imyaka cumi n’umunani avutse, amara amezi atatu n’iminsi cumi ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho.
10Umwaka utashye, umwami Nebukadinetsari yohereza abantu ngo bamuzane i Babiloni hamwe n’ibintu by’agaciro byo mu Ngoro y’Uhoraho, maze yimika umuvandimwe we Sedekiya ngo abe umwami wa Yuda i Yeruzalemu.
Ingoma ya Sedekiya (598–587)(2 Bami 24.18–20)11Sedekiya yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu.
12Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, Imana ye. Ntiyicishije bugufi imbere y’umuhanuzi Yeremiya wamubwiraga iby’Uhoraho.
13Ndetse agomera umwami Nebukadinetsari wari waramurahije Imana. Sedekiya ashinga ijosi kandi anangira umutima aho kugarukira Uhoraho, Imana ya Israheli.
14Abakuru b’abaherezabitambo na bo, n’abatware ba rubanda, barushaho gucumura bakurikiza imihango yose mibi y’abanyamahanga, ndetse bandavuza Ingoro Uhoraho yari yaratagatifurije i Yeruzalemu.
15Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, arabihanangiriza bikomeye kandi abatumaho kenshi intumwa ze, abitewe n’imbabazi yari afitiye umuryango we n’Ingoro ye bwite.
16Nyamara bo bagakubita intumwa z’Imana, bagasuzugura amagambo yazo kandi bagaseka abahanuzi bayo, bigeza aho Uhoraho yarakariye umuryango we ubuziraherezo.
Ifatwa rya Yeruzalemu(2 Bami 25.8–21)17Nuko Uhoraho abateza umwami w’Abakalideya. Araza, maze abasore babo abicisha inkota mu Ngoro, nta kubabarira abahungu n’abakobwa, habe n’abasaza cyangwa abameze imvi; bose Uhoraho arabamugabiza!
18Ibintu byose, byaba ibikomeye cyangwa ibyoroheje, hamwe n’umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho n’umutungo w’umwami, n’uw’abanyacyubahiro be, byose abijyana i Babiloni.
19Batwika Ingoro y’Uhoraho, barimbura inkike z’amabuye z’i Yeruzalemu, amazu yaho barayatwika yose, maze ibintu byose by’agaciro barabitsemba.
20Hanyuma umwami wabo ajyana bunyago i Babiloni abari basigaye bacitse ku icumu, abagira abacakara be n’ab’abahungu be kugeza ku ngoma y’Abaperisi.
21Nuko huzura ijambo Uhoraho yari yavugishije Yeremiya, agira ati «Igihugu kizamara imyaka mirongo irindwi nta muntu ucyitayeho kugira ngo bandihe ibiruhuko by’amasabato yose batubahirije.»
Umwami Sirusi yemera ko bongera kubaka Ingoro y’Uhoraho(Ezr 1.1–3)22Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Sirusi, umwami w’Abaperisi, Uhoraho yiyemeza kuzuza ijambo yari yaravugishije Yeremiya; nuko akangura umutima wa Sirusi, umwami w’Abaperisi, kugira ngo atangaze mu bihugu bye byose, ari mu mvugo, ari no mu nyandiko, iri teka:
23«Sirusi, umwami w’Abaperisi, aravuze ngo: Abami bose bo ku isi, Uhoraho Imana Nyir’ijuru yarabangabije, kandi antegeka ubwe kumwubakira Ingoro i Yeruzalemu, yo muri Yuda. Muri mwebwe, umuntu wese wo mu muryango we nabane n’Imana ye, kandi nazamuke . . . »
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.